Umurwanyi wa FDLR warwanye Kanyarucinya agaragaza uburyo mu Rwanda na Goma harashwe

Umwe mu mu barwanyi ba FDLR batashye mu Rwanda bagize uruhare mu mirwano ya Kanyarucinya na Kanyamahura bavuga ko M23 itariyo yarashe mu Rwanda na Goma, ahubwo ko byakozwe n’abasirikare ba Congo bakoranaga na FDLR.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Nsengiyumva, avuga ko yari kumwe na batayo ya CRAP iyoborwa na Col Ruhinda mu kurwanya M23. Akemza ko bari bafite ibikoresho bikomeye bahawe n’ingabo za Congo FARDC.

Nsengiyumva umwe mu barwanyi ba FDLR barwanye kanyamahura ndetse wabonye abarashe mu Rwanda.
Nsengiyumva umwe mu barwanyi ba FDLR barwanye kanyamahura ndetse wabonye abarashe mu Rwanda.

Nsengiyumva avuga ko bimwe mu ibisasu byarashwe mu Rwanda na Goma byaraswaga na FARDC hakoreshejwe imbunda yari ahitwa ku Gisheke.

Iyo mbunda yakorwagaho n’umumajoro hamwe n’umukapolari, naho ibindi byaraswaga n’imbunda yayoborwaga na Capt Kayitana wo muri FDLR.

Capt Kayitana akaba yari kumwe n’uwitwa Kirenge hamwe na Kiyombe warashishaga imbunda ya 107 yari iteretse mu Kibaya, Kiyombe yarasanzwe akorera muri 01 Kanani ayoborwa na Col Shamamba.

Aho hacumba imyotsi ni Kanyamahura naho imisozi iri hejuru ni Mujoga FDLR yarifite ibirindiro.
Aho hacumba imyotsi ni Kanyamahura naho imisozi iri hejuru ni Mujoga FDLR yarifite ibirindiro.

Nsengiyumva wari umaze umwaka muri FDLR watwawe Bunyago na Col. Ruhinda n’abari hamwe nawe bamusanze Kanyarucinya taliki 10/12/2012, nk’uko abyivugira.

Avuga ko bamufashe ubwo yajyaga guhinga avuye mu Rwanda, bamuhitishamo kuba umusirikare akajya abarangira inzira banyuramo baza mu Rwanda cyangwa bakamwica.

Mu buhamya burebure yahaye Kigali today, ubwo yagarukaga mu Rwanda tariki 13/11/2013, yavuze ko yashoboye gukorana na FDLR n’abayobozi bayo mu duce twa Rusayo, Tongo aho yavuye aje Kanyarucinya kurwanya M23 mu kwezi kwa Munani ayobowe na Col Ruhinda.

Hamwe Nsengiyumva yarwaniraga n'imyotsi iraka kuri 3Antennes.
Hamwe Nsengiyumva yarwaniraga n’imyotsi iraka kuri 3Antennes.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka irenga 30, avuga ko yarwanaga mu b’imbere mu mirwano yo yabaye mu kwezi kwa Cyenda ahitwa Kanyamahura.

Aho yahavuye ajyanwa Walikari na Pinga kurwana na Mai Mai ariko bakaza gupfusha abagera kuri 25 ba FDLR mbere yo gutangira imyitozo ya gisirikare ahitwa Imohimore, mu gihe Kanyamahura hari haraguye abarwanyi ba FDLR bagera kuri 14.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR barwanyije M23 Kanyarucinya, harimo Capt Kayitana wavuye ahitwa Rusayo, hamwe na Col. Ruhinda wari usanzwe hafi ya Kirorirwa mu gashyamba ka Karuri, mu gihe Col Karume we yari mu Rutare rwa Tongo icyo gihe.

Nsengiyumva avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bari kumwe Kanyamahura harimo Capt. Asumani, Capt Mage vert wari wavuye ahitwa Kamatembe, abandi barimo Noheli naho Col Vumiriya we yari Mutaho.

Avuga ko FDLR yabaga ifite akazi ko kurwana n’ijoro mu gihe ingabo za Congo zarwanaga ku manywa. Gusa ntibyazibuzaga gupfusha abantu benshi avuga ko adashobora kumenya umubare kubera ubwinshi.

Akavuga ko ahapfuye benshi kurusha ahandi ari kuri Trois antennes, ariko ngo bageze ku musozi wa Mujoga M23 yababereye ibamba biba ngombwa ko FARDC yitabaza indege kubera ko M23 yari yarahashyize indake.

Bamwe mu basirikare bakoranaga bavuye muri FARDC ngo ntiyashoboye kumenya amazina, ariko ababasuraga no kubaha amabwiriza harimo aba Col na Capt benshi bari muri unite ya 802 na 110 za FARDC.

Nsengiyumva avuga ko ubuzima butigeze bumworohera muri FDLR, kuko nyuma yo kurwana Kanyamahura yahise ajyanwa mu myitozo ya gisirikare muri CEA Rutshuro boherezwa ku ikosi kwigishwa n’uwitwa Leparikeri na Maj Bravo, ahitwa Imohimore ariko Babura ibyo kurya n’imibereho mibi bahitamo gutoroka.

Naho imirwano ya M23 na FARDC iheruka ngo bamwe mu barwanyi ba FDRL bari bayirimo barimo Jerome, Mwanafunzi uzwi ku izina rya Baberi, Manudi, Rukara, Soleil uyu waje mu Cyanzarwe ahitwa Muti 27/11/2012, Kkamari na Shamavu bakorera muri Makabe 00 iyoborwa na Col Ruhinda hamwe na 01 iyoborwa na Capt Kayitana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukuri Koko Indambara Imazimisi,yicha Nuwari Kurama. Ariko Abavugwako Bishwe Koni FDLR Gusa, Ese,bontibarasaga ? Ukuri Ni Kwiza. Nibyizako Duhabwa Nu Mubare Wa FPR.

Barondera Sam yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Nukuri Koko Indambara Imazimisi,yicha Nuwari Kurama. Ariko Abavugwako Bishwe Koni Fdlr Gusa, Ese,bontibarasaga ? Ukuri Ni Kwiza.

Barondera Sam yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

@ningombwa, imvugo z abantu nkamwe turazimenyereye. iyo mwumvise fdlr ivugwa mu bikorwa byayo by ubugome,cg abayibyaye muri batisimu, cg genocide against Tutsi, murababwa saana, ahubwo inama nabagira ni ugushyira intwaro n urwngo hasi,bakaza tukarwubaka, ariko aba genocidaires bagashyikirizwa ubutabera. ibi byanditse muri iyi nkuru rwose si propaganda , ni ukuri 100% njye ntakintunguye kirimo, kuko nsanzwe mbizi cyane rwose, ariko ntamwanzi w u Rwanda uzatsinda kwa gina lya Yesu

alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Ibi binyamakuru byanyu byirirwa bishyigikira propagande zidafite aho zerekeza, zibeshya nde ko ibyakozwe byose bizwi. Ese uwo atandukaniyehe na bamwe bigishwa kujya gushinja, kubshyera infungwa, nibindi byinshi.

Ni Ngombwa yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka