Bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile baravuga ko igitutu Leta ibashyiraho cyo kumenya amategeko no kugendana n’aho isi igeze bitaborohera, kubera ko amikoro yabo atabemerera kugendera ku muvuduko umwe n’uwa Leta.
Leta y’u Rwanda irahamya ko yafashe ingamba mu rwego rw’ubukungu zizatuma umuvuduko igihugu kiriho utagabanuka. Bitandukanye n’ibyatangajwe n’impuguke za Banki y’isi zivuga ko muri uyu mwaka ari bwo u Rwanda ruzahura n’ingaruka zikomeye, bitewe no kuba rwarakuriweho inkunga n’ibihugu bisanzwe birufasha mu mwaka ushize.
Kigali Today iri mu bigo 20 byatsindiye ibihembo by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), kubera imishinga byatanze igamije gufasha urubyiruko kwiyungura ubumenyingiro yashimwe.
Aba basenateri basuye umupaka kuri uyu wa 24/06/2013, mu rwego rwo kureba uburyo hari kubakwa ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Tanzaniya hamwe na One Stop Border Post (OSBP) ku mpande zombi z’umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya.
Ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) byanze kwemeza igenamigambi ry’imyaka irindwi (2013-2020) ryakozwe na TRANSTEC nyuma yo gusanga ibyo ibi bihugu birambirijeho mu iterambere n’ubukungu bitabonekamo.
Umutahira mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu, Ntidendereza William, avuga ko biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangizwa gahunda y’itorero mu mashuri.
Mu gihe hasigaye iminsi itageze ku kwezi kumwe ngo yimikwe ku mugaragaro kuba umwepisikopi wa Diyosezi Gatorika ya Kibungo, Munsenyeri Kambanda Antoine yatangiye gusura amaparoisse y’iyi Diyosezi.
Indangagaciro za gikristu, no kuba intangarugero mu bikorwa byiza, ni bimwe mu byakanguriwe abakristu b’itorero ADEPR mu karere ka Nyagatare mu ruzinduko rw’umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.
Abayisiramu bo mu turere twa Nyarugenge na Kamonyi basuye abo mu karere ka Ngoma, banatangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubaka umusigiti wa Gituku mu murenge wa Rukira.
Intore yo mu murenge wa Gihango ihagarariye intore zo mu kagari ka Congo Nil yitwa Evode Niyibizi yasabye imbabazi ndetse asaba ko na we yashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa icyemezo (certificate) cy’uko yakoze urugerero, nyuma y’uko yasize bagenzi be akigira gukora akazi yari yabonye muri EWSA.
Ntarwanda Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Nyamata I mu kagari ka Nyamata-Ville mu murenge wa Nyamata ahangayikishijwe n’umwobo w’ubwiherero waridukiye mu marembo ye, ubu akaba atabona aho anyura ajya cyangwa ava mu rugo iwe.
Hagamijwe kuzagira uruhare rugaragara mu gikorwa cy’amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryakoze inama rusange mu karere ka Rusizi maze abayoboke baryo bashishikarizwa kwitabira kwiyamamariza iyo myanya.
Abana bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’igihugu barasaba ko Leta yakaza gahunda ikora yo kubavuganira, kuko hari aho abana bakibangamirwa mu buzima bwa buri munsi ndetse abandi bakanahohoterwa.
Ubwo akarere ka Muhanga kasurwaga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurukirana imitungo n’imari by’igihugu, umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yabagaragarije ko ubutaka bw’umugabekazi Kankazi Radegonde bwatangiye kwibasirwa n’abaturage babuturiye.
Paruwasi ya Ruhango iri mu karere ka Ruhango ahazwi cyane ku izina ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe, tariki 24/06/2013, habereye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame, Perezida Uhuru wa Kenya hamwe na Perezida Museveni wa Uganda bahurira Entebbe mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa kabili tariki 25/06/2013 kugira ngo baganire ku bufatanye bw’ibihugu bayoboye.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda bateye inkunga Abanyabisesero ihwanye na miliyoni zisaga enye n’igice. Iyo inkunga igizwe n’imyambaro, icyuma gisya imyaka ndetse na mitiweli y’abantu 100.
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango barishimkira ko itangazamakuru ririho kugenda ribegera bigatuma bamenya gahunda Leta ibafiteho.
Musonera Jean de Dieu wayoboraga koperative y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto yitwa KMC ikorera mu murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare yasabiwe kwegura ku buyobozi bw’iyi koperative kubera gukoresha umutungo w’abanyamuryango mu nyungu ze bwite.
Kuwa 21 Kamena 2013 Urubyiruko rwa ba Rwiyemezamirimo bagera kuri 50 rwasoje amahugurwa rwari rumazemo iminsi itanu i Kigali mu kwandika neza imishinga n’uburyo bwo kuyishira mu bikorwa.
Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, AGHR (Association Générale des Handicapés au Rwanda) ryishimira ko mu myaka ibiri ishize rimaze koroza ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida n’abandi batishoboye bibumbiye mu makoperative atandukanye yo mu karere ka Rutsiro inka 120 n’amatungo magufi 408 mu rwego rwo kubafasha (…)
Abakozi ba Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana (NCC), basuye imfubyi zirera zo mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, umurenge wa Gacurabwenge; babatera n’inkunga yo kunoza umushinga w’ubworozi bw’inzuki basanganywe.
Muri gereza ya Huye, kuwa 21/6/2013 hatashywe uruganda rukora amasafuriya manini azwi ku izina rya muvero. Uru ruganda barushyizeho ku nkunga ya Croix rouge mpuzamahanga (CICR).
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’ u Rwanda (RDF),yurije mu ntera bamwe mu basirikare bakuru aho Lt.Gen. Patrick Nyamvumba yahawe ipeti rwa Jenerali, ahita agirwa umugaba w’ingabo.
Abana b’ingagi 12 n’umuryango bahawe guhabwa amazina mu gikorwa ‘kwita izina’ cyaberaye mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013. Benshi mu bayatanze bakurikije uko babona u Rwanda muri iki gihe.
Umuhango wo kwita izina wari umaze iminsi witegurwa watangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013, witabiriwe n’abaturiye Kinigi, Abanyarwanda baturutse mu bindi bice by’igihugu n’abanyamahanga barenga 450.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke, bavuga ko mbere babagaho mu nzu zidafatika banyagirwa none basigaye baba mu nzu z’amabati.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyemeye kubanza gukora ibarura ry’impunzi zahungiye muri iki gihugu kivuga ko zitazwi n’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR, kugira ngo izabone uko isinya amasezerano aca ubuhunzi muri iki gihugu.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi wabereye mu nkambi ya Kigeme tariki 20/06/2013, impunzi z’Abanyekongo ziri muri iyi nkambi zasabye ko hakorwa ibishoboka byose amahoro akagaruka iwabo maze zigataha.
Amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda (One UN) yahawe inkunga n’igihugu cya Suwede ingana na miliyoni 22 z’amadolari y’Amerika, arizeza ko iyo nkunga igomba gukora icyo yagenewe mu kugabanya ubukene, kubaka ubushobozi bw’inzego no kubungabunga ibidukikije.