Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Murenge wa Gatsibo ho mu Karere ka Gatsibo, ku wa gatanu tariki 17 Mata 2015 zatangiye guhabwa imfashanyo y’amafaranga mu mwanya wo guhabwa ibyo kurya nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Muri imwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe abaturage barinubira uko bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bagasanga bidahinduwe iyo gahunda yaba ije gutera ibibazo aho kubikemura.
Cyiza Alexandre, umupolisi wo muri Komine ya Mugina, Intara ya Cibitoki mu Burundi yahungiye mu Rwanda nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Nyuma y’uko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano zihagurukiye abasore bamburaga abaturage no ku manywa y’ihangu biyise “Abanyarirenga “muri Nyarubande, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ubu abaturage baratangaza ko bafite umutekano usesuye.
Inama yatumijwe na Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ikaba yahuje abayobozi batandukanye b’igihugu n’abafatanyabikorwa ba Leta kuri uyu wa 16 Mata 2015, yanzuye ko imihigo igomba kujya ihuzwa n’ingengo y’imari ya buri mwaka, kugira ngo ibashe kugerwaho nk’uko iba yarahizwe.
Ubuyobozi bwa Polisi y’ighugu buratangaza ko mu mwaka wa 2013/2014 u Rwanda rwahombye miliyari zigera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, biturutse ku nkongi z’umuriro zibasiye igihugu mu bice bitandukanye kandi zikurikiranye.
Ku wa 15 Mata 2015, ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR/Huye) ryamaze umunsi wose ridafite amazi “kubera kutishyura”.
Nyuma y’aho Nyampinga Doriane n’ibisonga bye bakoze igikorwa cyo gukusanyiriza inkunga umukinnyi wa KBC Mutebi Hamissi “Junior” urwaye bikomeye nyuma y’impanuka yakoreye ku Kamonyi muri Gashyantare 2015 ntibagire ikintu kinini babona, Nyampinga Doriane yadutangarije ko bari gutekereza ubundi buryo bukomeye bakoramo iri (…)
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’indwara zishobora kuzakomoka ku bishingwe bikurwa mu mujyi bigasukwa ku musozi ubegereye, abana bakirirwamo bashakisha ibyuma byo kugurisha.
Mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi haguye imvura yuzuza imigezi ya Katabuvuga na Muhuta yahise imena amazi menshi asandara mu mirima no mu mazu y’abaturage akorerwamo ubucuruzi n’ayo guturamo.
Mu Nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo iri mu Karere ka Rusizi, ku wa 14 Mata 2015, hageze abanyarwanda 28 batahutse bava muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).
Hitimana Samuel umugabo utuye mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Remera mu Murenge wa Kabagali ho mu Karere ka Ruhango ahamya ko kubera gukunda Perezida Paul Kagame, byatumye abyara umwana amwita amazina ye kandi akaba azamukurikirana kugira ngo azavemo umwana w’ingirakamaro.
Mugiraneza Edouard uzwi ku izina rya “Cyozayire”, utuye mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yamaze imyaka ibiri mu bikorwa by’Abarembetsi byo kurangura no gucuruza kanyanga.
Isuri yatewe n’imvura nyinshi yaguye muri Mata 2015 amazi agaturuka mu birunga no ku yindi misozi iri hafi y’aho Akarere ka Nyabihu kubatse yibasiye imwe mu mirima y’abaturage mu Murenge wa Mukamira, igera no mu busitani bw’akarere irabwangiza bikomeye.
Kalisa Christophe wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gukurwa ku buyobozi n’inama njyanama idasanzwe yateranye ku wa 27 Werurwe 2015 kubera uruhare yagize mu makosa yo kwegurira isoko rya Gisenyi rwiyemezamirimo ABBA Ltd atishyuye ifaranga na rimwe.
Umunyeshuri witwa Nowa Nsanzumukiza avuga ko yababajwe n’uko atabashije kugeza ikibazo ahura na cyo mu myigire ye nk’ufite ubumuga kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yagendereraga ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, ku cyumweru tariki ya 12 Mata 2015.
Nyuma y’uko amazi atwaye umugore kuri uyu 12 Mata 2015, imvura yaguye mu bice by’ibirunga yatumye amazi amanuka ari menshi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2015 inzu eshanu zirarengerwa.
Abakecuru n’abasaza bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bibumbiye muri Koperative Akabando, barashima ibyo bamaze kugeraho birimo inzu y’ubucuruzi, korora no kuryama heza babikesh inkunga y’ingoboka bahabwa.
Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) buributsa ko abayobozi n’abanyamakuru bafite inshingano zo kuzuzanya mu kubaka igihugu, bakaba bagomba kwirinda urwikweke bakumva ko ari abafatanyabikorwa.
Nyum yo kuvugurura gahunda ya E- Kayi ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagra buravuga ko hagiye gutangira uburyo bwo kwifashisha telefone igendanwa mu gutanga serivisi nziza ku baturage.
Ubuyobozi b’akarere ka Gicumbi n’amadini ahasengera baramagana abakirisitu bajya gusengera ahantu hatazwi hatemewe bita mu “Butayu”, buvuga ko binyuranyije na gahunda yo kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga batangaza ko kuva aho hashyiriweho urukuta rukumira inyamaswa ngo izajyaga ziza kubonera zivuye muri pariki zaragabanutse nubwo hatabura izirurenga zikaza mu baturage.
Nyuma y’uko mu Karere ka Ngororero inama y’umutekano yemeje ko hari amakosa mu gutanga inka muri gahunda ya “Gira inka” nk’uko byari byaragaragajwe n’abadepite, abafite uruhare mu kunyereza inka za “Gira inka”, cyangwa abazifta ku buryo bunyuranyijwe n’amategeko batangiye kwishyura cyangwa gusubiza inka bahawe.
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiratangaza ko inzira imwe yo guteza itangazamakuru ryo mu Rwanda imbere ari uko abanyamakuru bakwihuriza hamwe, bikabafasha kwiyongera mu bunyamwuga no kwiteza imbere.
Abantu batandatu bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga bamaze kugezwa imbere y’inzego z’umutekano bakurikiranweho gutanga no kugurisha mu buryo butemewe, inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Impunzi z’Abarundi zamaze umunsi umwe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe zivuga ko zahunze intambara itutumba mu gihugu cyazo, ngo zishimiye uburyo zakiriwe mu Rwanda zigasaba ko bishobotse zahaguma zigatuzwa.
Mu gihe impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera ku butaka bw’u Rwanda, by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’iyi ntara burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’ubuyobozi, iz’umutekano ndetse n’abaturage kugira ngo ubuzima n’umutekano by’aba Barundi bahungira mu Rwanda bibashe kwitabwaho uko bikwiye.
Abantu 3 bari mu Bitaro ku Kigo Nderabuzima cya Byumba abandi 7 barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Cyumba mu Karere ka Gicumbi nyuma yo kunywa ikigage mu birori byabaye kuri Pasika mu rugo rw’umuturanyi.
Ku itariki ya 27 Mutarama 2015, umunsi wibukwaho Jenoside Yakorewe Abayahudi(Shoah) hamwe n’iyakorewe aba « Roms », mwasuye Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi hamwe n’ahahoze inkambi ya Auschwitz.
Umukobwa w’umwangavu witwa Niyonagira Monique wa Minani Alexis amaze imyaka ibiri avuye iwabo ntawe abwiye kandi akaba ngo yaragiye nta byangombwa afite kuko indangamuntu ye yayisize iwabo.