Ikigo cy’igihugu cy’imiyoberere myiza (RGB) gifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) byatangije gahunda y’imyaka itanu izita ku kunoza no kongera serivisi zijyanye n’ubutabera no guha abaturage serivisi mu rwego rwo guteza imbere demokarasi.
Abandi Banyarwanda 28 bagejejwe mu karere ka Gisagara nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya bavuga ko bahirukanywe nabi bakubitwa mu gihe bari bizeye ko bagiye gusonerwa bakagumana n’imiryango yabo iri muri iki gihugu birukanywemo.
Juvenal Hakizinka w’imyaka 65 y’amavuko yanze gusaza asabiriza ahitamo kwihangira umwuga wo gucuruza takataka mu ikarito.
Abarwanyi batatu basanzwe muri FDLR bageze mu karere ka Rubavu n’imiryango yabo, Kuri uyu wa Gatatu tariki 18/09/2013. Bavuga ko baje barembye kubera uburwayi bafite babuze uko babwivuza bahitamo kwiyizira mu gihugu cyabo.
Imbangukiragutabara (ambulance) yavaga mu karere ka Karongi yerekeza i Kigali yakoze impanuka igeze mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ariko abarimo ntacyo babaye.
Bikorimana Willy w’imyaka 18, ufite uruhu rutandukanye n’urw’abandi (Nyamweru) ngo yafashe gahunda yo kuza mu mujyi wa Kamembe kuko abasore bo mu rungano rwe kimwe n’abandi bose bamuhaga akato bityo ngo ntihagire umwegera ngo babe baganira.
Mwanawumuntu Silas wo mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka Kamonyi avuga ko atatuza muri we atabonye umugore we basezeranye byemewe n’amategeko bakabyarana abana batatu hanyuma akaza kumunyura inyuma agashaka undi mugabo.
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Musengo, akagari ka Kivumu mu murenge wa Cyeza baratangaza ko babangamiwe n’uko hari abantu bubatse mu muhanda bihangiye, ubuyobozi bwabo ntibugire icyo bubikoraho.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruhunde, akarere ka Burera, bagana ikigonderabuzima cya Ruhunde kiri mu murenge wabo, bavuga ko bahabwa serivisi mbi na bamwe mu baganga bahakora babakira nabi bakabarangarana kandi baba barwaye.
Nyuma y’iminsi 3 ari ku butaka bw’u Rwanda aho yafatiwe yitwaje intwaro n’imyenda ya gisirikare, Sergeant Major Kusukana usanzwe ukorera ingabo za Congo mu ntara ya Bukavu yasubijwe igihugu cye cya Congo kuri uyu wa 17/09/2013.
Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Rubavu iri kwifashishwa n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo harebwe uburyo hakorwa gahunda y’imyaka itanu yo guhangana n’ibiza.
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda burashimira abapolisi 80 barimo 24 b’igitsina gore bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani kuba barakoze neza akazi kabo.
Staff Sergeant Rutagengwa Yannick avuga ko avuka Gisenyi, ariko akaba yari amaze imyaka 6 muri Congo aho yashyizwe mu gisirikare ku ngufu.
Umusirikare w’ingabo za Congo, Sergent majoro Kusakana Munanga Andre, yashyize yemera ko yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ariko avuga ko atari azi ko yageze mu Rwanda kuko atari amenyereye i Goma.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara buratangaza ko umutekano ku byambu abantu bambukiraho bajya cyangwa bava i Burundi ucunzwe neza kuko hakorera amakoperative arimo n’abashinzwe umutekano agenzura uru rujya n’uruza..
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yanyomoje amakuru avuga ko umusirikare wa Congo wafatiwe mu Rwanda, tariki 15/09/2013, yashimuswe.
Mu nkambi ya Kiyanzi irimo Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, hari hari n’Abatanzaniya 76 birukanwe mu gihugu cyabo bitiranwa n’Abanyarwanda. Kuri uyu kuri uyu wa 14/09/2013 basubijwe mu gihugu cyabo.
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi wafunzwe nyuma yuko umurikare wa Congo ufite ipeti rya sergent majoro witwa Rusakana Munanga Andre jinjiye mu Rwanda afite imbunda yo mu bwoko bwa SMG kuri iki cyumweru tariki 14/09/2013.
Nyuma yo guseruka bemye bakahacana umucyo begukana umwanya wa mbere mu mihigo ya 2012-2013, Abanyakarongi n’ubuyobozi bwabo biyemeje kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije iterambere kugira ngo hatazagira ubakura kuri uwo mwanya.
Abantu barenga 2200 nibo bemerewe gukora ibizamini by’akazi ku myanya 71 ikenewe mu ishuri shuli rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu karere ka Karongi (IPRC West). Abo batoranyijwe muri 3.800 bari batanze kandidatire, mu bizami byakozwe Kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013.
Kuri uyu wa gatanu tariki 13/9/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ibikombe ku turere twa Kamonyi, Karongi na Kicukiro twarushije utundi turere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013. Kuri iyi nshuro amanota yatanzwe hakurikijwe ibyiciro, aho kuyaha buri karere.
Mu muhango wo kwisuzuma no gushyira umukono ku bizagerwaho mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, Perezida Paul Kagame yishimiye ko Abanyarwanda bagaragaza ubushake bwo kwikemurira ibibazo; ariko akaba yanenze uburyo uturere twiha amanota menshi atajyanye n’ibikorwa biboneka.
Umunyarwandakazi Josephine Mukabera urimo gukorera Impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’Uburinganire (PHD in gender studies) muri Seoul National University mu gihugu cya Koreya y’Epfo yegukanye umwanya wa mbere mu banyeshuri basaga 100 bari bitabiriye amarushanwa ku iterambere ry’Afurika.
Kaminuza ya Vision International yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yahaye Perezida wa Repubulika Paul Kagame impamyabumenyi ihanitse yo ku rwego rwa Doctorat y’icyubahiro nk’igihembo cy’uko ubuyobozi bwe hari aho bwakuye u Rwanda none rukaba ruri kugaragaza icyerekezo mu iterambere.
Inzego nkuru z’igihugu zishinzwe umutekano, ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, zashyizeho ihuriro ku nshuro ya kabiri ryiswe JRLOS, rigamije guha abaturage ubutabera, ubwiyunge n’amahoro, mu rwego rwo kubafasha gukora bagamije kugera ku ntego z’ubukungu za EDPRS2.
Umukobwa wari umaze iminsi itatu ashatse umugabo yamutaye ajya kurwaza undi musore w’imyaka 25 bakundanaga ariko akaza kurwara akajya mu bitaro bya Nyagatare kubera yumvise ko uwo mukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo.
Umuryango Rwanda Women Network uri muri gahunda zo kurwanya imitangire mibi ya serivisi ihabwa abantu bahura n’ihohoterwa ikoresheje uburyo bwiswe ikarita suzuma mikorere ifatanyije n’umjuryango mpuzamahanga Care International.
Abajyanama babiri baheruka gutorerwa guhagararira imirenge ya bo mu Nama Njyanama y’akarere ka Kamonyi, barahiriye kuzubahiriza inshingano z’ubujyanama n’ubuvugizi imbere y’ubuyobozi bw’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Umuryango Never Again Rwanda wahurije hamwe abanyamakuru baturitse hirya no hino mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bashyiraho ihuriro rigamije kuvuganira ko amahoro yaboneka muri aka karere.
Lieutenant Ngarambe Zita wo mu mutwe wa FDLR watahukanye n’umugore n’abana be atangazaza ko atakomeza kwikorera umutwaro w’imbunda mu gihugu cy’abandi mu gihe ntacyo yikeka mu gihugu cye cyamubuza gutahuka.