Abadepite bo muri Zambia bari mu rugendo shuri mu Rwanda bishimiye uko basanze u Rwanda banatangaza ko nibasubira mu gihugu cyabo bazageza ukuri basanze mu Rwanda ku mpunzi zigataha kuko basanze mu Rwanda hari umutekano.
Ikamyo ya rukururana yo mu gihugu cya Tanzaniya, ku mugoroba wa tariki 06/06/2012, yarenze umuhanda igeze ahitwa mu Kintama mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.
Sheebah Karungi, Umugandekazi uririmba mu itsinda rya ‘Obsession’ yafungiwe ijoro ryose muri week-end ishize ku kibuga cy’indege i Kigali, azira guteza akavuyo abandi bagenzi bari bagendanye mu ndege.
Mpazimaka Patrick w’imyaka 30 afungiye kuri station ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira kuba yarahaye lifuti umukobwa witwa Mukazirikana Antoinette w’imyaka 17 akamurenza aho yajyaga akamujyana iwe akamufata ku ngufu.
Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano (MIDMAR) yasabye intumwa z’Inteko Nshingaamategeko ya Zambiya ziri mu Rwanda, gufasha gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka ku bushake no gukumira abazangisha u Rwanda.
Abakozi bakora mu karere ka Gatsibo bakomeje kwibwa mudasobwa zigendanwa bakoresha mu kazi. Kuva ukwezi kwa Gicurasi kwatangira hamaze kwibwa mudasobwa enye zigendanwa; zibwa banyirazo bazisize mu biro bakoreramo.
Polisi y’u Rwanda igiye kwakira imyitozo y’abayobozi ba posite za polisi mu muryango w’ubufatanye bw’abakuru ba polisi mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAPCCO) kubera ko ari yo iyoboye uwo umuryango.
Mugenzi Celestin w’imyaka 43 afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Kigabiro mu karere ka Rwamagana akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 12 umugore we mushya yatahanye yaramubyaye ahandi.
Umusore w’imyaka 21 ukora akazi ko kogosha mu mujyi wa Gakenke yahaye gahunda indaya ebyiri bose bibaviramo kurara mu buroko kubera umutekano muke byateye aho acumbitse.
Mu gihe Ministeri ifite iterambere ry’imiryango mu nshingano iri mu gikorwa cyo gushakira imiryango ababa mu bigo, abana baba mu mihanda (bitwa inzererezi) bavuga ko bataye imiryango yabo kubera ibibazo birimo ubukene no gufatwa nabi mu bigo.
Nyuma yo gutezwa imbere mu bundi buryo burimo kwigishwa imyuga, kubakirwa amazu, kwigishwa kwihangira imirimo n’ibindi, Inkeragutabara zarangije amashuri yisumbiye zirakangurirwa kujya kwiga muri kaminuza kugirango zirusheho kongera umusaruro zitanga.
Abaturage bagera kuri 30% bemeza ko abayobozi b’imidugudu babasaba ko bahurira mu kabari mu gihe bashaka ibyangombwa; nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Trasperency Rwanda bubitangaza.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane yeguye ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere. Yabitangarije abakozi bose b’akarere ndetse n’inzego nyobozi zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere ku mugoroba wa tariki 04/6/2012.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Gatsinzi Marcel aratangaza ko tariki 10/06/2012 inkambi ya Kigeme izatangira kwakira impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhunga intambara mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro kagera ku mafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 675 n’amafaranga 200 byamenewe mu murenge wa Cyanika wo mu karere ka Burera tariki 04/06/2012 ubwo hakomezaga ibikorwa bya “Police Week” mu rwego rw’igihugu.
Mukabandora Jeannette w’imyaka 30 yatawe muri yombi azira umwana yibye abaturanyi agira ngo abeshye umugabo we ko yabyaye.
Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibyumweru bibiri y’abakozi b’umuryango w’abibumbye yaberaga i Kigali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no gushaka amahoro aho atari.
Ishuli ryisumbuye rya EAV-Mayaga riri mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ryugarijwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishingiye ku bikorwa n’inyandiko zisesereza bamwe mu banyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside biga muri icyo kigo.
Gilbert Nzeyimana ucururiza i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari mu maboko ya polisi azira gutera urubwa polisi y’igihugu ayibeshyera ibintu bitari byo.
Bamwe mu rubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge bemeza ko kuva babiretse abantu basigaye babaha icyizere bakabaha akazi; ariko ngo hari bagenzi babo bakirunywa kando ngo ntibatinyuka kubabwira ngo barureke.
Abagize inama y’igihugu y’urubyiruko yo mu Karere ka Huye bahuriye muri kongere ya 5, tariki 02/06/2012, bigira hamwe ibyagezweho banarebera hamwe ibyo bateganya kuzakora mu minsi iri imbere.
Kwizihiza ku nshuro ya 18 umunsi wo kwibohora bizaba tariki 01/07/2012 (umunsi usanzwe wibukwaho igihe u Rwanda rwaboneye ubwigenge) mu rwego rwo kwisuzuma aho u Rwanda rugeze rukosora ibibi rwanyuzemo guhera mu mwaka wa 1962 ubwo rwabonaga Ubwigenge.
Bayibayi agatadowa ni gahunda y’umwihariko akarere ka Ngororero katangije, aho ubuyobozi buvuga ko abaturage bakwiye kugera ku iterambere ryo kubona urumuri rutari uruturuka ku matara ya gakondo yitwa “Agatadowa” kacyishwa na petelori cyangwa mazutu.
Ikibazo cy’amazi meza akiri macye mu karere ka Ngororero gikomeje kuza imbere mu biganiro byinshi bitangwa mu nama z’akarere ariko ntikibonerwe umuti, bitewe n’imterere y’akarere kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye.
U Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa byose byabungabunga amahoro no kuyagarura aho Atari, nk’uko byemejzwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yahuzaga abayobozi b’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatanu tariki 01/06/2012.
Fondasiyo y’Abanyamerika yitwa Cummings Fondation imaze gutanga amadorali ibihumbi 500 yo gufasha imiryango nyarwanda itishoboye mu kwiteza imbere. Iyo nkunga, Cummings Fondation iyinyuza mu ishami ryawo ryitwa Institut pour la Justice Mondiale.
Inteko Ishingamategeko, umutwe w’Abadepite irasaba Abanyarwanda kutihunza inshingano zo kwita ku bana ndetse n’abasheshe akanguhe, kuko kutabitaho bigaragara nko guta indangaciro ku muryango nyarwanda.
Hari impapuro zavumbuwe ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumye (UN), zigaragaza ko mu bubiko bw’ingabo za mbere ya Jenoside harimo intwaro za misile zaturutse mu Bufaransa zishobora kuba zarakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana.
Umushinga CREDI-Rwanda wahaye Abanyagatsibo indogobe esheshatu zo kunganira abagore n’abana mu gukora imirimo y’ubwikorezi cyane cyane iyo kuvoma amazi kuko abaturage bafite amazi meza hafi muri ako karere ari 55%.