Nyuma yuko ubuyobozi busabye abaturage ko uwatwaye ibendera ryo ku kigo cy’ishuri cya Cyambwe mu murenge wa Musambira yarigarura, saa cyenda zo ku cyumweru tariki 8/4/2012 niho ryabonetse.
Umugore witwa Mushambakazi w’imyaka 48 yitabye Imana ahagana mu ma saa Cyenda z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 08/04/2012 azize ihungabana, nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo.
Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu karere ka Gakenke rwabaye tariki 05/04/2012 mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore. Imyiteguro yo kumwakira bwa mbere mu karere byatumye umujyi usigarana isura nshya.
U Bufaransa bwohereje ugomba kubuhagararira mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 18. Biteganyijwe ko iyo ntumwa igomba kuba iri i Kigali guhera tariki 06 kugeza 07/04/2012.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu muryango Ibuka ukorera mu Bufaransa barasaba abakandida barimo guhatanira umwanya wo kuyobora Ubufaransa kugaragaza ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.
Kuwa kane mu ma saa tanu z’amanywa, ikigo nderabuzima cya Kinigi cyahuye n’ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga yabaye menshyi cyane akagera n’aho yari agiye kwangiza iri vuriro. Cyakora ubwo twahageragera mu ma saa kenda z’amanywa kuko ari bwo imvura yari igenjeje amaguru make, twasanze amazing asa n’ayahashize kuko bari (…)
Minisitiri w’Intebe arasaba ko umugore n’umukobwa bahabwa umwanya muri gahunda za Leta kugira ngo zibashe kugerwaho. Yabisabye mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe umugore cyabereye mu rwego rw’igihugu mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 05/04/2012.
Ingabo z’u Rwanda zari ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani, kuri uyu wa kane tariki 05/04/2012, zatangiye gusimburwa n’izindi ngabo z’u Rwanda kuri ako kazi.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafunze by’agateganyo umupolisi Ndayambaje Germain kubera ko akwekwaho uruhare mu bujura bw’amabati yibwe tariki 15/03/2012 aho yarindaga.
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Muyunzwe, umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’imwe mu mihanda ibahuza n’ibikorwa remezo idakoze neza.
Ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe igisirikari “Army week” cyabaye kuva tariki 26-30/03/2012 cyasigiye aba bana icyizere. Abaganga bo ku bitaro bya Gisirikari by’u Rwanda (RMH) bahaye ubufasha mu buvuzi ku buntu abana 31 babana n’ubumuga baba mu kigo inshuti zacu ku Kicukiro.
Abayobozi b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bari mu bazitabira ijoro ryo gutangira icyunamo ryateguwe n’Abanyarwanda baba muri Tanzaniya.
Imiryango igera kuri 24 yo mu kagari ka Rutete mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, tariki 04/04/2012, yazindukiye ku biro by’umurenge wabo kugira ngo ubakemurire ikibazo cyaho baba kuko aho yari icumbitse babirukanye.
Abanyeshuli 17 bigaga mu ishuli ryitwa College de l’Immaculee Conception riri i Muramba mu karere ka Ngororero bishwe n’abacengezi nyuma yo kubasaba inshuro nyinshi kwitandukanya bakurikije amoko cyangwa uturere ariko bakanangira bakavuga ko ari Abanyarwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarangije igikorwa cy’ubutabazi bwakorwaga ku nzu yagwiriye abantu tariki 03/04/2012 ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Umuntu umwe gusa niwe witabye Imana, babiri barakomereka naho abandi batatu bavuyemo ntacyo babaye.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite plaque RAA 869W yari itwaye amakara yagonze umukingo ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu ma saa tanu z’ijoro ryakeye abantu babiri muri batatu yari itwaye barakomereka.
Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hakomeje imyiteguro y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorwe Abatutsi, Kigalitoday yegereye Musenyeri John Rucyahana ukuriye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunga, tuganira ku butumwa yatanga n’ibyo abona abantu bakwiye kuzirikana mu gihe nk’iki.
Abagabo 415 n’abagore babiri bahoze mu mitwe yitwara gisirikare ariyo FDLR FOCA, RUDI-Urunana, Mayi Mayi mu mashyamba ya Kongo, kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 basoje ingando bari bamazemo amezi 3 i Mutobo mu karere ka Musanze.
Mu nama y’abagize komisiyo y’umuyoboro mugari (broadband commission) iri kubera Ohril mu gihugu cya Macedonia, Perezida Kagame akomeje kugaragaza ko umuyoboro mugari ufite uruhare nunini mu iterambere rirambye cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Abantu bataramenyekana umubare bagwiriwe n’igikuta cy’igorofa iri imbere ya hoteli Umubano (izwi ku izina rya petit merdien) ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali ubwo bayisenyaga kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 mu ma saa sita z’amanjywa.
Mu kiganiro gihuza umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyentwari, n’abanyamakuru kiba rimwe mu gihembwe cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012 yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nta Munyarwanda n’umwe bitareba.
Umugore witwa Kurusumu Nite, utuye Barija mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare arashinjwa kuba icyitso mu gushyingira umwana witwa Mukagasana Alice bakunda kwita Mbabazi ufite imyaka 17 mu gihugu cya Uganda ababyeyi be batabizi.
Umurerwa Philomene, umuyobozi w’umudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yatoraguye umwana w’umukobwa w’inzererezi witwa Jeannine Gisubizo bigaragara ko ari umukobwa ariko nyuma y’amezi 3 aza gutahura ko ari umuhungu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yitabiriye inama yahuje ibihugu bigize itsinda ry’inshuti z’abaturage ba Siriya kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ngo barengere abaturage ba Siriya bari mu kaga.
Abapolisi n’abasirikare bakuru 46, tariki 02/04/2012 batangiye amahugurwa y’iminsi itanu ku buryo bwo bugezweho bwo kurushaho gucunga umutekano ku kibuga cy’indege.
Imodoka itwara imizigo yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka tariki 31/03/2012 mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba, ku bw’amahirwe nta muntu yahitanye uretse abantu bane bakomeretse bikomeye. Iyo mpanuka yabereye mu mudugudu wa Burego, akagari ka Buranga, umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke.
Inyeshyamba 5 za FDLR n’umusirikare umwe w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) baguye mu mirwano yabahuje ku cyumweru tariki 01/04/2012 ku muhanda wa Nyaruhange – Birwa mu Karere ka Rutshuru.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yatangaje ko umunsi yabuze agaciro ku mwanya w’ubuyobozi azegura agasubiza imfunguzo z’ibiro bye. Ibi yabitangaje tariki 02/04/2012 ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi 3 ateraniyemo abakuru b’imidugudu 420 igize akarere ka Nyanza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 02/04/2012 ahitwa ku Kinamba mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari irimo gukorwa n’abatekinisiye, irashya irakongoka.
Perezida Kagame ari mu gihugu cya Macedoniya aho yagiye mu nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (broadband commission) ahuriyemo n’umuherwe wa mbere ku isi, Umunya-Mexique, Carlos Slim.