Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Uvira muri Congo yakoreye impanuka mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 18/07/2013 ahagana saa yine n’igice abantu batandatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Ku bw’inama n’inyigisho bahawe na komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa, abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara bari babanye mu makimbirane, ubu ngo babanye neza ariyo babikesha.
Jean Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda umenyereweho gutumirwa hirya no hino mu biganiro by’amahoro, yatumiwe gutanga ikiganiro i La Haye mu Buholandi tariki 09/09/2013.
Nubwo ingabo za LONI muri Kongo zaraye zihakanye ko zitigeze zifasha ingabo za Kongo kurasa ku Rwanda, ibimenyetso bitajijinganywaho biragaragaza ko MONUSCO iri gukorana bya hafi n’ingabo za Kongo kandi ibyo binyuranye n’amahame ibihugu byo mu karere byemeje kugenderaho ngo Kongo ibone umutekano.
Uwahoze ari Umukinnyi w’ikirangirire akamenyekana cyane muri Manchester united, Quinton Fortune, wasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, avuga ko yanejejwe cyane no gusura u Rwanda kandi ko azakomeza kuza kurusura.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, arasanga imyaka ishize abagore baboneka ku mwanya w’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage yarabaye igihe gihagije cyo kwitegura ku buryo bashobora kuzamurwa ku buryo 30% by’abayobozi b’uturere muri manda itaha baba ari abagore.
Amakuru atangajwe n’umuvugizi w’ingabo za M23, Col. Jean Marie Kazarama, aremeza ko kuri uyu mugoroba tariki 17/07/2013, barashe ingabo za FARDC zimwe zikambuka umupaka ziza mu Rwanda.
Gatoya Nsengiyumva Samson w’imyaka 63 yabuze aho akomoka nyuma yo gutahuka avuye muri Congo tariki 28/06/2013. Ibi ngo biterwa no kuba uyu musaza yaravukiye muri Congo aho ababyeyi be bamubwiraga ko inkomoko ye ari mu icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, iri gutegura icyiciro cya 6 cy’ITORERO ry’urubyiruko rutuye mu mahanga.
Abanyarwanda 25 bageze mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi tariki 16/07/2013 bavuye muri Congo aho batangaza ko ngo banze gukomeza kwitwa impunzi kandi mu igihugu cyabo hari umutekano.
Mu gihe intambara irimbanyije mu nkengero z’umujyi wa Goma hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma bakomeje gukorerwa ihohoterwa no kuburirwa irengero.
Bamwe mu bantu baganiriye na Kigali Today, kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013, baje kureba aho bakorera ikizamini cy’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bemeza ko gukorera impushya byorohejwe, kugira ngo uyibone bisaba kuba witeguye neza.
Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kugenzura uko imihigo y’uturere y’umwaka wa 2012-2013 yashizwe mu bikorwa, hagaragayemo amatsinda abiri ashinzwe kugenzurana. Abagenzura imihigo nabo bafite irindi tsinda rigomba kugenzura uburyo babikora.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, akaba n’ushinzwe kureberera akarere ka Nyanza muri guverinema ubwo tariki 16/07/2013 yagiriraga uruzinduko rwe rw’akazi muri ako karere yasabye abagatuye kudapfusha ubusa amahirwe ahaboneka.
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangarije abagize Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013, ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa kugirango bihuzwe n’imibereho ya nyayo y’Abanyarwanda, hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Abatuye umujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi batewe impungenge n’umugore witwa Mariya umaze hafi ukwezi kose yirirwa yirukankana umwana muto w’umukobwa mu mugongo kubera uburwayi bwo mu mutwe afite.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15/07/2013 mu karere ka Kirehe haraye hageze Abanyarwanda 29 birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara hamwe na Benako.
Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo (Gender Monitoring Office) ruravugako n’ubwo hari byinshi bigomba gukorwa, ngo aho u Rwanda rugeze harashimishije ndetse n’intambwe rutera ni ndende cyane.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yahamije ko kuri uyu wa mbere, tariki 15/07/2013 ku butaka bw’u Rwanda harashwe ibisasu bibiri biturutse mu gace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kagenzurwa n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ndetse n’iza MONUSCO.
Impuguke 70 zituruka mu bihugu 10 byo ku migabane itandukanye, zihuriye mu karere ka Musanze kuva kuri uyu wa mbere tariki 15/07/2013 kugirango ziganire ku bijyanye no gucunga ubutaka, hagamijwe kurushaho kububyaza umusaruro.
Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iravuga ko isuzuma ry’imihigo mu turere twose tw’igihugu, ritangira kuri uyu wa kabiri tariki 16/7/2013, rizavamo amakuru y’ukuri, bitewe n’uko inzego zizakora uwo murimo zigenga, kandi ngo hashyizweho uburyo bwihariye butandukanye n’ubwo mu myaka yashize.
Mu gihe intambara ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 ikomeje ahitwa Mutaho na Muja, tariki 15/07/2013 saa 15h05 ingabo za Congo zarashe ibisasu bibiri ahitwa Rusura mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu ku bw’amahirwe akaba ntawe byahitanye cyangwa ngo bimukomeretse.
Kuri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga 2013, abanyamuryango basaga 600 baturuka mu mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke batoye abantu bane bajya ku rutonde rw’abadepite b’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Impunzi z’Abanyecongo 560 bahungiye mu Rwanda tariki 14/07/2013 mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, aho zahunze intambara ikomeje guca ibintu mu duce rwa Rusayo, Muja na Mutaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umusaza witwa Semazuru Yohani w’imyaka 97 yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Mukantumwa Budensiyana w’imyaka 74 babanaga kuva mu mwaka 1963, bagamije kubahiriza amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko buri Munyarwanda wese ufite imyaka guhera kuri 18 y’amavuko, uwanditse kuri lisiti y’itora, kandi akaba adafite imiziro, uwo wese itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo kwitorera abadepite.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James biteganyijwe ko aza kugirira uruzinduko rwe rw’akazi mu karere ka Nyanza akahasura ibikorwa by’amajyambere atandukanye kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013.
Abakandida b’umuryango wa RPF-Inkotonyi mu karere ka Ruhango barizeza abaturage ko nibaramuka batowe bagahagararira Abanyarwanda mu nteko, ngo ikizaba kibajyanye bazakigaragariza mu bikorwa.
Abagore 3 bari basanzwe ari abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abagabo 2 bari abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke batore we kuzahagararira akarere ka Nyamasheke ku rutonde rw’Abakandida-Depite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.