Mu karere ka Rubavu haravugwa ba rwiyemeza mirimo bakira amahoro y’akarere baka abaturage amahoro y’ikirenga bakayirira. Ubuyobozi bw’akarere, tariki 05/01/2012, bwatangarije abanyamakuru ko bwabimenye ubwo babiri muri aba ba rwiyemezamirimo bashwanye maze bakaregana mu buyobozi.
Kuva tariki 02/01/2012 mu Rwanda hatangiye gukoreshwa urupapuro rw’inzira rwa laissez-passer rushya. Uretse kuba ikoranye ubuhanga ku buryo nta muntu wapfa kuyigana, iyi laissez-passer nshya yemerera uyifite kujya no mu gihugu cya Sudani y’Amajyepho.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika mu karere ka Nyamagabe ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25 yari imaze imyaka 17 itarashyingurwa rugiye kuzura.
Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yakoreye uruzinduko ku bitaro bya Kibagabaga n’ibya Kanombe mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakomerekejwe n’igisasu cya Grenade cyaturikiye i Remera bamerewe.
Minisitiri ushinze Impunzi n’Ibiza, Gen. Marcel Gatsinzi, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yishimiye kuba Umuryango w’Abibumbye warasinye icyemezo gikuraho ubuhunzi ku Banyarwanda, kandi ko nta we uzabuza Umunyarwanda kuba hanze mu gihe azaba yujuje ibyangombwa bisabwa.
Ubwo yatangizaga Inama ya 7 y’Igihugu y’Abana mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye abana bitabiriye iyi nama ko ari ahabo gukoresha u Rwanda nk’uko babyifuza kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.
Mu nama n’abaturage yabereye mu mujyi wa Muhanga, tariki 03/01/2012, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho mwiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, yabwiye abakeka ko abasigajwe inyuma n’amateka batitabwaho ko bitabwaho kimwe n’abandi Banyarwanda bakanagenerwa gahunza zihariye.
Ejo, Perezida Paul Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai akaba n’umuyobozi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, baganira ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza icyemezo cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) cyo gukuraho kwitwa impunzi ku Banyarwanda.
Umubyeyi witwa Nyiranzabahimana Josee wo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yahisemo kwita abana be batatu b’impanga izina rimwe bahuriyeho rya Abijuru kuko we nta bushobozi yabona bwo kubarera bagakura usibye Imana yo mu ijuru.
Umuyobozi wa radiyo Salus, Havugimana Aldo, aratangaza ko nubwo ishuri ry’itangzamakuru ryimukiye i Kigali rizakomeza gukorana na radiyo Salus ikorera i Huye.
Uyu munsi mu gitondo tariki 02/01/2012, umumotari n’umugenzi yari ahetse bapfiriye mu mpanuka, ubwo moto yari atwaye yagonganaga n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa bwa Coaster, kuri Roind Point yo ku Kinamba.
Polisi y’igihugu yashimiye abaturage ubufatanye bagaragae mu kurinda umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoje, inabasaba gukomeza kurangwa n’iyo mikoranire muri uyu mwaka wa 2012.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo hafungiye umugore wagerageje kwiyahura nyuma yo guta umwana we w’iminsi itatu mu musarani. Kuri ubu uyu mugore akaba atangaza ko urupfu aricyo gihano akwiye.
Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2011, imiryango 68 y’abaganaga ku buryo butemewe n’amategeko yo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yasezeranijwe byemewe n’amategeko. Isabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ndetse n’amakimbirane bikunze kuranga imiryango itari mike mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bwihaye intego y’uko muri buri kagari hagomba kubamo amasomero, byibuze ane mu rwego rwo kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kandika biganjemo abakuze.
Itsinda ry’Abapolisi 160 bashoje ubutumwa bwabo mu gihugu cya Haiti, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, basesekaye i Kigali nyuma y’amezi icyenda muri ubu butumwa bari boherejwemo n’umuryango w’Abibumbye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko kuba u Rwanda hari intambwe rwateye n’ubwo ibibazo ku isi byari bikomeje kwiyongera mu mwaka ushize wa 2011, byose byaraturutse ku mbaraga Abanyarwanda muri rusange bashyize mu guhangana n’ibyo bibazo.
Kuri uyu wa Gatanu, Paul Rwarakabije, umuyobozi w’ Urwego rw’Amagereza mu gihugu (Rwanda Correctional Servises), yatangaje ko gereza enye mu gihugu zigiye gufunga mu rwego rwo kunoza imikorere y’uru rwego, hagamijwe gufata neza abagororwa ku rwego mpuzamahanga.
Umuryango w’ingarigari ugizwe n’abaturage bahoze batuye ku musozi wa Gacuriro na Kagugu, bagize ubusabane ngarukamwaka mu rwego rwo guhuza abanyamuryango bakamenyana, bakanarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011.
Muri rusange, laptop 36, telefone za Blackberry 72, Galaxy Tabs 108, telefone za LG, iz’Igitego n’izindi 11,272 n’amakarita yo guhamagara afite agaciro k’amafaranga million esheshatu ni byo byatombowe n’abantu 11,488 muri tombora ya IZIHIZE na MTN yari imaze ukwezi yarangiye tariki 30/12/2011.
Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yo mu w’1994, ntiyemeranya n’inkuru ivugwa ku buzima n’ibyabaye muri Jenoside bigaragara muri filime ’Hotel Rwanda’.
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’umutungo kamere, Jean Baptiste Uwihoreye, yemeza ko ibyemezo bya burundu by’ubutaka bizafasha umuryango nyarwanda kuva mu makimbirane ashingiye ku mutungo.
Mu rwego rwo gukomeza kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bw’iyemeje gushyiraho ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, tariki 29/12/2011, bwasezeranyije imiryango 46 y’abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya local defense yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo yasozaga urugendo yari amazemo iminsi asura uturere tw’intara y’iburasirazuba, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Odette Uwamariya, tariki 28/12/2011, yashimye akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wahembye abapolisi 60 b’u Rwanda bari mu butumwa mu gihugu cya Haiti kubera ubuhanga bagaragaje ubuhanga mu myitozo yo gukumira imvururu, kurwanya abitwaza intwaro n’ubundi bumenyi bw’ibanze mu mikorere y’igipolisi.
Mu gihe twitegura gusoza umwaka wa 2011, twabateguriye inshamake y’amwe mu makuru y’ingenzi yaranze uyu mwaka mu Rwanda. Muri ayo makuru harimo ibikorwa bitandukanye imbere mu gihugu, ibikorwa by’abayobozi b’igihugu bakuru ndetse n’ay’umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Intore nkuru, Boniface Rucagu, irasaba abashinzwe gukoresha itorero ku rwego rw’uturere guhindura imyumvire yabo mu buryo bashyira mu bikorwa indangagaciro z’igihugu kugira ngo babere abaturage urugero.
Mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Bugesera tariki 27/12/2011, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye abayobozi kudasiragiza abaturage ahubwo bakajya bakemura ibibazo byabo ku gihe.