Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ibitekerezo ( 250 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashaka akazi ko kwigisha abana mu rugo .kogucuruza muri cantine no muduka ako g
usobanurura abanyeshuri
Narize
Ndashaka akazi k’ushoferi nsanzwe ntwara imodoka zo murwego rwa B.
Gusa mumboneye n’umuntu wampa imodoka nkajyankora nyishyura gahoro gahoro mwambwira.
Telephone:0788403289
Ndashaka akazi ko gucuruza muri cantine cyangwa ahandi hatandukanye cyangwa ako kwigisha abana
Ndashaka akazi ko kwigisha abana murugo mfite A2 in linguistics and literature.
Ndashaka akazi ko kwigisha abana murugo mfite A2 in linguistics and literature.
0782704178
Ndashaka akazi kubushoferi mpfite kategori B
N:0799348582
nitwa umwizerwa livin ndashaka akazi kogukora mugikoni nkanjya cooking murakoze number 0780933689
Nshakira akazi komuri bakery imigati amakeke nibindibyose bijyanye nibiva mwifarini mfite uburambe imyaka irindwi impamyabumenyi ndayifite. Ufite nishuri wampa akazi kokwigisha kuko nigishije abanyeshuri bomubigo bitandukanye nka. Iprc musanze.nyirangaramaTVT . Efa nyagahanga.nabomuri kamenuza ya UTB mugihe gito umunyeshuri nigishije aba yajya guhatana nabandi kumurimo
Tell: 0736619858
0786943007
Nitwa Danny ndifuza akazi , ubuzamu,koza imodoka,kujyana Abana kwishuli no kubacyura,guteka,amasuku,tel +250782065162 murakoze
Mwaramutse Ndashaka akazi ko munganda bibaye byiza Kigali
Niyandikishije mu IPW Solution hashize amezi7 baratubeshya ntibakaduha:0790104205 Murakoze
Ndashaka akazi mubucuruzi (trader) cg financial managerment murakoze Numero ni o781005445 cg kuri email ☝️☝️☝️☝️
Ndashaka akazi k’ubutekinisiye muze electronics services mukamboneye mwaba mukoze. 0784116652
Nyandikira
Ndashaka akazi ko guteka mukampaye mwaba mukoze nimero yajye niyi 0789153364 mwampamagara cyagwa mukanyandikira murakoze
Ndashaka akazi ko guteka mukampaye mwaba mukoze nimero yajye niyi 0789153364 mwampamagara cyagwa mukanyandikira murakoze