Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n'abagashaka
Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n’abagashaka

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.

Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye
Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.

Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.

Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.

Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.

Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka
Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.

Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.

Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.

Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”

Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.

Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.

Ibitekerezo   ( 250 )

Ndashaka akazi ko kwigisha abana mu rugo .kogucuruza muri cantine no muduka ako g
usobanurura abanyeshuri
Narize

Uwamahoroclaire yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi k’ushoferi nsanzwe ntwara imodoka zo murwego rwa B.
Gusa mumboneye n’umuntu wampa imodoka nkajyankora nyishyura gahoro gahoro mwambwira.

Telephone:0788403289

Olivier NKUNDIMANA yanditse ku itariki ya: 31-10-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi ko gucuruza muri cantine cyangwa ahandi hatandukanye cyangwa ako kwigisha abana

Uwamahoroclaire yanditse ku itariki ya: 14-11-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi ko kwigisha abana murugo mfite A2 in linguistics and literature.

Mbonyinshuti Samuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi ko kwigisha abana murugo mfite A2 in linguistics and literature.

0782704178

Mbonyinshuti Samuel yanditse ku itariki ya: 18-10-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi kubushoferi mpfite kategori B
N:0799348582

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

nitwa umwizerwa livin ndashaka akazi kogukora mugikoni nkanjya cooking murakoze number 0780933689

umwizerwa livin yanditse ku itariki ya: 27-09-2023  →  Musubize

Nshakira akazi komuri bakery imigati amakeke nibindibyose bijyanye nibiva mwifarini mfite uburambe imyaka irindwi impamyabumenyi ndayifite. Ufite nishuri wampa akazi kokwigisha kuko nigishije abanyeshuri bomubigo bitandukanye nka. Iprc musanze.nyirangaramaTVT . Efa nyagahanga.nabomuri kamenuza ya UTB mugihe gito umunyeshuri nigishije aba yajya guhatana nabandi kumurimo

Tell: 0736619858
0786943007

Nitwa : alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Nitwa Danny ndifuza akazi , ubuzamu,koza imodoka,kujyana Abana kwishuli no kubacyura,guteka,amasuku,tel +250782065162 murakoze

Danny yanditse ku itariki ya: 14-09-2023  →  Musubize

Mwaramutse Ndashaka akazi ko munganda bibaye byiza Kigali
Niyandikishije mu IPW Solution hashize amezi7 baratubeshya ntibakaduha:0790104205 Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi mubucuruzi (trader) cg financial managerment murakoze Numero ni o781005445 cg kuri email ☝️☝️☝️☝️

Alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi k’ubutekinisiye muze electronics services mukamboneye mwaba mukoze. 0784116652

DUKUNDANE Eric yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Nyandikira

Sikubwabo felix yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi ko guteka mukampaye mwaba mukoze nimero yajye niyi 0789153364 mwampamagara cyagwa mukanyandikira murakoze

Nitwa alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2023  →  Musubize

Ndashaka akazi ko guteka mukampaye mwaba mukoze nimero yajye niyi 0789153364 mwampamagara cyagwa mukanyandikira murakoze

Nitwa alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka