Abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera ndetse n’abaturage bashaka kubaka barasabwa gufata iya mbere mu kurwanya akajagari mu miturire, by’umwihariko mu mijyi hakubakwa amazu agerekeranye naho mu byaro bagatura ku midugudu kugira ngo haboneke ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa bitandukanye by’iterambere.
Bwa mbere nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye, urubyiruko ruri mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa rwatangaje ko rurambiwe politiki yo kuruca ukarumira ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi b’Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bakoze igikorwa bise ubukwe bw’umugeni wa Leta y’ubumwe, aho bareba umwe mu bakobwa bakennye bifuza kurushinga ariko bakabura amikoro bakamugurira ibikoresho byose agomba gutahana mu gihe cy’ubukwe.
Umuryango Transpancy International Rwanda uratangaza ko ushimira uturere ikigero twagabanyijeho amakosa mu mikoreshereze y’imari ya Leta, ariko ku rundi ruhare inzego zo hejuru zigashyirwa mu majwi kugira uruhare mu gutuma abakozi bashinzwe imari bakora nabi.
Nyuma y’aho mu minsi ishize mu kagari ka Ntura mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi habaye ikiza cy’ubutaka bwitse umusozi ukariduka hakangirika bikomeye amazu 2 y’imiryango ibiri mu yari ihatuye, ubu abaturage b’ako kagali baravuga ko bamaze kumva ko ibyo Leta ibabwira ibakangurira kuva ahantu h’amanegka bakajya (...)
Binyujijye mu gashami kawo gashinzwe uburenganzira bwa muntu, umuryango w’abibumbye (UN) wahuguye abakozi ba komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Abayobozi b’amatorero atandukanye yo muri ADEPR barasabwa kurushaho gukunda abo bayobora, bagatandukana na bamwe mu bari abayobozi b’ayo matorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Akarere ka Nyamasheke kabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya witwa Habiyaremye Pierre Celestin waje asimbura Ndagijimana Jean Pierre umaze amezi umunani afunzwe akurikiranweho ibyaha bya ruswa.
Mu gihe u Rwanda rwitegura ibirori bikomeye byo kwibuka imyaka 20 ishize ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ingoma y’abicanyi, izo ngabo zari iza FPR zatangije igikorwa cyo kubakira Abaturarwanda ibigo nderabuzima 500, ngo nk’ikimenyetso ko zitazatezuka ku rugamba rwo kubohora Abanyarwanda... Uko byagenze mu (...)
Ubwo yari yatibitiye igikorwa cyo guha isakaro imiryango 47 igizwe n’abatahutse ndetse n’abandi batishoboye bo mu karere ka Nyabihu, Minisitri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Seraphine, yasabye abatahutse kutifatanya n’Abanyarwanda bakiri mu buhungiro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ntakirutimana Faustin utuye mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera mu Karere ka Kamonyi, ararangisha umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Urayeneza Claudine ariko akaba yari azwi ku izina rya Jeanne.
Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Rwanda(Army Week) yabwiye abaturage ko ubufatanye n’inzego zose ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri iri joro ryacyeye zatangaje ko Erica J. Barks-Ruggles, ariwe uzihagarariye mu Rwanda. Erica J. Barks-Ruggles, amaze igihe kinini ari umu diplomate mu biro bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zizakomeza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, nyuma yo gufatanya n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama kubaka inyubako izakorerwamo n’ikigo nderabuzima.
Uwabakurikiza Anasitaziya utuye mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro afite ikibazo cyo kutarangirizwa urubanza rw’umwana we wakomerekejwe mu mutwe, urukiko rugategeka ko uwamukomerekeje atanga indishyi y’ibihumbi 600 ariko umwaka ukaba ushize atarayahabwa.
Abana b’impfubyi barererwa mu kigo cya SOS giherere mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurikumunsi uba buri tatiki 16 Kamena bituma nabo bumva ko bitaweho.
Ubwo abarwanyi 9 bavuye muri FDLR batahaga mu Rwanda taliki 13/6/2014 umwe yatangarije Kigali Today ko nubwo Abanyarwanda bari muri FDLR bitandukanya nayo bacyurwa mu Rwanda ngo Abanyecongo bari muri FDLR bahita bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.
Ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihijwe kuri wa 16/6/2014, Guverinoma y’u Rwanda yahisemo ko abana bibuka abandi bana bavukijwe kubaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mpamvu z’uko abana b’abanyarwanda muri iki gihe ngo bahabwa uburenganzira hafi ya bwose.
Abahagarariye abandi mu rugaga rw’abagore mu Muryango FPR-Inkotanyi bo Karere ka Kamonyi, barasabwa gukomeza kuba umusemburo w’iterambere ry’akarere kabo n’iry’igihugu muri rusange.
Abana b’abanyeshuri bo mu karere ka Gisagara bavuga ko ibicumbi by’indangagiciro byanditseho amagambo agaragaza indangaciro na kirazira bibibutsa inshingano zo gukunda igihugu bakiga bafite intego z’icyo bazaba cyo kandi kibafasha kubaka igihugu.
Mu gihe kuri uyu wa Mbere, tariki 16/06/2014, ibihugu bya Afurika byizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, abana biga mu Ishuri “Agahozo Shalom” ho mu karere ka Rwamagana, baratangaza ko kwizihiza uyu munsi bituma biyumvamo agaciro gakomeye nk’abana b’Abanyarwanda kandi bikabibutsa inshingano bafite zo guharanira (...)
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwemeza ko ibikorwa by’ingabo muri “Army week”, bizafasha ako karere kugera ku mihigo. Ubwo hatangizwaga army week tariki 14/06/2014 hakozwe umuyoboro w’amazi uva kuri Paruwasi ya Kamonyi werekeza ku isanteri ya Nturo no ku Ijuru rya Kamonyi, aha hakaba hakenewe amazi kuko bavoma mu mibande.
Urubyiruko 193 ruturuka mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo, rwaremewe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha kwihangira udushya no guhanga indi mirimo ku batari bayifite uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Kiziguro.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko gukoresha neza amafaranga rukorera, rukibuka no kuzigamira imishinga yarwo. Ibi yabitangaije mu mahugurwa y’umunsi umwe yari ahuriwemo n’urubyiruko rugera kuri 250, kuri uyu wa gatandatu tariki 14/06/2014.
Minisitiri Kirsten Garaycocheer ushinzwe Afurika muri leta y’Ubudage aratangaza ko igihugu cye cyizakomeza gutera u Rwanda inkunga kuko ngi rukoresha inkunga ruhabwa neza cyane.
Abayobozi ba kiliziya Gatolika mu Rwanda na ministiri ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu bumvikanye ko bagiye gutegura amasezerano bazasinyana uyu mwaka, azaba akubiyemo ingingo zirimo imicungire y’ubutaka, ibijyanye n’uburezi ndetse no kumva kimwe amateka y’u Rwanda.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 13/6/2014, ko mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015 ingana na miliyari 1,753 z’amafaranga y’u Rwanda, Abanyarwanda basabwa uruhare rurenga miliyari 1,085 ahwanye na 62%.
Akayezu Anamaliya n’umugabo we Nzabarirwa Felix bombi bakora akazi ko gusana inkweto zacitse bifuza ko gahunda ya Girinka na bo yabageraho, ariko bakayibuzwa n’uko abaturanyi babo mu mudugudu banga kubashyira ku rutonde kubera ko ngo bafite akazi bakora.
Nyirabari Esperance w’imyaka 39 utuye mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze yagaragaje kwitangira abana b’imfubyi aho amaze kurera abana bane harimo n’uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwatawe n’umukobwa w’imyaka 19 nyuma yo kumubyara.
Abapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 14 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Kamena bambitswe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bakoze muri iki gihugu.