Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, arasaba itsinda rizakora inyigo yimbitse ku bagiye kwimurwa mu midugudu yo mu murenge wa Nyabinoni kugira ubushishishozi kubakeneye kwimurwa kugira ngo hatazagira ubigiriramo ikibazo.
Kuva tariki 10/03/2012, Urugo rwa Mukasonga Sada na Kayiranga batuye mu mudugudu wa Mugandamure B mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza rwibasiwe n’inkongi y’umuriro uturuka ahantu hatazwi ugatwika inzu n’ibyo batunze.
Nyuma y’iminsi itatu yitabye Imana, uyu munsi tariki 15/03/2012, Musenyeri Misago Augustin wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe muri Kaderali ya Gingokoro yitiriwe Umuryango Mutagatifu.
Itsinda ry’abanyeshuli biga muri USA Air War College rigizwe n’abakoleneli 10 n’abajyanama 3 b’iryo shuli riri mu Rwanda mu rugendo shuli rugamije kwigira ku Rwanda nk’igihugu gifite amateka akomeye n’uburyo gikoresha cyiyubaka nyuma yo kunyura muri Jenoside.
Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), Gen. Maj. Moses Obi ari kumwe n’umuyobozi w’abakozi muri uwo mutwe, Col. Charles Karamba, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 15/03/2012.
Ipimwa ryakozwe ku murambo wa Theophile Munyaneza watoraguwe mu gitondo cya tariki 12/03/2012 ryerekana ko yishwe atiyahuye nk’uko bamwe bari babiketse.
Abaturage bari ku irondo mu murenge wa Rukira mu kagali ka Kibatsi mu ijoro ryo kuwa 13/03/2012 batesheje abatekaga ikiyobyabwenge cya kanyanga bariruka bose barabacika babasha gufata ibikoresho gusa.
Abaturage bo mu mudugudu wa Gikoma akagali ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bataburuye umurambo wa Kayitesi Speciose wari umaze iminsi ushyinguye bakeka ko yazutse nk’uko byari byatangajwe n’umugabo we.
Abasenyewe n’isanwa ry’umuhanda Butansinda-Busoro mu mudugudu wa Busoro mu Kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza baratabaza basaba kurenganurwa.
Kubufatanye n’ishuri mpuzamahanga ryigisha ibijyanye no gucunga amahoteli ryitwa “Les Roches”, mu Rwanda hazubakwa ishuri ryigisha gutanga servisi zinoze, rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1500.
Perezida Paul Kagame asanga iterambere u Rwanda rugezeho mu bukungu ridakwiye kuba inyungu kuri rwo gusa, ahubwo ko rikwiye kubera ibindi bihugu by’Afurika urugero bikabona ko nta kidashoboka.
MTN Rwanda yatanze amafaranga miliyoni 18 yo gufasha mu kuvura Abanyarwanda bagera kuri 300 bafite indwara y’ibibari n’umwingo.
Mwesigwa Moses, umurezi kuri Groupe Scolaire Rugogwe ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wo mu murenge wa Ruhashya, akagari ka Rugogwe mu karere ka Huye.
Umugabo witwa Muvunyi Emmanuel ufite Photo Studio mu karere ka Nyanza aratangaza ko iyo atagira ubuyobozi bw’igihugu yari kubura amafaranga ibihumbi 285 yari agiye kugura mudasobwa n’Umushinwa i Kigali.
Nyakwigendera Musenyeri Misago Augustin azashyingurwa kuri uyu wa kane tariki 15/03/2012 muri Katederali y’Umuryango Mutagatifu ya Gikongoro.
Lt. Col. Idrissa Muradadi, umwe mu bayobozi bakomeye ba FDLR hamwe n’abamurindaga batatu bishyikirije ingabo za ONU zikorera muri Congo tariki 10/03/2012; nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo.
Abana babiri b’abahungu bagwiriwe n’inzu mu kagali ka Kamukina, umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo (aho bakunda kwita Kimicanga), mu ijoro rishyira tariki 13/03/2012 maze umwe muri bo ahita yitaba Imana ako kanya.
Mu kwezi kwa Munani k’uyu mwaka u Rwanda rurateganya ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, igikorwa cyaherukaga gukorwa mu myaka icumi ishize.
Mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene, urubyiruko 51 rukomoka mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka mu karere ka Kirehe rwoherejwe kujya kwiga imyuga irimo ubudozi n’amashanyarazi mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana mu gitondo cy’uyu munsi tariki 12/03/2012 mu biro bye ubwo yari ku kazi kuri Diyoseze ya Gikongoro; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’abepisikopi mu Rwanda, Mbonyintege Smaragde.
Mu ntara y’Amajyaruguru hamaze kugaragara cyane umuco w’ubuharike utuma ubu hari n’ababyarana bafitanye amasano. Uwitwa Mukamukwiye Emerita yemeza ko amaze kubyarana n’abagabo babiri bafitanye isano mu muryango abitewe n’ikibazo cyo kutagira umugabo.
Kuri uyu wa mbere ubwo hizihizwaga umunsi w’umuryango wa Commonwealth (Commonwealth Day), uyoboye uwo muryango, umwamikazi Elizabeti wo mu Bwongereza yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango kubyaza umusaruro imico itandukanye y’ibihugu byose byibumbiye muri uwo muryango.
Nyuma y’igihe gito igihugu cya Somaliya gisabye kwinjira mu muryango w’ibihugu bigize Afurika y’uburasirazuba (EAC), Perezida Kagame aratangaza ko Somaliya yari ikwiye kwemererwa kwinjira muri uwo muryango.
Inama y’abaminisitiri y’igihugu cya Israel yateranye ku cyumweru tariki 11/03/2012 yemeje ko Belaynesh Zevadia ahagararira igihugu cye cya Israel mu Rwanda afite ikicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.
Abayobozi b’akarere ka Bugesera n’ab’ibintara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi, baratangaza ko imigenderanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi irimo gutanga umusaruro ufatika, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga umutekano ndetse n’ubuhahirane.
Abayobozi bakuru n’abayobozi mu by’ubucuruzi baturutse hirya no hino ku isi bagera kuri 200 bazahurira i Kigali mu nama izaba yiga ku guteza imbere ubucuruzi bukozwe mu bwumvikane muri Afurika.
Umugabo witwa Ntageza Vincent w’imyaka 50 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa wa Nyarubare mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yaratorotse nyuma yo guhohotera umukobwa we w’imyaka 18 y’amavuko ufite ibibazo byo mu mutwe akamutera inda.
Imbuto Foundation yahembye ba Malayika Murinzi baturuka mu karere ka Burera, Rulindo na Gakenke ndetse n’abana b’abakobwa bagize amanota meza kurusha abandi (Inkubito z’Icyeza) baturuka muri utwo turere.
Mu gihe bikunze kuvugwa ko abagore ari bo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa, Umugabo witwa Karemera Viateur, atuye mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga yigeze guhunga urugo rwe kubera ahohoterwa yakorerwaga n’umugore we.
Ikamyo yari itwaye ibicuruzwa ibivanye i Kigali ibijyanye i Kamembe yaguye aho bita ku mukobwa mwiza mu karere ka Huye mu murenge wa Mbazi mu rukerera rwa tariki 10/03/2012. Ikamyo yangiritse ariko abari bayirimo bo bayivuyemo amahoro.