Ikiraro cya Kanyonyomba kiri mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ariko kikaba cyarafashaga cyane mu buhahirane hagati y’abaturage bo mu Karere ka Ngoma, cyane cyane mu Murenge wa Rukumberi ndetse n’abo mu Karere ka Bugesera.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko gitangira gupima Covid-19 ku bantu bose babisabye, guhera kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, ariko abasohoka mu gihugu bateze indege bo ni itegeko.
Abasabwe kwitaba Polisi y’u Rwanda kubera ko bafashwe barengeje amasaha yo gutaha ntibabikore, ariko kubera ko ibyangombwa byabo Polisi yabisigaranye, ngo hari abarimo kujya gushaka ibindi babeshya ko babitaye, bakaba baburirwa kuko ari amakosa bakora.
Abasengera mu itorero ADEPR mu Karere ka Nyaruguru, bishimira gahunda ya ‘Ndiho ku bwawe’ yahatangijwe muri 2019, kuko yabigishije ubuvandimwe ikanabakura mu bwigunge.
Bipfuyekubaho Jean Pierre wabaga mu mutwe wa FDLR muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yahungutse mu mwaka wa 2013. Avuga ko yarokowe n’umwana we yohereje mu Rwanda mu rwego rwo kumenya neza amakuru mbere yo gufata icyemezo cyo gutaha.
Mu kwezi kwa Mata 2020 mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bwo Grace Umutoni (Rafiki) yasubukuye gahunda yo gushakisha ababyeyi be ndetse n’abo mu muryango we baba bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), irasaba Abaturarwanda ko mu gihe hari aho babonye abantu batubahiriza ingamba n’amabwiriza byo kwirinda COVID-19, bahamagara imwe nomero zatanzwe, bitewe n’akarere baherereyemo.
Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, bashimiye abantu batandukanye bagira uruhare mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge muri ako Karere.
Mu mwaka wa 2007 ubwo abakozi b’ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) begeranyaga amakuru yo gushyira ku ndangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga, hari abagiye bihesha imyaka mike itajyanye n’igihe bavukiye.
Guhera mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda, yasabye Leta ko hashyirwaho politike yo kwita ku bageze mu zabukuru, ariko ntibyahita bikunda kuko nta masezerano n’amwe yo muri urwo rwego u Rwanda rwari rwarasinye.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu mpanuka zabaye muri iki cyumweru zigahitana abantu umunani, 65% muri zo zatewe n’abatwara ibinyabiziga biruka batinya gufatwa barengeje saa tatu z’ijoro kuko bazi ko bihanirwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu n’iry’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yururutswa kugera mu cyakabiri, mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzaniya, mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu Benjamin William Mkapa witabye Imana.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye, aravuga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2020, icyo kinyamakuru cyabonye Major General Aloys Ntiwiragabo, ushakishwa n’ubutabera ndetse kinamufatira ifoto aho aherereye mu Mujyi wa Orléans mu Majyaruguru yo hagati y’u Bufaransa.
Abafite abana biga mu marerero yo ku rwego rw’imidugudu igize umurenge wa Remera (ECDs) mu Karere ka Musanze, baranenga bamwe mu bayakuriye batanze ifu yari igenewe abana bitanyuze mu mucyo, kuko hari aho bayihaye abatari ku rutonde.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziheruka koyohereza umuntu utagira ubwenegihugu mu ntango z’iki cyumweru, u Rwanda rukaba rwaramwakiriye ku bw’ubugiraneza.
Umutoni Grâce ni umukobwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe yari afite imyaka ibiri gusa, ababyeyi be n’abavandimwe babiri bose barishwe ariko by’amahirwe we abamutoye bahise bamujyana mu kigo cy’imfubyi i Ndera, arokoka atyo.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abantu bafashwe na yo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ikabarekura ariko ikabasaba kuyitaba ntibabikore, ko umunsi ntarengwa wo kuyitaba ari kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020.
Bamwe mu bakoreye inganda zari zifite isoko ryo gukora udupfukamunwa twinshi ubwo hashyirwagaho ibwiriza ryo kutwambara ku bantu bose hirindwa Covid-19, barataka ubukene kubera ko izo nganda zabahagaritse batishyuwe.
Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacya Marius Jules Ntete, aratangaza ko hari ibyaha bikorwa ariko bikitwa amakosa, ndetse ugasanga ababikoze bagarutse inshuro zirenze imwe muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko ntibakurikiranwe.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, waguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika wageze mu Rwanda tariki 21 Nyakanga 2020.
Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe no kuba umuhanda uturuka mu mujyi rwagati wa Musanze ugana Rubavu, nta hantu hemewe imodoka zishobora guparika, mu gihe hari umugenzi ukeneye kujyamo cyangwa kuvamo uretse muri gare gusa.
Ku itariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzafungura ibikorwa byose bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ariko hakazitabwa bikomeye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo umutekano w’abagenzi ube ntamakemwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.
Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye Guverinoma gusuzuma niba ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo yumvise ahandi mu gihe cyo kuguma mu rugo kubera Covid-19, kidashobora kuba cyarongereye ubukana mu Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rwatangaje ko SSP Pelly Uwera Gakwaya ubu ariwe muvugizi warwo, akaba asimbuye SSP Hillary Sengabo wagiye gukomeza amashuri.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza ba mukerarugendo basura ibyiza nyaburanga byo mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kari mu nyigo yo kongera ibikorwa remezo. Mu mishinga ya vuba harimo n’ikiyaga gihangano.
Umunyamakuru Cleophas Barore wamenyekanye cyane mu kiganiro ‘makuru ki mu binyamakuru’ kuri Radiyo Rwanda’, yatangaje uburyo yakuze yumva azaba umupadiri, ariko bikarangira akunze umukobwa bari baturanye bakaza no kubana.
Ikibazo cy’abana b’inzererezi si gishya, kuko kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, hagafatwa ingamba zitandukanye zo kukirwanya, ariko ntikirangira bitewe n’impamvu zitanudakanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi bo ku isi, bari gukoresha cyane urubuga rwa Twitter muri iki gihe isi ihanganye in’icyorezo cya Covid-19.