Abapolisi bakuru 28 bava mu bihugu 9 by’Afurika bakurikirana amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 14/07/2014 batangiye inama nyunguranabitekerezo (symposium) ku bibazo by’ingutu mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Perezida w’igihugu cya Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wasuye u Rwanda kuva kuri uyu wa 14/7/2014, yavuze ko we n’igihugu cye bamagana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yijeje guharanira ko haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku isi, Jenoside itagomba kongera kuba.
Leta y’u Rwanda yasohoye amabwiriza asaba abafite amazu kuyashakira ubwishingizi bw’impanuka n’inkongi z’umuriro mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kimaze kugaragara henshi mu Rwanda.
Umusaza witwa Anthère Kabahizi ubarizwa muri paruwasi ya Crête Congo Nil mu karere ka Rutsiro, avuga ko akimara gushyingirwa yasabye Imana ko mu muryango we izamuha umusaserodoti none akaba yishimiye ko igisubizo yabashije kukibona tariki 12/07/2014 ubwo umwana we w’umuhererezi akaba n’imbyaro ye ya cumi yahabwaga ubupadiri.
Abanyarwanda bajya i Goma bakoresheje umupaka munini mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 14/7/2014 basabwe kwishyura amafaranga ya Viza, abatayishyura bakaba basabwe kutongera kujya i Goma kuko umunsi ntarengwa wo kuyishyura ari taliki ya 15/7/2014.
Mu karere ka Ngororero, mbere yo gutangira umwaka wa 2014-2015, imiryango itegamiye kuri Leta: ADI Terimbere, Tubibe amahoro na PPIMA (Public Policy of Information Monitoring and Advocacy) yashyize ahagaragara ubushakashatsi bakoze ku muganda aho abaturage bagaragaza ibyo bashima, ibyo banenga mu mitangire y’umuganda (...)
Komiseri mu muryango wa FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara, arasaba abanyamuryango b’iri shyaka bo mu Ntara y’Iburasirazuba kuba inkingi z’impinduka bongera ingufu mu bikorwa byabo kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda buzamuke, bityo abakene bagabanuke.
Abari abadiyakoni batatu muri Kiliziya Gatulika bazamuwe bashyirwa ku mwanya w’ubupadiri, uyu muhango ukaba wabereye kuri paruwasi ya Crête Congo Nil mu karere ka Rutsiro tariki 12/07/2014.
Umuryango mpuzamahanga w’abakristu barwanya ihohoterwa rikorerwa abana, International Justice Mission (IJM) wafashe ingamba zo gufatanya n’uturere dutandukanye harimo n’akarere ka Muhanga mu guhangana n’ihohioterwa ryo gusambanya abana.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, umushinga Rwanda Peace Education Program (RPEP) uharanira kubaka amahoro ukora imurika rigamije kwigisha amahoro mu karere ka Ngororero, abakurikiranye inyigisho zahabereye biyemeje kuba intumwa z’uwo muryango mu kubaka umuco w’amahoro nk’indangagaciro nyarwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wifatanyije n’amakoperative kwizihiza umunsi mpuzamahanga wayahariwe kuri uyu wa 12/7/2014, yasabye abayobozi bayo kugera ku nyungu nyinshi no kongera abanyarwanda bitabira kuyajyamo, hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka butarimo ubujura no kwiharira.
Abagore bo mu karere ka Nyaruguru bakorana n’umushinga Women For Women barashima cyane uyu muryango ku bw’inyigisho zinyuranye ubagenera, zikaba zaranabashije gutera imbere muri byinshi mu buzima bwabo.
Kuri ubu abaturage batuye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu karere ka Bugesera bamaze icyumweru batangiye kubona amafaranga y’ingurane z’imitungo yabo, nyuma y’igihe kitari gito amaso yaraheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashimiye abahoze ari aba “Local Defense” umurava n’ubwitange bakoranye akazi kabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage babungabunga umutekano muri ako karere, bubarihira ubwisungane mu kwivuza bunabemerera ubufatanye mu buzima batangiye.
Abakozi bakorera kompanyi CAPUCINE yatsindiye gukora isuku mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi barasaba kurenganurwa kuko ngo iyo kompanyi itubahiriza uburenganzira bwabo, nk’ubwo guhabwa amasezerano y’akazi yanditse (contrats), guteganirizwa, n’ibindi amategeko agenera umukozi.
Abagororwa bari muri gereza ya Nyakiriba bavuga ko bishimiye uburyo Leta yabagobotse nyuma y’inkongi y’umuriro wibasiye inyubako ibyiri mu nyubako eshatu zigize iyi gereza, abantu batanu bakitaba Imana naho 64 bakajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.
Itsinda ry’ingabo zoherejwe n’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (EJVM), taliki ya 9/7/2014 ryongeye gusura agasozi ka Kanyesheja2 kabereyeho imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda na Kongo taliki 11/6/2014.
Ubwo abahoze mu mutwe wa local defense force mu karere ka Bugesera basezererwaga, tariki 09/07/2014, bamwe muri bo batangaje ko mu myaka 20 bari bamaze bakora ako kazi hari ibyo bungukiyemo, bakaba kandi ngo bagiye gukomeza kubibungabunga.
Nyuma y’imyaka 20 ari mu mashyamba ya Congo, Premier Sergent Nzabonimpa Samuel wabaga muri FDLR yafashe icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda nyuma yo kubona ko ibyo bijejwe igihe kirekire bitagerwaho.
Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, arasaba urubyiruko kwiyumvamo imbaraga zo kubaka ahazaza heza kandi ibyiza bateganya byose bakajya bumva ko bishoboka, baharanira gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru birenze ibisanzwe kuko ari cyo batezweho.
Umugabo witwa Rwanzegushira Froduard utuye mu kagari ka Nyamata mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero avuga ko yiyemeje koroza abaturage 100 abaha amatungo magufi ndetse n’amaremare, mu myaka ine amaze koroza 40 akavuga ko azageza ku bantu 100.
Umuryango mpuzamahanga wa Action Aid urasobanurira abagabo ko inyito yamamaye ko umugore ari umutima w’urugo idakwiye kumvikana ko agomba gukoreshwa imirimo yo mu rugo nk’imashini yaruzanwemo.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RLGA), ryatangaje kuri uyu wa 10/7/2014, ko rigiye gushyiraho Ikigo cyitwa Local Governance Institute (LGI) gitanga inyigisho n’amahugurwa ku miyoborere, kikazakorana na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ikigo giteza imbere umutungo kamere (RNRA) kiraburira abazi ko bafite ubutaka nyamara batarabushakira icyangombwa gitangwa n’inzego zibishinzwe, ko ubwo butaka atari ubwabo. Barasabwa kubwakira ibyangombwa kugira ngo Leta ibike amakuru ajyanye n’igihe, mu rwego rwo kugira isura nziza mu mahanga y’uko u Rwanda ari ahantu ho (...)
Agace k’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali rwagati kazwi ku izina rya “quartier Matheus” kafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 09/07/2014.
Abanyarwanda basaga 300 bitabiriye icyiciro cya mbere cyo gutoranya abantu babiri bazahagararira u Rwanda mu irushanwa rya “Big Brother Africa” rigaragaza imibanire y’abantu batandukanye kandi benshi mu nzu imwe.
Kuva tariki ya 08/07/2014, akarere ka Nyamagabe kari kujyenda hirya no hino mu mirenge gasuzuma uko yashyize mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2013-2014, kakanifatanya n’abaturage kwishimira bimwe mu bagezweho mu mihigo mu mirenge.
Kayinamura Francis wo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza avuga ko yishimira kuba izina yise agace atuyemo ryahamye kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa mu nzego z’ubuyobozi.
Abasheshe akanguhe bari kiruhuko cy’izabukuru (pension) bo mu karere ka Ruhango, baravuga ko batarumva inyungu bazabona mu muryango nyarwanda wa bari muri pension kuko babona nta buvugizi bakorerwa nk’imwe mu ntego zatumye uyu muryango ubaho.
Abanyarwanda 37 batahutse bavuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/07/2014 bavuga ko batinze gutahuka kubera amakuru y’ibihuha babwibwa na bagenzi babo ko abatahutse ngo bafungwa cyangwa bagakorerwa ubundi bugizi bwa nabi ibyo ngo bikaba bihejeje binshi muri Congo bibwira ko ari ukuri.