Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n'abagashaka
Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n’abagashaka

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.

Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye
Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.

Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.

Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.

Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.

Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka
Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.

Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.

Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.

Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”

Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.

Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.

Ibitekerezo   ( 250 )

Nitwa kagabo frank nkaba nararangije amashuli yisumbuy s6LEG :Literature Economic and Geograph nkabanshakako mwandangira akazi mperereye mukarere ka kamonyi, phone;0787715547

Nitwa kagabo Frank yanditse ku itariki ya: 12-10-2022  →  Musubize

muraho? nitwa ntakirutimana Patrick ntuye mumugi wa Kigali mukarere kagasabo
ndashaka akazi kogukora
muri bakery nize muri nyarutarama buziness incubation center mfite experience yimyaka itandatu nkora imigati mfite ubushobozi bwokwigisha no kuyobora bagenzibange bakiyongera ubumenyi

tel:0786943007
0736619858

nitwa ntakirutimana Patrick yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

muraho ndashaka akazi komuri bakery nize muri nyarutaramabusiness incubation center mfite experience yimyaka itandatu

mfite ubuhanga bwokuyobora bagenzi bange mukazi nuburyo bwogukora imigati bugezweho

nitwa ntakirutimana Patrick yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Muraho neza nitwa habukuri Jacques nkaba mperereye mukarere ka gicumbi nkaba nshaka akazi.
Nkaba mfite impamyabumenyi ya A2 mwishami rya MPG (mathematics,physics and geography)
Nkaba nzi no gukoresha mudasobwa(computer) Kandi neza.
Telephone ni 0789972324 murakoze

Habukuri jacques yanditse ku itariki ya: 18-09-2022  →  Musubize

nitwa ntawiheba valens ntuye mu karere ka gicumbi kaba nshaka akaz nize ububaji nigisharupansiye nkaba ndangije s6 uyumwaka wa 2022 tel 0789868000 mugihe negereje igisubizo cyanyu ndabashimiye murakoze

ntawiheba valens yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

MURAHO NANGE NSHAKA AKAZ NIZE ACCOUNTING NZIGUKORESHA MACHINE NEZA NTAKIBAZO NAKOZE MURI SERVICE ZIREMBO NARANGIJE2020-2021 TEL0781042413

CHRISTINE yanditse ku itariki ya: 13-09-2022  →  Musubize

Muraho neza Nitwa nibobeza Janviere mperere muka rere ka huye nkaba na rize mwishami ryi ndimi n,ubuvanganzo (lfk) nkaba nshaka akazi nasoje 2021 0786070120 murakoze

Nibobeza janviere yanditse ku itariki ya: 30-08-2022  →  Musubize

Muraho neza nitwa gentille ,ntuye kayonza, ndangije s6MEG uyumwaka 2021_2022. Ndifuza akazi kogucuruza doreko mbifitemo uburambe kuko nacuruzaga muri botique ya sister wange mugihe mvuye kwishuri,nomubiruhuko nama weekend yose.nabikoze kuva s4 kugera nsoje s6. Murakoze cyanee

Kubwayezu gentille yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

I have studied electronics from l3 up to l5 ,I need any job . +250781834258 thank u!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2022  →  Musubize

Nasabaga akaziko kwigisha ,

Alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Nitwa Hirwa nize ngeza S4 . Ndashaka akazi ko murugo. Ako arikokose nimero ni 0782333338

Hirwa yanditse ku itariki ya: 22-07-2022  →  Musubize

murakoze nitwa uwase nkaba narize accounting kuva s4,s6 nzigukoresha machine nakoze amahugurwa mu akazi kanoze access ndamutse mbonye akazi kogucuruza nabyishimira murakoze

uwase yanditse ku itariki ya: 28-06-2022  →  Musubize

Nshaka akazi muri hotel nzi guteka nimero yatelephone ni 0782211361

Alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka