Abana b’imfubyi za Jenoside zitujwe mu mudugudu w’Amizero wo mu kagari k’Urugero, umurenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera barasaba ubutabazi bwihuse kuko amazu barimo yatangiye gusenyuka kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kuyasana.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge burakangurira Abanyarwanda kwirinda kwegera cyangwa kwambuka umugezi wa Nyabarongo mu gihe amazi yayo yiyongereye. Muri uku kwezi kwa Gicurasi, hamaze gutoragurwa imirambo y’abantu itanu muri uwo mugezi.
Abacuruza ibiyobyabenge bahawe amezi atandatu yo kuba baretse ubwo bucuruzi bufatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda, kuko nyuma yaho bazahanywa bikomeye.
Abasirikare bari mu rwego rw’aba-officiers bagera kuri 36 baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, Malawi na Australia bari guhabwa amasomo ku kuba indorerezi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi by’umuryango w’abibumbye (UN).
Biteganyijwe ko mu muganda w’ukwezi uzaba tariki 26/05/2012, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame azifatanya n’Abanyagatsibo mu gutangiza igikorwa cyo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Kuri uwo munsi, mu Rwanda hose hazatangira gahunda yo gushishikariza abaturage guhagarika gukoresha ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, asanga abayobozi Umuryango w’Abibumbye (UN) wohereza mu butumwa butandukanye ku isi bakwiye kuba ijwi ry’abaturage basanze kandi bakongererwa ubumenyi mu miyoborere.
Abasirikari bakuru 25 bahuriye i Kigali mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kubungabunga amahoro ku isi. Ayo mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012 yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi.
Nyuma yo gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge igize akarere ka Ngoma harimo n’ibyaro, hari abantu babeshya abaturage ko batumwe n’ikigo gishinzwe gutanga amazi, umuriro w’amashanyarazi ,isuku n’isukura (EWSA) ngo bakore amashanyarazi maze bakabaca amafaranga.
Urugaga rw’abagore baharanira amahoro mu Rwanda bifatanyaje n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango hagamijwe gushishikariza Abanyarwanda gutekereza ku buringanire mu muryango kuko amahoro y’umuryango ava mu bufatanye bw’abawugize kandi bikagira uruhare mu iterambere ryawo.
Abagize umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli ryisumbiye rya Nyanza mu karere ka Nyanza basanye inzu y’umukecuru ushaje cyane Nyirantashya kuri uyu wa gatandatu tariki 19/05/2012.
Umuntu umwe yitabye Imana n’amazu agera 127 arangirika mu karere ka Ruhango kubera ikibazo cy’ibiza kimaze iminsi kibasiye udece dutandukanye tw’igihugu; nk’ko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Vision Jeunesse Nouvelle bo mu karere ka Rubavu bafatanyije n’umuryango Hope Ethiopian Rwanda, tariki 18/05/2012, basuye inkambi ya Nkamira irimo impunzi z’Abanyekongo bagamije kubaka ikizere n’ibyiringiro by’ubuzima mu rubyiruko ruba muri iyo nkambi.
Abaturage bo mu mudugudu wa Ryabitana, akagari ka Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, tariki 16 na 19/05/2012 bafatanyirije hamwe gukora umuganda wo gusana umuhanda no kubaka ibiro by’akagari byari byarangijwe n’ibiza.
Perezida wa Sena, Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene aherekejwe n’abasenateri, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/05/2012, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke mu muganda wo gukora amaterasi.
Abaturage bo mu kagali ka Nkomero, mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza, bamaze icyumweru nta serivizi babona kubera ko ibiro by’ko kgli byafunze nta mukozi ugikora.
Umuhanda wo mu Karere ka Gakenke wasibanganyijwe n’imvura yaguye ari nyinshi ikuzuza umugezi wa Mukungwa nawo ukamena mu muhanda, wari wagoranye kuwunyuramo aho byasabaga ko abagenzi bahekwa ku mugongo n’abasore bakoreraga amafaranga.
Abafite mu nshingano zabo kubungabunga amaparike n’ubukerarugendo mu bihugu bihuriye kuri Pariki y’i Birunga, bahangayikishijwe n’uko ishobora kuzangizwa n’intambara iri kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Hatangijwe gahunda yiswe “Ubufatanye Bushya mu kwihiza mu biribwa”, igamije kongera ingufu mu bikorwa byo kwihaza mu biribwa bibanda ku ishoramari rishingiye ku buhinzi, guhanga udushya no guha uruhare rugaragara abikorera.
Umugore witwa Donata Tuyisabe ukomoka mu murenge wa Mushubati akarere ka Rutsiro, ahanganye n’umusore amushinja ko yamwibye amashuka ubwo yazaga ku musura agasanga yanitse.
Imvura yaguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18/05/2012, yasize yishe abana babiri b’abahungu inasenya amazu agera kuri 74, mu mirenge irindwi igize akarere ka Gakenke.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz igonze itagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace hafi saa moya z’uyu mugoroba ariko Imana ikinze ukuboko kuko nta muntu uhasize ubuzima uretse batanu bakomeretse cyane.
Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa gatanu tariki 18/05/2012, yatoye abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Nyuma y’imyaka 10 atagaragara muri politiki, Pierre Celestin Rwigema, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yagiriwe icyizere n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda atorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Umuryango w’Abibumbye (UN) ufatanyije na Leta y’u Rwanda bari kwigira hamwe igenamigambi ry’imyaka itanu ry’ibikorwa UN izakorera mu rwanda guhera 2013 kugeza 2018.
Kubera intambara ikomeje guca ibintu hagati y’ingabo za Leta ya Kongo n’inyeshyamba ziyirwanya, umubare w’impunzi zihunga iyi ntambara ziza mu Rwanda ukomeje kwiyongera kandi zishimira uko zakirwa iyo zigeze mu Rwanda.
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barashima ubuyobozi ko butegura inteko y’akarere ihurizwamo ibiganiro hagati y’abaturage n’abayobozi hamwe n’abafatanyabikorwa bigatuma haba impinduka mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza mu karere.
Gato Sano Alexis, umuyobozi wa gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza afungiye sitasiyo ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye akekwaho kunyereza umutungo wa gereza yayoboraga.
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye abantu batatu yakoze impanuka mu buryo butunguranye hafi ya sitasiyo ya lisansi iri Nyarutarama aho bakunze kwita kwa Ndengeye mu ma saa cyenda uyu munsi tariki 17/05/2012 ariko nta muntu wapfuye.
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe ubutabazi (OCHA) cyatangaje ko inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zimaze kwica Abanyekongo b’abasivili bagera kuri 50 kuva intambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Kongo n’iziyomoye ku gisirikari cy’igihugu itangiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Domitila Mukankundiye utuye mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, aravuga ko ahangayikishijwe n’inzu ye yasenywe n’imodoka yayigonze, ubwo yataga umuhanda igeragezaga guca ku yindi.