Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko gukoresha neza amafaranga rukorera, rukibuka no kuzigamira imishinga yarwo. Ibi yabitangaije mu mahugurwa y’umunsi umwe yari ahuriwemo n’urubyiruko rugera kuri 250, kuri uyu wa gatandatu tariki 14/06/2014.
Minisitiri Kirsten Garaycocheer ushinzwe Afurika muri leta y’Ubudage aratangaza ko igihugu cye cyizakomeza gutera u Rwanda inkunga kuko ngi rukoresha inkunga ruhabwa neza cyane.
Abayobozi ba kiliziya Gatolika mu Rwanda na ministiri ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu bumvikanye ko bagiye gutegura amasezerano bazasinyana uyu mwaka, azaba akubiyemo ingingo zirimo imicungire y’ubutaka, ibijyanye n’uburezi ndetse no kumva kimwe amateka y’u Rwanda.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 13/6/2014, ko mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015 ingana na miliyari 1,753 z’amafaranga y’u Rwanda, Abanyarwanda basabwa uruhare rurenga miliyari 1,085 ahwanye na 62%.
Akayezu Anamaliya n’umugabo we Nzabarirwa Felix bombi bakora akazi ko gusana inkweto zacitse bifuza ko gahunda ya Girinka na bo yabageraho, ariko bakayibuzwa n’uko abaturanyi babo mu mudugudu banga kubashyira ku rutonde kubera ko ngo bafite akazi bakora.
Nyirabari Esperance w’imyaka 39 utuye mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze yagaragaje kwitangira abana b’imfubyi aho amaze kurera abana bane harimo n’uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe n’umukobwa w’imyaka 19 nyuma yo kumubyara.
Abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 14 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena bambitswe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bakoze muri iki gihugu.
Mu rwego rwo kunoza imihigo y’ingo, ubuyobozi bw’akarere butegura urutonde rw’ibikenewe n’abaturage muri rusange, akaba aribyo buri rugo rwo mu karere ruharanira kugeraho mu gihe cy’umwaka. Abaturage bo basanga guhuza imihigo atari byo kuko badahuje ubushobozi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, abinyujije ku rubuga rwa Twitter arimo kugirana ikiganiro n’ababyifuza bose, bakamubaza ibibazo bakanatanga ibitekerezo kuri gahunda zose za guverinoma y’u Rwanda.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batari bafite amacumbi ubu bakaba bari kubakirwa, baratangaza ko ibi ari ibibereka ko igihugu cy’u Rwanda cyita ku baturage bacyo ntawe gisize inyuma, bagashima ubuyobozi bwiza butuma ibyo byose bishoboka.
Abasirikare ba Congo batanu barasiwe mu Rwanda ubwo bateraga mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana tariki 11/06/2014 bashyikirijwe igihugu cyabo ku saa moya n’igice zo kuri uyu mugoroba wa tariki 12/06/2014.
Abarimu bahoze bigisha muri Koleji ya Kigoma iherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza baravuga ko bari mu nzira zigana inkiko basaba kurenganurwa nyuma y’uko iri shuli ryigenga ryisumbuye ryabambuye imishahara y’amezi atatu ndetse n’uduhimbazamusyi tw’amezi icyenda tw’umwaka ushize wa 2013.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu iratangaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu bipimo byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bahuriye mu karere ka Rwamagana mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na Radio Izuba, hagamijwe kureba imbogamizi zikibangamira ubufatanye bw’izi mpande zombi zigatuma bishishanya.
Nyuma y’imirwano yabaye inshuro ebyiri ingabo za Kongo zateye mu Rwanda tariki 11/06/2014, Leta y’u Rwanda yamaganye ubushotoranyi bwa Leta ya Congo bubangamira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr Alvera Mukabaramba, avuga ko nta muntu wemerewe kugurisha inzu yubakiwe na Leta cyangwa ngo ayikodeshe ubuyobozi butabizi.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, agereranya FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda na shetani yototera bamwe mu Banyarwanda igambiriye kubashuka ngo ibashore mu migambi mibisha, asaba ko bitandukanya nayo.
Nyuma y’ibitero bibiri byikurikirana ingabo za Kongo zagabye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu taliki 11/6/2014 abasirikare batanu ba Kongo bahasize ubuzima naho abasirikare babiri b’ingabo z’u Rwanda barakomereka.
Umugore witwa Mukanoheri Jeanne ari mu karere ka Ngororero kuva tariki 06/06/2014 aho yaje gushakisha umugabo we wamutaye akamusigana abana batatu akaba yarashatse undi mu karere ka Ngororero.
Abakozi bakoreye rwiyemezamirimo witwa Ntarindwa Steven wahawe isoko ryo gutunganya inyubako n’ubusitani ahitwa ku “Mukore wa Rwabugiri” mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Ngororero bavuga ko yabambuye amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice.
Mu cyumweru cyitiriwe ibikorwa by’ingabo (Army Week), mu karere ka Gisagara ingabo zifatanyije n’abaturage ziri kubakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari batarabona amacumbi kugera n’ubu.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 11/06/2014, ingabo za Kongo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zirasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zirwanaho umusirikare wa Kongo ahasiga ubuzima.
Abaturage batuye mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke babangamiwe n’uburyo bwo guhahirana n’utundi duce bahana imbibi kubera ibiraro byo muri uwo murenge bigera kuri bitatu byangiritse kuburyo nta modoka ishobora kuhanyura.
Musabyimana Andereya na Ntakirutimana Anastaziya batuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro basigaye bagishwa inama n’izindi ngo zibanye nabi, mu gihe mbere urugo rwabo rwari ruzwi mu gace batuyemo nk’urugo rwarangwaga n’amakimbirane akomeye.
Mu karere ka Nyamagabe hatangijwe umushinga wo guharanira uburenganzira bw’abana uzamara imyaka itatu ushyirwa mu bikorwa n’ihuriro ry’abanyamategeko b’abakirisitu rya Lawyer of Hope ku bufatanye na World Vision.
Mu gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga ku kwandikisha ubutaka no kubukoresha neza mu ntara y’uburasirazuba, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 10 Kamena, hishimiwe ko amakimbirane abushingiyeho yagabanutse.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda cyitwa ICPAR, cyavuze ko Abanyarwanda bakora uwo mwuga bize amasomo yacyo yo ku rwego mpuzamahanga bakiri bake cyane, aho ngo bituma abanyamahanga bakomeza kwiharira isoko ry’uwo murimo mu Rwanda no mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC).
Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week) ku rwego rw’akarere ka Bugesera cyatangirijwe mu murenge wa Nyamata, kuri uyu wa 10/06/2014, hasubukurwa iyubakwa ry’amazu icyenda y’Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, bacumbikiwe mu kagali ka Kanazi.
Nyuma y’uko abarwanyi 105 ba FDLR babaga Walikale bashyize intwaro 102 mu maboko ya SADC mu minsi ishize, abandi barwanyi 84 bo muri FDLR muri Kivu y’amajyepfo hamwe n’abantu bo mu imiryango yabo bagera 225 bashyikirije MONUSCO tariki 08/06/2014.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bakenera gukora ingendo bifashishije ikiyaga cya Kivu bishimira ko ubwato bwatanzwe na Perezida Paul Kagame bukora ingendo hagati ya Rusizi na Rubavu busigaye bufite aho buhagarara mu karere ka Rutsiro bugashyiramo abagenzi n’imizigo yabo mu gihe mbere bwabanyuragaho ntibubatware.