Depite Tharcisse Shamakokera wari uhagarariye umuryango FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012 mu bitaro byitiriwe umwami Fayisari.
Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafunguye icyumba gitanga amakuru kuri icyo gihugu “American Corner” mu Ishuri Rikuru ryigisha iby’Amahoteli n’Ubukerarugendo (RTUC) ishami rya Rubavu.
Papa Benedict wa 16 yatoye Musenyeri Lucinao Lusso guhagararira kiliziya Gatolika mu Rwanda, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na kiliziya Gatolika yo mu Rwanda ribitangaza.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje gukusanya inkunga igenewe abaturage b’Abanyasomaliya rwateguye urugendo, tariki 24/02/2012, rubanziriza isozwa ku mugaragaro ry’iki gikorwa kimaze amezi agera kuri atandatu.
Inteko y’Abunzi yo mu kagali ka Nyabagengwa, umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera yateranye tariki 21/02/2012 yanzuye ko abagabo batanu bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe bya Jean Bosco Gatera bazamwishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Abakozi babiri b’akarere ka Rubavu bashinzwe amasoko na rwiyemezamirimo umwe, kuva tariki 21/02/2012, bafungiye ku biro bya polisi muri ako karere bazira gukoresha impapuro mpimbano mu itangwa ry’isoko ryo kubaka umuhanda muri aka karere.
Abanyarwanda 16 batahutse mu Rwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bageze mu Rwanda tariki 21/02/2012. Muri abo batahutse harimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR batanu harimo umusirikare ufite ipeti rya ofisiye n’ufite irya sous liyetona.
Mu Rwanda hari kubera inama ya kane y’imiyoborere myiza ihuje igihugu cya Uganda n’u Rwanda irebana no guhahirana kw’abaturage baturiye ibihugu bitangije umutekano.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabita inama mpuzamahanga iziga ku buhinzi n’ihindagurika ry’ibihe izabera i Roma mu Butaliyani tariki 22/02/2012. Iyo nama yateguwe n’ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi “IFAD’’
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 20/02/2012, yasuye ibiro by’akarere ka Bugesera maze asanga nta muyobozi n’umwe uhari.
Ubudage bwashyikirije inkunga y’amayero 500 000 (miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda) ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP) agenewe gufasha impunzi z’Abanyekongo 54 000 zimaze imyaka 17 mu Rwanda.
Abasirikari 49 b’ Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugarura amahoro mu ntara ya Darfur (UNAMID) bari bafashwe bugwate n’inyeshyamaba za JEM (Justice and Equality Movement) baraye barekuwe tariki 20/02/2012. Harekuwe Abanyasenegali 46 n’abandi batatu baturuka muri Yemen, Rwanda na Ghana.
Musenyeri Nathan Rusengo Amooti yasimbuye Geoffrey Rwubusisi ku buyobozi bwa Diyosezi y’Abanglikani ya Cyangugu mu muhango wabaye tariki 19/02/2012.
Isuzuma ryakozwe mu karere ka Nyamasheke ku mahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ryagaragaje ko imitangire ya za raporo ikiri hasi mu kugaragaza uko amahame y’uburinganire ashyirwa mu bikorwa.
Guverinoma y’u Rwanda iranyomoza amakuru avuga ko umubano wayo n’u Bufaransa waba wajemo agatotsi, nyuma y’aho yanze ambasaderi mushya Guverinoma y’u Bufaransa yari yohereje mu Rwanda.
Inzego zibungabunga umutekano mu gihugu zatashye ku mugaragaro inzu nshya zizajya zikoreramo mu buryo bwiswe Joint Operations Centre (JOC).
Umwanditsi w’Umunyarwandakazi Justine R. Mbabazi, wanditse igitabo yise “This is your time Rwanda” kivuga ko iki ari cyo gihe cy’u Rwanda cyo kwigaragaza, aravuga ko ibyo yanditse muri iki gitabo ari ubuhamya ku Rwanda butavugwa yizera kandi yahagazeho.
Inyubako nyinshi zitangirwamo serivisi mu karere ka Rwamagana nta bubiko buhagije zifite ku buryo bibangamira imitangire ya serivisi zimwe na zimwe; nk’uko byagaragaye mu mu isuzuma ry’imitangire ya serivisi ririmo kubera muri ako karere.
Abajyanama bagize komisiyo y’Imibereho myiza muri Njyanama y’Akarere ka Rwamagana bari muri gahunda yo gusuzuma uko inzego z’ubuzima n’uburezi zitanga serivisi.
U Rwanda rurateganya kuringaniza urubyaro kugeza ku kigero cya 70% mu mwaka wa 2013 nk’uko bitangazwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).
Colin Haba uyobora by’agateganyo ikinyamakuru The Newtimes niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) ryari rimaze igihe kinini rikora nka baringa, mu matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19/02/2012.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Binunga mu karere ka Muhanga barishimira amazi bahawe, bavuga ko azabagabanyiriza imvune bagiraga bajya kuvoma kure rimwe na rimwe bakayabura. Igikorwa cyo kubafungurira ayo mazi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012.
Amahugurwa yigaga ku iterambere ry’ibihugu biba bivuye mu bihe by’intambara, yahuzaga intumwa 32 ziturutse hirya no hino muri Afurika, yaberaga i Nyakinama, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/02/2012 yasojwe abayitabiriye basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bayigiyemo, bateza imbere Afurika.
Perezida Kagame yitabiriye inama igamijwe kwiga k’umutekano w’Afurika wugarijwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho ikomeje guhungabanya umutekano. Ku munsi w’ejo tariki 18/02/2012 nibwo yerekeje i Benin, aho iyi nama yatumijwe n‘umukuru w’Afurika yunze Ubumwe Perezida Yayi Boni izateranira.
Imiryango 16 y’abantu 75 bakuwe mu byabo no kurigita k’umusozi wa Kibingo mu kagari ka Musezero mu murenge wa Rwaza, akarere ka Musanze barasaba gufashwa kugira ngo babashe kubaka amazu babamo kuko ubu bacumbitse ku baturanyi.
Inama njyanama y’akarere ka Huye yemeje icyifuzo cyo gushyiraho santere (one stop center) izajya ikorerwa imirimo yose ifitanye isano n’ubutaka mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivise badasiragiye ahantu henshi.
Abakozi b’uturere tugize igihugu bari mu mahugurwa yiga ku buryo utwo turere twafashwa kongera ubushobozi bw’abakozi batwo.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana arihanangiriza abakozi bose ko uzatahurwaho kudatanga serivisi neza, uko bikwiye no mu gihe gikwiye, azahanwa nk’usahura umutungo w’abaturage.
Umwalimu Amanda Grzyb wigisha muri University of Western Ontario yo mu gihugu cya Canada hamwe n’abanyeshuri 5 bari mu Rwanda guhera uyu munsi tariki 17/02/2012 mu rwego rwo kwiga ububi bwa Jenoside.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali arahamagarira abanyeshuri n’abarezi guteza imbere isuku bahereye aho baba no mu nkengero zaho. Yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza isuku mu mashuri yo mu mujyi wa Kigali, cyatangiriye mu ishuri rya EPA riherereye mu murenge wa Nyarugenge.