Imiryango 30 yo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango yabanaga itumvikana, yafashe icyemezo ko igiye kubana neza kandi ikanafasha indi itabanye neza.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa amatora y’abadepite mu kwezi kwa cyenda, abatuye akarere ka Gisagara batangaza ko bameze gusobanukirwa n’agahunda y’ayo matora bakaba bategereje ko itariki igera ngo bajye gutora.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki 12/07/2013, Ba Sergent Kayigamba Etienne na Niyitegeka hamwe na soldat umwe bo mu mutwe wa FDLR bageze ku mupaka wa Rusizi I bagarutse mu rwababyaye.
Umuhanzi w’imivugo, amakinamico na filime Eduard Bamporiki aratangaza uburyo yabaye mu irondabwoko ryabaye mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994 no mu gihe cya Jenoside yabaye muri uwo mwaka, aranagaragaza n’uburyo yabashije gusohoka mu ngaruka zaryo zakurikiranye benshi mu Banyarwanda.
Muri uyu minsi y’ikiruhuko ubwo abantu benshi baba baruhutse, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, aremeza ko bakwiye gukoresha ako karuhuko bareba ubwiza buatse igihugu cyabo aho kumara igihe cyabo banywa inzoga gusa.
Abakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bazwi nka “ abatigiste” bo mu karere ka Gakenke, bagera kuri 460 bakoze imirimo ifite agaciro ka miliyoni 250 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013.
Umwarimu wigisha mu mashuli abanza mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yiguriye imodoka y’ivatiri yo kumujyana ku kazi, kuko ngo yari arambiwe kugenda n’amaguru kandi aho anyura ajya ku ishuli hakaba nta binyabiziga bitwara abagenzi bihaba.
Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru bashya kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013, akanenga uburyo abakuru b’Inteko zo mu muryango wa EAC bakiriwe mu Rwanda, abarahiye biyemeje ko batazagira icyo basuzugura mu mirimo mishya bashinzwe.
Isosiyete y’itumano ya MTN Rwanda yasabaye n’abakiriya bayo bo mu karere ka Nyanza inabaha impano zitandukanye mu rwego rwo kubagaragariza ko ibahora hafi kandi ibitayeho.
Abaturage batuye ahantu h’amanegeka hashobora kwibasirwa n’ibiza ku buryo bworoshye barashima gahunda ya Leta yo kubimura bagatura ku midugudu, ngo kuko baba barengeye ubuzima bwabo ndetse bakanatura ahegereye ibikorwa remezo by’ibanze cyangwa se aho byoroshye kubihageza.
Umugore witwa Mushimiyimana Goreth afite ikibazo cyo kumenya aho akomoka nyuma y’uko umuryango we uhungiye muri Tanzaniya mu mwaka wa 1994 akaza guhunguka nyuma y’imyaka 19.
Urubyiruko rw’abangavu bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa kwirinda inda zitateganyijwe ahubwo bakarangamira intego yo kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira mu bihe bizaza.
Impuguke mu kongera umusaruro w’ibyo umuntu akora zo mu kigo mpuzamahanga cya Franklin Covey, hamwe n’ikigishamikiyeho cyitwa CEMM cyo mu karere u Rwanda rurimo, zirajya inama ko umukozi n’umukoresha bifuza umusaruro urushijeho, bagomba kwirinda inzitizi zigezweho zibabuza kugera ku cyo bagambiriye, zirimo ikoranabuhanga.
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, aratangaza ko Abanyafurika bose aho bava bakagera bakwiye gushyira ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abgore n’abakobwa. Ariko ku rundi ruhande agashimira intambwe inzego z’umutekano zateye mu guhagurikira iki kibazo.
Abagize umuryango Great Family Wihogora watangijwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 barasaba Abanyarwanda kimwe n’abandi bazi ibyabereye muri iki gihugu guhora bazirikana ububabare iyi Jenoside yasigiye benshi mu Banyarwanda.
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Mpanga kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basabye guhuzwa n’imiryango bahemukiye muri Jenoside ngo bayisabe imbabazi bakomeje kuzimishwa no kutavugisha ukuri.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererana, Louise Mushikiwabo, aravuga ko Abanyekongo ndetse n’abandi Banyafurika bagomba gufata iya mbere bagasobanukirwa n’ibibazo bafite maze bakaba ari bo bafata iya mbere mu kubikemura.
Ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, madamu Mbaranga Gasarabwe Clotilde wungirije umunyamabanga mukuru wa LONI ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano yasabye u Rwanda ko rwafasha abakozi ba LONI mu gukurikirana umutekano kandi rukababa hafi.
Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO), rwatangije ubushakashatsi bugamije kumenya abantu baba baragize ubutwari. Gukangurira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muntu wese bemeza ko yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari.
Kutamenya gusobanura neza ibyagezweho mu isuzuma ryo kwitegura guhigura imihigo bishobora kuba intandaro yo kubona amanota make kandi nyamara ibyo abayobozi bahize byaragiye bigerwaho kuko iyo ngo nyirabyo atabisobanuye neza bafatwa nko kubeshya kubera guhuzagurika.
Umurwanyi wa FDLR akaba n’umuyobozi muri uwo mutwe, Soki Sangano Musuhoke yitabye Imana tariki 09/07/2013 mu mirwano yahuje FDLR n’ingabo za M23 ahitwa i Busanza muri Rutshuro mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Muri gahunda yabo bamazemo iminsi basura ibice bitandukanye by’u Rwanda, tariki 09/07/2013, itsinda ry’abadepite b’Ababirigi bayobowe na Francois-Xavier de Donnea basuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa n’urugendo-shuri by’abasirikare bahuza ibihugu byabo n’ibindi mu muryango w’ubumwe bw’Afrika, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, yibukije ko ibisubizo by’ibibazo by’ibihugu bigomba gushakwa bwa mbere n’abayobozi n’abaturage ubwabo.
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo bavuga ko bari barabuze icyo bahitamo hagati yo kuguma Congo no gutahuka kubera ibihuha bya bamwe bakabaca intege bababwirako ngo nibataha bazabafunga.
Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’igihugu cya Sudani y’amajyepfo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri icyo gihugu cyibonye ubwigenge, Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyafurika gukorera ku nyungu imwe yo kuzamura umugabane wabo.
Itsinda ry’abadepite baturutse mu Bubiligi bari mu Rwanda mu rugendo rw’akazi, barahakanira kure uwo ariwe wese wazana igitekerezo cy’uko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, bavuga ko ari umutwe w’abicanyi basize bamaze Abanyarwanda.
Abasirikare bahuza ibihugu byabo n’ibindi mu muryango w’ubumwe bw’Afurika yunze ubumwe (African military and defence attachés), barasanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 19 rusohotse muri Jenoside byabera urugero ibindi bihugu bishaka kwiyubaka.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga Transperency International buragaragaza ko u Rwanda arirwo rufite imibare mito igaragaza ruswa muri Afurika. Hakiyongeraho ko kandi n’abaturage batangaza ko bafitiye icyizere Leta mu kurwanya ruswa.
Abagore bo mu karere ka Kayonza bahawe amahugurwa y’imyuga n’umuryango Women for Women bavuga ko babonye ahantu heza ho gukorera nyuma y’aho ikigo bubakiwe cyitwa Women’s Opportunity Center gifunguriwe ku mugaragaro tariki 28/06/2013.
Ikiraro cyubatswe mu kirere, kinyura hejuru y’umugezi wa Bakokwe uhuza Akarere ka Kamonyi n’aka Muhanga ku Mirenge ya Kayumbu na Kiyumba kije gukemura ikibazo cy’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’iyi mirenge.