Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.

Nyangezi yatangaje ko yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’akarere ku bushake bwe bwite ndetse ko igihe cyari cyigeze cyo kureka n’abandi bakayobora.

Iyegura rya Nyangezi ryatunguye benshi mu bakorera mu Karere kuko yahamagaye izo nzego zose mu masaha y’umugoroba ubwo yari avuye mu nama bamuhamagayemo igitaraganya ku Ntara.

Umwe mu bakozi b’akarere utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “naho yaratinze, erega iyo ubana n’umuntu nibwo ubona ibyo yakoraga, kandi ku rundi ruhande ndabyumva kuko iyo umuntu ayoboye ahantu igihe kinini cyane nta kuntu atakora amakosa bitewe n’uko amaze kuhamenyera”.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu Rwanda byari bimaze iminsi bishinja Nyangezi imiyoborere itari myiza no kudatunganya inshingano ze ndetse no kudakorana neza n’abo yayoboraga.

Uyu muyobozi yeguye amaze imyaka igera muri itandatu ayobora akarere ka Gicumbi.

Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mvuyekure Alexandre, mu gihe bataratora umuyobozi mushya.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 75 )

Mana weeeee!!!
Nyangezi uzapfa wumve kuko nta na kimwe wamaze. Kuduteranya na Nyakubahwa gusa ngo Gicumbi ni icumbi ry’ibyiza naho ubukene bwaratumaze. Mana we, ntacyo genda hoshi, abagutera inkunga ni abatagira ubwenge kweli. Ngo natwe twarayobowe, nta noma buriya hagiye kuza ikindi gisimba kuko mwese ibirura nimwe batwoherezaho. Ariko koko hagiye hakoreshwa transparance tukabona umuyobozi bk’uwa Kicukiro basi, kuko ...

Kety yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Mana we, niba hari ikinyoma kiruta ibindi ni Nyangezi. Ngo mu murenge wa Kaniga hari hegitari mirongo zikoze indinganire!!!! mu gihe 100mX100m hatari namahegitare icumi koko?? mwana nyangezi uzajye ubeshya abatarize cg se ushushanye abatarize ibihekane: ngo dusarura amatoni y’ingano n’ibirayi!!! ariko se buriya iyo ufashe Honorable Bazivamo uzi neza ko ari umuhinzi wabiminujemo, ngo mufite umusaruro munini mu ndinganire zingana uko ubitekereje, nta n’isoni koko? cyakora kuba ahantu ukahasiga kuriya, nta terambere na 1 riharangwa mu akenewe, n’aho ugiye uzakomeza urumbye rwose. Ngo umurenge wa Kaniga buri rugo rufite impuzandengo y’ingurube 6!!!!koko?????? ni ikibazo mu bayobozi b’u Rwanda bifata ku gahanga bakabeshya Nyakubahwa maze abaturage bagakomeza bagashira bamazwe n’inzara, akarengane, ubukene n’ibyaha bidahanwa.
Yewe, Imana izatwijyanire.Bye

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ntabwo umuntu yamara 6 ans ngo muvuge ngo ntacyo yakoraga,Akurikiye Niyotwagira wari uwa Ngoma.
Jye icyo nakwisabira Leta nukureba icyo yamarira aba ba Mayor batangiranye na mandat yambere aba bavaho bamaze imyaka itandatu aba bantu barakoze cyane bakwiriye kureberwa ikintu bagenerwa, bagashakirwa akazi kuko baravunitse cyane.

Ndagijimana Rosette yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

batinze kumukuraho kuko agaragara nk’umuntu utajijutse,ahuguza abaturage benshi cyane

marembo yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

ALIKOSE YEMEYE AVAHO ?YEWE IMANA IZUBWENGE KOKO !!
NJYE NALIZI KO GICUMBI YUAYIGABIWE NA SE !!!
BIHIBINDI KOKO !!

BIHIBINDI yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ibya Nyangezi, ni nka byabindi by’inzuki, muzi ko bavuga ngo uwavuga ibyazo ubuki ntibwanyobwa, gusa Imana imubabarire ibibi yakoze n’Abanyagicumbi tunyurwe n’ibyiza yadukoreye kuberako bavuga ko nta murozi wabuze umukarabya, Imyaka itandatu yose yaba yarabuze ikiza akora? Abandi bayobozi barebereho iterabwoba ry’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, gutukira muruhame rw’abo ayobora, guhubuka, kwitaka, kumva ko ashoboye byose, kwiharira ijambo,..... nawe azamukurikira!

yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

MWIHANGANE CHAIRMAN WACU TWARI TUKIMUKUNZE NUBWO YAGIYE AGONGANISHA ABANYAMURYANGO MU GIHE CY’AMATORA AHERUTSE BITYO INGUFU N’UMUVUDUKO BIGAKENDERA KUBERA URWIKEKWE HAGATI YABO.NDIZERA KO TUZABONA CHAIMAN UZAGARURIRA IKIZERE ABANYAMURYANGO KANDI ABUMVA NTA TERABWOBA BITYO TUKESA IMIHIGO NKUKO BYAGENZE NYAMIYAGA TWAKIRA PEREZIDA WACU PAUL KAGAME.UWO UMUSIGARIYEHO NAWE AGABANYE IGITUGU YEGERE ABANTU BAMUGIRE INAMA DORE KO YISHYIRAHO KANDI YARASHYIZWEHO!GOOD LUCK!

marc yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ibya Nyangezi, ni nka byabindi by’inzuki, muzi ko bavuga ngo uwavuga ibyazo ubuki ntibwanyobwa, gusa Imana imubabarire ibibi yakoze n’Abanyagicumbi tunyurwe n’ibyiza yadukoreye kuberako bavuga ko nta murozi wabuze umukarabya, Imyaka itandatu yose yaba yarabuze ikiza akora? Abandi bayobozi barebereho iterabwoba ry’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, gutukira muruhame rw’abo ayobora, guhubuka, kwitaka, kumva ko ashoboye byose, kwiharira ijambo,..... nawe azamukurikira!

HIMBARWA yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Nyangezi yari umuyobozi mwiza cyane. Ndabizineza uzabona akandi kazi bidatinze.

eric yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ahuuuu! reka niruhutse nubwo twapfuye kandi ubuyobozi bw’igihugu bubibona,Mana igira neza ukuye umugome mubantu, niwowe ureberera Gicumbi kuko njye mbona yarahindutse nkabyabindi ngo namwe banyacyangugu.......
Gusa ntimwishime ajyanywe nabamushyizeho kandi nibo batadukunda,kuko bari bazi ibyo akora nubugome bwe.Imana niyo izaduhorera naho mbona ntagihano yabona kimukwiye. nugutegereza igisasu gishya batugezaho;mwihangane

amani yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

BAZASHYIREHO UNDI WENDA YAZAKEMURA AMATIKU YOROWE NA NYANGEZI HANO MU BITARO BYA BYUMBA ASHYIGIKIRA ABANYAMAATIKO BAKORERAMO BASHAKIRA IBYAHA BAGENZI BABO BAGAMIJE KUBAFUNGISHA NO KUBIKIZA BYAGERA KURI NYANGEZI AKABIHA UMUGISHA UBU IBITARO BIKABA BITAGIRA ABAGANGA BAFITE EXPERIENCES MUKAZI BOSE BARIGENDEYE GUKORA AHANDI

GASANA EMILE yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

kwegura simbyanze icyo nanze n’uko asize ibibazo bitabarika, uzamusimbura afite akazi gakomeye ko ....
hari n’abandi twifuza ko begura, ahubwo nibakurikire umuyobozi wabo, cyangwa bahindure imikorere kandi bibuke ko ubuyobozi bwiza bukorera abaturage, bubereyeho abaturage,..... n’ibindi baatyobewe. ahari wenda twatera imbere natwe. cyakora mushimiye icyemezo cyiza yafashe. erega n’ubundi induru y’abaturage irakungura!!!!!!!!!!!!!!, wavuzwe kenhsi rwose, igihe ni iki.

mukamana agnes yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka