Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ibitekerezo ( 250 )
Ohereza igitekerezo
|
Miriwe neza,ndashaka akazi ko kwigisha mfite A2 muri Lkk. Nimero zange nizi: 0793081759 murakoze!
muraho neza mfite category B nzaka akazi kubushoferi mfite na A2 muri hotel
ndashaka akazi kubushoferi nfite category B nkagira na A2 number yanjy 0780933689
Njyewe nishacira akazi 0788680965
Mwaramutse neza,ndashak akazi kogukora muri restorent cyangwa hotel najoje S6murakoze.merereye Ikigali
Namber 0792451095,0732275353
Muraho neza!
Nitwa Jean Pierre Uwera,nkaba nshaka akazi!
Mfite A2 mu ndimi (EKK) n’umwaka umwe muri university.
Experience:
👉 Nigishije mu mashuri yisumbuye mu gihe cy’imyaka 4.
👉 Nabaye secretaire muri company mu Rwanda nkabikorana no kuba ushinzwe imyitwarire.
👉 Nigishije amategeko y’umuhanda!
Nshobora kwigisha, secretariat,n’ibindi ....
Nomero zanjye ni 0788746890/0723344312.
Murakoze!
Muraho neza!
Nitwa Jean Pierre Uwera,
Nshaka akazi
Mfite A2 mu ndimi EKK nize n’umwaka umwe muri university.
Experience:
👉 Nigishije mu mashuri yisumbuye mu gihe cy’imyaka 5.
👉Nabaye secretaire muri company mu Rwanda nkabikorana no kuba ushinzwe imyitwarire mu kigo mu gihe cy’imyaka irindwi
👉Nigishije amategeko y’umuhanda
Nomero zanjye ni 0788746890/ 0723344312.
Murakoze!
Nshaka akazi,
Mfite A2 mu ndimi EKK,nize n’umwaka umwe muri university
Experience:
👉Nigishije mu mashuri yisumbuye mu gihe cy’imyaka 5
👉 Nabaye secretaire muri company mu gihe cy’imyaka irindwi Kandi nkabikorana no kuba ushinzwe imyitwarire mu kigo
👉 Nigishije amategeko y’umuhanda!
Nomero ni 0788746890/0723344312
Muraho neza nitwa Innocent nkaba nshaka akazi kubushoferi mfite category B mupfashije kukabona mwaba mukoze cyane rwose ndagashashaka cyane murakoze telephone yanjye ni 0790009194 murakoze.
Mwiriwe neza Nye ndashaka akazi kubushoferi mfite category B murakoze Telefone ni 0787251307
Nkuko mwabibonye nitwa muneza nkaba nshaka akazi kubushoferi mfite category B nkaba mfite na A2 muri networking mwamfasha niba bishoboka
Ndashak akazi kubu waitter mfite impamyabushobizi ya A2