kigaragaza imiyoborere myiza. Ngo bigishijwe akamaro ko kubana abantu bafitanye isezerano maze ababanaga badasezeranye babasha gusezerana none byamaze umwiryane wo mu ngo.
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, yasuraga Abanyakamonyi bakamugaragariza iterambere bagezeho barikesha imiyoborere myiza, yavuze ko Imiyoborere myiza ari intwaro yo kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) bashimangiye ko bagiye gukorera hamwe mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango ariko nawo ukarushaho kugira impinduka no gutanga umusaruro ku baturage mu bikorwa by’iterambere, ubuhahirane n’ubukungu.
Ntezirizaza Celestin, umusore w’imyaka 28 wo mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero avuga ko nyuma yo guhura n’ubuzima bubi kubera ibyaha bitandukanye yakoraga, ubu yabiretse akaba anasaba bagenzi be bakibirimo guhindukira amazi atararenga inkombe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, arasaba urubyiruko ruri ku rugerero kuba imbarutso y’iterambere mu midugudu iwabo, bakahageza impinduka mu myumvire n’imikorere abandi Banyarwanda bazazamukiraho bagatera imbere.
Mu nama rusange y’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gakenke mu iterambere (JADF) yateranye, kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2014, ubuyobozi bw’akarere bwagejejeho ikibazo cy’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bakenewe ubufasha ku buryo bwihuse bubasaba kubafasha.
Ubwo bari mu mwiherero w’iminsi ibiri wateguwe na Minisitere y’imari n’igenamigambi (MINICOFIN), abafatanyabikorwa batera inkunga u Rwanda bagaragaje ko bishimiye uko inkunga bagenera u Rwanda ikoreshwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buragaragaza ko bamwe mu batuye umujyi w’aka karere banga kwitabira umuganda kubera imyumvire mike yo kumva ko ari ibikorwa by’abo mu giturage.
Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza ryegukanye igikombe cy’abahize abandi mu kumurika ibikorwa bifitiye akamaro abaturage mu karere ka Nyanza.
Umugore utaramenyekana yahenze ubwenge umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 wari ugiye guhaha kuri boutique ngo namujyanire umwana aho agiye aramusangayo kugira ngo abashe kumujungunya.
Ibikorwa by’Umuryango utegamiye kuri Leta HELPAGE-Rwanda bijyanye no gukora imihanda, kurwanya isuri no kwita ku bidukikije, byakorerwaga mu karere ka Nyamasheke mu gihe cy’imyaka 10 irangiye, bigiye kwegurirwa akarere kugira ngo gakomeze kubicunga kuko umushinga ugiye kurangira.
Abagabo bashuka abana b’abakobwa bakabashora mu bishuko birimo imibonano mpuzabitsina bahawe integuza ko mu minsi ya vuba batazoroherwa n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe kandi ngo abazafatwa bazajya batangazwa aho rubanda bose bababona ndetse n’imiryango yabo.
Umugororwa ufungiye kuri gereza ya Muhanga, Martin Iryivuze, watahutse mu mwaka wa 2010, aratangaza ko abari hanze babuzwa n’Abanyarwanda bakomeye gutaha ku buryo bashobora no kubivugana.
Urwego rw’umuvunyi hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) bafatanyije n’akarere ka Rubavu gukemura ibibazo by’abaturage bituma bakora ingendo barusanga i Kigali ngo rubafashe kubicyemura.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 10 n’abandi bakozi bo mirenge n’utugari bahinduriwe imirenge bakoreragamo bajyanwa mu yindi mirenge kugira ngo barusheho gutanga umusaruro kurushaho.
Bamwe mu birukanwe muri Tanzania bagatuzwa mu murenge wa Nyange akarere ka Musanze, bishimira ko ubwo bageraga muri aka karere bakiriwe neza, bagahabwa ibyo kurya ndetse bakanatuzwa nk’abandi baturage, gusa ngo nta butaka bafite ngo bahinge.
Maniranzi Simeon, umwe mu barwanyi ba FDLR wabaga mu nkambi y’impunzi iri ahitwa Rubaya muri Masisi akaba yaratashye mu Rwanda avuga ko inkambi yarimo ibarizwamo abarwanyi 200 ba FDLR ariko badashaka gutaha kuko batunzwe no gucukura amabuye y’agaciro.
Abasikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique batabaye abaturage b’abayisilamu bari batewe n’imitwe y’urugomo y’abakirisito yitwa Anti-balaka ahitwa Miskine, mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui.
Murebwayire Annoncee wo mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza avuga ko Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yatumye asaba imbabazi umuryango w’umuntu yari yarashinje ibyaha by’ibihimbano mu nkiko Gacaca.
Abanyekongo barenga 2000 batuye mu mujyi wa Goma baza gushaka amazi meza mu Rwanda kubera ko badashobora kuyabona iwabo ku buryo buboroheye nk’uko bayabona mu Rwanda. Ngo ababona amazi hafi babona atari meza nkayo mu Rwanda kuko aba ari amazi y’ikivu.
Uruhinja rumaze ibyumweru bibiri ruvutse rwatoraguwe mu ishyamba riri mu murenge wa Byumba akagari ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama rwabonye uzarurera akarubera umubyeyi.
Radiyo y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd isanzwe yumvikanira kuri internet (www.ktradio.rw) mu minsi ya vuba iraba yumvikana kuri FM mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali ndetse n’inkengero zawo.
Umugore witwa Gato Claudine wirukanwe muri Tanzaniya yageze mu karere ka Rusizi ayoberwa iwabo kuko yagiye muri icyo gihugu akiri muto cyane. Cyera ngo yumvaga ababyeyi be bavuga ko iwabo ari mu Rwanda ahitwa i Kamembe hafi y’ikibuga cy’indege.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, aratangaza ko u Rwanda rusaba abari mu mutwe wa FDLR gushyira intwaro bagatahuka mu mahoro banyuze mu bigo bisubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero.
Hirya no hino mu mihanda yo mu gihugu usanga abanyamagare bakunda gufata ku makamyo ngo abakurure babashe kwihuta ahazamuka nyamara bishobora guteza impanuka zinyuranye.
Abantu bavaga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi batashye mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo barohamye muri Nyabarongo, abantu 7 baburiwa irengero, abandi 17 bajyanwa kwa muganga.
Mutarutinya Richard wahoze ari umurwanyi wa FDLR igice cya RUD araburira urubyiruko rujyanwa muri Congo kwitondera ibyo bajyanwa gukora kuko birimo gushyirwa mu gisirikare ku ngufu naho abakomoka mu Rwanda bakicwa bacyekwa nk’intasi.
Ikigo cy’itangazamakuru, Kigali Today Ltd, cyahembye abanyamakuru bo mu mashami atandukanye, ndetse hahembwa n’umukozi wagize uruhare runini mu kumenyekanisha ibikorwa bya Kigali Today mu mwaka wa 2013.
Mu nama bagiranye n’inzego z’umutekano kuri iki cyumweru tariki 09/02/2014, abanyamuryango 184 b’umuryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD) bo mu mujyi wa Kigali biyemeje gufata iya mbere mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Bamwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ryatabarije Abanyasomaliya igihe bari bugarijwe n’inzara, bashinze umuryango witwa RWANDA YOUTH ACTION NETWORK (RYAN) wo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, hamwe no kugira ibikorwa bitandukanye byo kwigirira icyizere, kubaka amahoro no kurengera ibidukikije.