Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho,nitwa uwingabire Adelphine twishimiye ubutumwa bwiza mutugezaho nange ndasaba akazi nize MEG murakoze,0781830505
Muraho,nitwa uwingabire Adelphine twishimiye ubutumwa bwiza mutugezaho nange ndasaba akazi nize MEG murakoze,0781830505
Ndashaka akazi akariko kose murakoze
0789506900
Ndashaka akazi nize accountancy muri second school, kaminuza nize law, nkaba ntuye mukarere ka gasabo umurenge wa ndera. Murakoze! 0786379905
Ndashima leta y,ubumwe bwabanyarwanda uburyo itekereza kubaturage bayo nize HeG History,economics,geography secondary, kaminuza nize early childhood in education ECDE nkeneye akazi murakoze number 0789547830
Muraho neza nitwa Kennedy nize ibijyanye na public administration & local governance bitwo nkaba nshaka akazi kariko kose nkagakora neza kandi nange kakanunga.gusa nanone ndashimira leta yurwanda idushyigikira nkurubyiruko murakoze.0788881302
Muraho neza nitwa Kennedy nize ibijyanye na public administration & local governance bitwo nkaba nshaka akazi kariko kose nkagakora neza kandi nange kakanunga.gusa nanone ndashimira leta yurwanda idushyigikira nkurubyiruko murakoze.0788881302
Murakoze kutumenyesha ibyiza dufite iwacu ihuye nabazaga serivise zose zihatangirwa niminsi zitangirwaho
Mujye mudufasha abakoresha bose baba badusaba experience iruta nimyaka twamaze twiga, basi icyiza bajya baduha akazi bakaduhemba bitewe na experience tugize murakoze.
Ndigushaka akazi Nize electrical engineering
Mujye mudufasha abakoresha bose baba badusaba experience iruta nimyaka twamaze twiga, basi icyiza bajya baduha akazi bakaduhemba bitewe na experience tugize murakoze.
Ndigushaka akazi Nize electrical engineering
Bonjour, nitwa Abacu nize informatique ndashaka akazi akari ko kose, murakoze
Tel: +250789409670
+250725465114(watsapp)
Umunsi mwiza
Muraho! Nitwa Niwamanya Edward ntuye Kayonza, ndashimira leta y’ubumwe yadutekerejeho nk’abanyarwanda ikaduha amahirwe yo kubona akazi kwisoko ry’akazi. Mfite category (F) nkaba nkeneye akazi. Murakoze.