Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuza akazi akarikokose gasaba ubumenyi cg imbaraga murakoze
Ndifuza akazi kaba agasaba imbaraga cg ubumenyi nasoje secondary mumibare ubukungu ndetse nubumenyi bwisi kd nasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza muri civil engineering mubijyanye na water and sanitation technology kd mfite imbaraga nubushake bwo gukora murakoze
Muraho nasoje kwiga s6 muri combination ya MCE ndifuza akazi akarikokose mwandangira mperereye muri Kigali nimero yange ni 0729360614/ 0792560454
Nanjye shaka akazi komuruganda mumpamagare number 0722279559/0793872737
Mfite A2 mu mumashanyarazi yo munganda(industrial electricity)ndetse nkaba nsoje umwaka 1 wa kaminuza(university)muri Kigali independent university (ULK) kugisozi nkaba nifuza akazi murakoze cyane
Mwiriwe,Nitwa Emeline nifuza akazi nkaba mfite A2 mu ndimi n’ubuvanganzo (LFK)Murakoze.
Ndashaka akazi usa kabaye akubushoferi byabasawa
Bite byawe benjamin nonese ko dushaka ko umushoferi waboneka
NDASHAKA AKAZI KOMURUGO
Nitwa Jean Baptiste nkaba ndi kigli ndashaka akazi gusa bibaye byiza mwansobanurira akazi mufite akariko murakoze
ndashaka akazi fite A2 nize HEL musubize
Mfite A2 muri carpentry mfite na category B mwamfasha rwose mukandangira akazi
Ndashakakazi kajyanye nubusuderi mfitenimpamyabumenyiyabwo.
Aharihohosenahakorera murakoze.0786538758