Domitila Mukankundiye utuye mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, aravuga ko ahangayikishijwe n’inzu ye yasenywe n’imodoka yayigonze, ubwo yataga umuhanda igeragezaga guca ku yindi.
Kwizera Mohamed uri mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko utuye mu mududugudu wa Kinama, akagari ka Musamo,umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana guhera tariki 14/05/2012 akurikiranyweho icyaha cyo kwihisha inkiko Gacaca.
Hagendewe kuri raporo mpuzamahanga zigenda zigaragaza intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa, Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda y’uko u Rwanda rwaza mu bihugu 10 bya mbere ku isi birwanya ruswa.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yakiriye inama y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko rifite inshingano zo kurwanya ruswa (APNAC). Abayitabiriye bararebera hamwe ibyo u Rwanda rwagezeho mu gukorera mu mucyo no guhanahana amakuru, nka zimwe mu nzira zo kurwanya ruswa.
Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Senegali witwa Boubacar Boris DIOP atangaza ko igihugu cye kitagomba kwinjira mu kibazo cya Ingabire kuko byaba ari ubusazi n’icyasha kidasibangana kuri Senegali mu maso y’Afurika n’isi yose.
Ubutaka bungana na hegitari ebyiri bwo ku gasozi ko mu mudugudu wa Kibingo, umurenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bugenda burigita uko iminsi ishira ku buryo bumaze kumanukaho metero zirindwi z’ubujyakuzimu.
Uwumugisha Boniface w’amezi atanu y’amavuko mwene Mukansigaye Eugenie utuye mu mudugudu wa Mabera, akagari ka Rwoga, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yitabye Imana tariki 16/05/2012 atwitswe na matora yatwitswe na mukuru we.
Minisiteri ifite kwita ku mpunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR), tariki 16/05/2012, yakiriye umusore w’Umunyekongo w’imyaka 25 witwa Boniface Zihire umaze ibyumweru bibiri yokejwe ibirenge n’abantu batazwi bamushinja ko ari umusirikare.
Impunzi z’Abanyekongo zigera kuri 33 zirimo imiryango itandukanye zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012 mbere y’uko zimurirwa mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Minisitiri ufite umutungo kamere mu nshingano ze, Kamanzi Stanislas, afitanye inama n’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 ku cyicaro cy’Intara mu karere ka Karongi; nk’uko amakuru yizewe neza agera kuri Kigali Today abitangaza.
Ku butumire bwa Perezida Barack Obama, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) azitabira inama ya 38 y’ibihugu umunani bikize ku isi (G8) izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 18-19/05/2012 ndetse anakirwe mu biro bya Perezida wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (White House).
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yahaye UNICEF/Rwanda ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika (arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda) byo gufasha impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda.
Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, bazahurira i Kigali ku nshuro ya gatanu tariki 17-18/05/2012 mu rwego rwo kongera kuganira ku buhahirane buhoraho hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012, yifatanije n’abaturage b’utugari twa Gasura na Nyamitanzi mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu mu muganda wo gusubiranya ibikorwa byangijwe n’ibiza byatewe n’imvura imaze iminsi ihagwa.
Mu rwego rwo kunoza imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Uganda, itsinda ry’abasirikare ba Uganda basuye abasirikare b’u Rwanda bakorera mu karere ka Gicumbi (division ya 2 ya RDF) barebera hamwe uko umutekano w’ibihugu byombi uhagaze.
Bamwe baturage batuye mu kagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze baratangaza ko nta yandi mazi bashobora kunywa uretse amazi ari muri ako gace aryohereye avubuka mu butaka bita “amakera”.
Mu gihugu hose, biteganyijwe ko uyu munsi tariki 16/05/2012 ndetse no kuwa gatandatu tariki 19/05/2012 hakorwa umuganda udasanzwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza bimaze iminsi bihitana abantu n’ibintu bigasenya amazu n’ibikorwa remezo.
Biteganyijwe ko abaturage 2000 bazabona amashanyarazi mu gihe kitarenze amezi atanu nyuma y’uko imirimo yo kubaka urugomero ruto rw’amashanyarazi ruri mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi isubukuwe.
Abayobozi b’ibanze mu ntara y’Amajyaruguru baributswa ko bafite inshingano yo guteza imbere aho bayobora, bafatanya n’abayoborwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Umugabo witwa Mvukiyehe Marc arashakishwa na polisi nyuma yo kugerageza guha abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana kugira ngo bamureke ajyane imodoka yari atwaye irimo amagerekani arenga ijana arimo Melace ikoreshwa benga inzoga itemewe ya kanyanga.
Abakuriye IBUKA mu mirenge igize akarere ka Nyabihu, basabye ko ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza imitungo, bavuga ko imirenge n’utugari bisa n’aho byananiwe kubishyuriza.
Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera i La Haye rwashyizeho impapuro zita muri yombi Sylvestre Mudacumura uyobora umutwe wa FDLR-FOCA, ufatwa n’umutwe w’iterabwobwa n’umuryango mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi Pierre Damien, kuri uyu wa kabili tariki 15 Gicurasi aratangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Iburengerazuba.
Akanama k’Inteko Ishinga Amategeko gashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu n’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) kongeye gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kamubaza ku kibazo cy’itinda ry’umushinga w’urugemero rw’amashanyarazi rwa Rukarara.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye, tariki 12/05/2012, basuye bimwe mu bishanga byo mu karere ka Bugesera byibasiwe n’imyuzure ikomoka ku migezi ya Nyabugogo, Nyabarongo n’Akagera.
Impunzi z’Abanyekongo zigera kuri 21 zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 13/05/2012 zajyanwe mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Mu muhango wo kwankira impamyabumenyi y’ikirenga yashyikirijwe na kaminuza ya William Penn University wabaye mu ijoro rya tariki 12/05/2012, Perezida Kagame yatangaje ko imiyoborere myiza igaragara mu Rwanda atari iy’umuntu umwe ahubwo ari umusaruro w’uruhare abantu bose babigiramo.
Abahagarariye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani bakomeje kwishimira ibikorwa byazo n’uburyo zihagararira neza u Rwanda muri ubwo butumwa.
Imodoka ya FUSO ifite puraki RAA 554S yaguye mu mukingo ahagana mu masaa kumi n’ebyeri z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 13/5/2012, maze umushoferi wayo ahita ahunga.
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira zigiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wazo.