Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ibitekerezo ( 250 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze nitwa uwase nkaba narize accounting kuva s4,s6 nzigukoresha machine nakoze amahugurwa mu akazi kanoze access ndamutse mbonye akazi kogucuruza nabyishimira murakoze
Muraho nitwa rauben nkaba narize MVM cq motor vehicle mechanics imyaka itatu kuva s4 kugeza s6 nkaba nifuzaga akazi kajyanye nogukanika imodoka cyangwa se gutwara imodoka murakoze number yanjye niyi 0788775791 tubahe tubashimiye mugihe tugitegereje igisubizo cyanyu kiza
Nize A2 in Construction na Civil engineering nkabamfite Impamyabumenyi ya a Batcher’s Degree nkabanshoboye imirimoyose ijyanye n’ububwubatai address Kigali Gasabo. nkabankeneye akazi akarikokose k’ububatsi 0784741607.
Muraho nifuza komwamuza na kampani ikora imodoka nkaba ndu mukanishi wabyize wabigize umwuga ubikora nkaba nifuza kampani yogukoreramo nsanzwe mbikora. Telephone 0786661597
Muraho ndabasaba ko mwamuza na kampani ikora imodoka kuko nibyo nize kandi ndanabishoboye ubu nibyo nkora ndanabikora nkaba nifuza gukorera campania.
Muraho amazina yange nariya kaba narize education nkaba nshaka akazi hatabonetse aka education hakaboneka ako muri alimantation cg gucuruza cg gukora kuri station ntakibazo mrakoze number yanjye ni 0781717833
Mwiriwe neza ndagirango mupfashe mundangire akazi kubushofeli kuri kategoli B ubuntakazi pfite ndashomye murakoze cyanne turabashimiye kutwakira nimero mwatubonaho 0788790558
Nitwa janviere nize electricity kuva level3 kugera level5 nkaba nshaka akazi akariko kose 0791203973 tubaye tubashimiye murakoze
Nize electricity kuva level3 kugera level5 nkaba nshaka akazi akariko kose, 0791203973 murakoze
Nize MCB nkomereza university muri kaminuza yubumenyi ngiro ya Ines-Ruhengeri muri food biotechnologies ayo mahirwe yakazi natwe turayakeneye murakoze.
Nize indimi nubuvanganzo ;kinyarwanda,kiswahili,literature mfite A2 nzi gukoresha machine neza mubijyanye no kudekerara imisoro muri RRA nibijyanye na service zirembo
Comptabilite muri secondary muri kaminuza niga Finance level2