Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ibitekerezo ( 250 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye narangije kwiga ayisumbuye muri LKK mfite A2 murabyumva ariko nize no kogosha ndifuza ko mwandangira akazi muri salon mperereye i Kigali 0788227428
Nimero ni 0788906129 mumfashe undangire akazi
Mwiriwe mwamfasha kubona akazi mfite A0 muri Finance murakoze
Muraho nitwa Théodore pfite A2 mwishami rya MCB niba bishoboka mwandangira akazi murakoze
Nitwa NIRERE Belthilde Ntuye mukarere ka Nyaruguru ndashaka akazi nize imibare ubukungu n ikoranabuhanga( MCE). Igihe ntegereje igisubizo cyanyu mbaye mbashimiye.
Murahoneza nasabaga kazi nize indimi nibuvanganzo nzigukoresha mudasobwa kandi kuburyo b’indimi ndikuvuga igiswahili,ikinyarwanda n’icyongereza kazi kubwarimu mumwaka wa madhuri abanza nagerageza
Muraho nez nitwa alexis mperereye Kigali nasoje ayisumbuye 2021 muri mce(maths,computer, economics)
Najye ndabasabye nimba bishoboka mumfashe ndashaka akazi kd akariko kose niteguye gukora ibishoboka byose
Nkagakora ,
NB nzi gukoresha mudasobwa nez kd nzi no kumenyekanisha ibicuruzwa cg business yawe online muburyo bwo kuyagurira mugihugu ndetse no hanze(kwamamaza)
Tel +250787438344
Murakoze cyane 🙏
Nitwa alexis mperereye Kigali nasoje ayisumbuye 2022 najye ndabasabye nimba bishoboka mumfashe ndashaka akazi nimero ni 0787438344 muraba mukoze cn
NB akazi akariko kose nagakora gahemba nez kd gatanga amahoro murakoze 🙏
Nitwa alexis mperereye Kigali nasoje ayisumbuye 2022 najye ndabasabye nimba bishoboka mumfashe ndashaka akazi nimero ni 0787438344 muraba mukoze cn
Musho nitwa Nshimiyimana nick ndashaka Akazi nasoje Secondary 2022 0780515239
Muraho,nitwa Niyonizeye Odette, ndashaka akazi,mfite A2 muri Accountancy.
0787162346
0725276105
Nitwa Niyonizeye Odette, mfite A2 mu ibaruramari(Accountancy)ndifuza ko mwandangira akazi.mperereye Nyamagabe