Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, abinyujije mu muryango wa Imbuto Foundation, tariki 20/8/2013 yatanze ibihembo byiswe CYRWA kuri barindwi mu rubyiruko rwabaye indashyikirwa mu kwiteza imbere, kwitangira abantu ku buryo buhanitse ndetse n’ubukangurambaga.
Kuri uyu wa kabiri tariki 20/08/2013, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame n’umuryango wa Imbuto Foundation, barahemba kandi bishimane n’urubyiruko rugaragaza ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere no kubaka umuryango nyarwanda.
Banyangandora Ladislas utuye mu mudugudu wa Rulimba, akagari ka Mburamazi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro yemeye kuriha ibyangijwe n’inkongi y’umuriro yateje ubwo yatwikaga inzu y’umuturanyi we tariki 15/08/2013, umuriro ugafata na kawa z’abaturage ziri hafi y’iyo nzu.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yatangaje ko Abanyarwanda baba mu gihugu no hanze bazitabira amatora y’abadepite tariki 16-18/9/2013, bagera kuri 5, 987, 077( n’ubwo urutonde rukiri urw’agateganyo), bakazatora abadepite 80 mu bakandida-depite 410 bari ku ilisiti ndakuka.
Dushimiyimana Antoine Roger wiga mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi mu karere ka Ruhango yagerageje guhatanira umwanya w’ubudepite ntibyamukundira ariko ngo azakomeza kugerageza amahirwe mu bihe biri imbere.
Umusaza witwa Habimana Bartazar utuye mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera, avuga ko ahorana ibyishimimo kuko amaze imyaka 35 akora ibikorwa by’ubwitange by’ubutabazi no gufasha imbarare.
Mu gihe mu Rwanda imitangire ya service igenda irushaho kunozwa, inyubako zitujuje ubuziranenge z’ahatangirwa service ziracyari imbogamizi ikomeye ku bafite ubumuga.
Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rusizi bibumbiye mu muryango AVEGA Agahozo barashimira Leta y’u Rwanda uburyo yakomeje kubitaho ibashakira icyabateza imbere kimwe n’abandi Banyarwanda, ndetse bakaba bakomeje kwigira.
Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi, Musoni Protais, avuga ko umunyamuryango mwiza akwiye kuba nibura asoma igitabo kimwe buri cyumweru kuko ibitabo bibamo filozofiya nziza yafasha abayoboke ba FPR bazana impinduka nziza muri sosiyete.
Polisi y’u Rwanda irasaba Abaturarwanda kudaha agaciro ubutumwa bugufi (SMS) buri koherezwa kuri za telefoni zigendanwa bubuza abantu kwitaba nimero ya telefoni itangizwa n’imibare +229 ngo kuko uyitabye ahita apfa.
Komisiyo y’igihugu y’amatora ifatanyije n’abahanzi Kizito Mihigo na Nzayisenga Sofiya bakoreye igitaramo ahitwa mu Gisiza mu karere ka Rutsiro tariki 17/08/2013 hagamijwe gukangurira abaturage bo mu karere ka Rutsiro ibijyanye n’imyiteguro y’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.
Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, arasaba Leta y’u Rwanda ko yafatanya na Kiliziya Gatolika hakaboneka urwibutso rwa Dorothea Mukandanga wagaragaje ubutwari budasanzwe mu gihe cya Jenoside i Kabgayi mu karere ka Muhanga.
Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’iyo ntara, Bosenibamwe Aime, avuga ko abanyamuryango ba FPR bagomba kuba umusemburo w’iterambere muri byose.
Abakirisito b’itorero rya ADEPR bo mu karere ka Ngoma batangiye urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, binyuze mu biterane bizajya bibera hafi yaho bikunda kunywererwa.
Imiryango 31 y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Nyabihu bubakiwe amazu mu mwaka ushize dusoza w’imihigo mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo no kubafasha kurushaho kwigira.
Komiseri mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, Musoni Protais, arasaba abagize iryo shyaka guharanira kuzana impinduka nziza muri sosiyete, ariko akanavuga ko ko kugira ngo bigerweho bisaba gukunda abandi kurusha uko wikunda.
Depite Polisi Denis akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, aratangaza ko uwo muryango utajya uhwema guhugura abanyamuryango bawo kugira ngo bahore bagendana n’ibihe, kuko burya ngo iyo utava aho uri, uba usubira inyuma.
Itsinda ry’abaminisitiri batandukanye basuye imiryango yirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, aho babasabye gukomeza kwihangana, bababwira ko Leta ikomeje kubafasha mu bikorwa bitandukanye bareba uko bakirwa.
Abitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri ahuje abahagarariye inzego z’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo basabwe kubaka u Rwanda rudahangarwa mu ruhando rw’andi mahanga.
Amakimbirane agaragara mungo mukarere ka Nyagatare ngo yaba yaratangiye kugaragara bitewe n’ubuyobozi bukomeje kubigiramo, nk’uko abaturage babushimira uburyo bugerageza kuyakumira.
Inka zisaga 300 nizo zitegerejwe kwinjira mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zizanywe n’abanyarwanda barimo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Zikazaza zikurikiye izindi zisaga 2.500 zamaze kwinjira zikanakingirwa indwara.
Kuva mu gitondo tariki 16/08/2013 ibikoresho by’ibiro by’Intara y’Amajyepfo byatangiye kwimurwa bivanwa aho yakoreraga bijyanwa mu nyubako y’igorofa nshya iherereye mu marembo y’umujyi wa Nyanza akaba ariho igiye kujya ikorera.
Abahagarariye inzego za Leta, imiryango, inshuti n’amatorero yasizwe n’uwari umuhanzi Rugamba Sipiriyani, barifuza ko ibitekerezo by’uwo muririmbyi byamuhesha kujya mu ntwari z’u Rwanda, ndetse ngo ubuhanga na filozofiya bye bikigishwa kugirango bihindure mu buryo bwubaka, imibereho y’Abanyarwanda.
Nyirakamana Beatrice yemeza ko ibyifuzo yagejeje kuri Bikira Mariya yabyumvise none abana be babiri barangije amashuri yisumbuye, umwe amaze kubona akazi none yagarutse kumusaba ngo ahe akazi undi mwana usigaye.
Abasirikare 50 b’Abanyarwanda bahuguwe uburyo bakwitwara ngo bakumire ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse n’uko bafasha uwahuye naryo, mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.
Inkongi y’umuriro yafashe igice cy’inyubako y’akarere ka Kayonza gikoramo serivisi zo kwandika ubutaka ku rwego rw’intara y’uburasirazuba. Uwo muriro watangiye ahagana saa sita n’igice z’ijoro rishyira tariki 15/08/2013.
Abanyarwanda basaga 100 bakiriwe mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza tariki 14/08/2013 nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Mu gitondo cy’uwo munsi haje 11, ku mugoroba haza abandi 114.
Ubwo abakirisitu Gatulika bagera ku bihumbi 20 bari bateraniye kuri paruwasi ya Congo Nil mu ijoro rishyira umunsi mukuru wa Asomusiyo, abakobwa babiri bafashwe n’indwara abasanzwe babazi bita ko ari amashitani, babajyana ahitaruye barabasengera nyuma y’isaha n’igice barongera baratuza baba bazima.
Bamwe mu bakoze Jenoside bo mu Murenge wa Simbi, bishyuze hamwe biyemeza kuriha imitungo bangije mu gihe cya Jenoside babinyujije mu buryo bw’imibyizi yo guhinga kuko nta mafaranga bari kubona.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umutwe w’abadepite, ngo washoje manda ya kabiri uhesheje u Rwanda isura nziza mu mahanga kubera koroshya ishoramari, kubahiriza uburinganire no kurwanya ruswa; akaba yasabye abadepite bazatorwa guhuza amategeko n’ibindi bihugu biri mu karere.