Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ibitekerezo ( 244 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifuza akazi ka security gucunga umutekano wabantu nibintu narabihuguriwe bifitiye seritifica murakoze
Ndashaka akazi kamasuku ndihano Kigali gasabo 0780071811
Ndashaka akazi kamasuku ndihano Kigali gasabo
Mwiriwe neza amazina ni Mukeshimana Emmanuel Mfite
Impamya bumenyi A2 Nize
Crop production
Ikinteye kubandikira nuko
Na girango niba bishoboka
Mumpuze nutanga akazi.
Bibaye byiza kaba akibyo
Nize.mbaye mbashimiye.
Mwaramutse neza nitwa Ngarukiyimana Damien ndashaka akazi kubushoferi mfite B.D nimero yanjye 0788206612/0739932579 0787400032murakoze cyane
Mwaramutse neza nitwa Ngarukiyimana Damien ndashaka akazi kubushoferi mfite B.D nimero yanjye 0788206612/0739932579 murakoze cyane
Nitwa mukashyaka marie Rose ndashaka akazi akariko kose mfite A2 mwishami rya computer sciences Numero ni 0787400032,0723478933.Murakoze cyane
ndashaka akiza mfite A2 akarikokose
Ndifuzako mwa mfasha kubona akazi Akariko kose Naga kora nkore sha icyongereza ndetse Ni lugala
Ni kinya Rwanda Ex:Akariko kose Naga kora mura koze
Muraho! Ndifuza akazi kaba gasaba ubumenyi cyangwa imbaraga, mperereye Kigali Kimironko. Kubindi bisobanuro mwampamagara kuri 0794085137
Ndifuza akazi akarikokose gasaba ubumenyi cg imbaraga murakoze
Ndifuza akazi kaba agasaba imbaraga cg ubumenyi nasoje secondary mumibare ubukungu ndetse nubumenyi bwisi kd nasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza muri civil engineering mubijyanye na water and sanitation technology kd mfite imbaraga nubushake bwo gukora murakoze