Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ikoranabuhanga mu gihugu cy’Ubuhinde muri Kaminuza y’Annamalai iherereye mu Ntara ya Tamil mu Majyepfo y’icyo gihugu bahamya ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze uburezi butarobanura bakabishingira basaba ko yakomeza kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Abaturage 270 bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bahawe akazi ko kongera inzira y’amazi y’umugezi wa Susa uvuka mu gihe cy’imvura bamaze amezi ane bakora umunsi ku wundi ariko bategereje amafaranga bakoreye none amaso yaheze mu kirere.
Inyigo y’Ikigo gishishikariza abikorera gukoresha Umutungo Kamere mu buryo Bunoze (Rwanda Cleaner Production Center/RCPC), igaragaza ko ibigo 20 amafaranga y’u Rwanda byahombye akabakaba miliyari imwe mu myaka itanu ishize.
Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) kiratangaza ko umucuruzi ucuruza ntahe abakiriya inyemezabuguzi (Factures), aba yiba imisoro yagombaga kujya mu isanduku ya Leta, kuko ngo nta cyizere kiba gihari cy’uko azayitanga.
Abaturage bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bangirijwe n’imyuzure y’amazi yavuye mu Birunga tariki 26 Gicurasi 2015 bashimye inkunga y’ibikoresho byo mu rugo bashyikirijwe n’umuryango utabara imbabara, Croix Rouge, ariko ngo ni igitonyanga mu nyanja mu gihe bakeneye n’ibyo kurya n’uburyo bwo kubaka ahandi (…)
Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko umuti Leta y’Ubumwe yabavugutiye n’ubwo waruraga cyane bihanganye bakawunywa ukaba ari wo watumye bagira amahoro kuko babashije kwiyunga n’ababahemukiye.
Mu karere ka GIcumbi hamaze iminsi ibiri nta muriro w’amashanyarazi uharangwa, none byagize ingaruka ku mitangire ya serivisi zitandukanye zikoresha umuriro w’amashanyarazi zahagaraye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iIerambere (RDB), cyahuguye abakozi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu nzego zose ku kunoza umurimo bihereyeho ubwabo, bashyira hamwe kugira ngo bazashobore no kwakira neza ababagana.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco, Nzagahimana Jean Marie Vianney, mu muhango wo Gushyikiriza ikigega Agaciro miliyoni mirongo ine ( 40,000,000) wabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2015, yatangaje ko gutanga bidaturuka ku bwinshi bw’ibintu umuntu afite, ahubwo bituruka ku bukire bw’umutima w’umuntu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kirambi ko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Ndahimana Théogène, yatawe muri yombi na polisi akuriranyweho kwigabiza ishyamba rya leta akaritemesha atabiherewe uburenganzira.
Bamwe mu badepite bagize EALA(East Africa Legistrative Assembly)basuye impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama kuri uyu wa 02 Kamena 2015 bababazwa n’ubuzima impunzi zibayemo bitewe n’amakimbirane abera mu gihugu cyabo.
Abaturage bahagarariye abandi mu karere ka Gasabo bashyikirije inteko ishinga amategeko y’u Rwanda impapuro 90,564 z’abaturage, basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshiga igena umubare ntarengwa wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Abarwaza ndetse n’abarwayi barwariye mu Bitaro bikuru bya Kibungo baravuga ko batorohewe n’ubuzima kubera isuku nke ihari yatewe n’abakozi 73 ba kompanyi “Prominent General Services” bakoraga isuku muri ibi bitaro barahagaritse imirimo kuva kuri uyu wa 01/06/2015 kubera kudahembwa.
Abagororwa 1724 bibumbiye kuri Club y’ubumwe n ubwiyunge muri Gereza ya Rubavu basabye ko ingingo ya 101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ihindurwe Perezida Kagame ashobore kongera gutorwa n’Abanyarwanda.
Umugabo witwa Habamenshi Augustin uzwi ku izina rya Pasiteri wari utwaye imodoka ipakiye imbaho yo mu bwoko bwa Fuso yagonze amazu y’ubucuruzi aherereye mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo ho mu Karere ka Rutsiro acibwa na ba nyir’amazu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 ngo babashe gusana ibyangiritse ariko kugeza (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bakomeje guterwa impungenge n’abana babo cyane cyane abageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu bakomeje kuburirwa irengero bakazabumva bivugwa ko bagiye mu mijyi nka Rusizi cyangwa Kigali gukora ubuyaya cyangwa ububoyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, buravuga ko bwamaze guhitamo inzira yo guteza imbere imikino, nk’uburyo bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Kuri uyu wa 01 Kamena 2015 urubyiruko 20 ruhagarariye abandi mu Murenge wa Gatore rwasoje amahugurwa y’icyumweru yateguwe n’umuryango wa JOC ajyanye na gahunda yo gutegura imihigo, kuyisuzuma no kuyishyira mu bikorwa mu kuzamura iterambere ry’igihugu.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhang, Nsengimana Philbert, asaba ba rwiyemezamirimo n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga Nkoranyambaga, kuko ubu ngo bimaze kuba igishoro.
Cogebanque, mu mpera z’iki cyumweru, yateye inkunga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye batandukanye, barimo imfubyi, ibitaro, amashuri n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa 1Kanama 2015, yungutse abapolisi bato 1148 barimo ab’igitsina gore 181, binjijwe muri uyu mwuga nyuma y’amahugurwa y’ibanze abinjiza mu gipolisi cy’u Rwanda bari bamazemo amezi 7 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanjongo bashinja urusengero rwa “Des Amis” kubaca amafaranga babizeza ko abana babo bazajyanwa kwiga mu mushinga witwa Compassion bikarangira bidakozwe ahubwo amafaranga batanze akubakwamo urusengero.
Abanyabukorikori bakorera mu gakiriro kari mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save muKkarere ka Gisagara barasaba gufashwa kubona imashini zibaza n’izisudira zijyanye n’igihe kugira ngo bakore ibintu byiza bibereye isoko.
Nyandwi Protegene, umuturage wo mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, yatumye abayobozi bahagarariwe n’umuyobizi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, ko bagomba kugenda bakabasabira Inteko Ishingamategeko, guhindura ingingo 101 yo mu Itegoko Nshinga, kuko ngo nta wundi babona uzababera umubyeyi nka Perezida Paul (…)
Urubyiruko rutandukanye rwo mu Murenge wa Bungwe, mu Karere ka Burera, rurasaba ubuyobozi bw’ako karere ko mu kigo cy’urubyiruko begerejwe bashyirirwamo za mudasobwa zizajya zabafasha kwiga ikoranabuhanga.
Ukwezi kwa Gicurasi 2015 gusojwe, abaturage basaga miliyoni 1 n’ibihumbi 27 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bayisaba kuvugurura Itegeko Nshinga, by’umwihariko ingingo ya 101, kugira ngo haveho inzitizi zibuza Perezida Paul Kagame kuzongera kwiyamamaza, kuko ngo bashaka (…)
Kuri uyu wa 29 Gicurasi, abantu 28 bahagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare bagiye mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda/Umutwe w’Abadepite bitwaje impapuro zasinyweho n’abaturage ibihumbi 38 na 5 basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yahinduka Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bufatanyije n’ibigo bitandukanye bikorera muri uyu murenge, bwatangije gahunda idasanzwe y’ubufatanye mu guteza imbere ibikorwa bw’umuganda rusange uba buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira, yasabye abayobozi bashya b’Akarere ka Rubavu batowe tariki ya 29 Gicurasi 2015 kwirinda amarira y’abaturage kuko akungura.
Abakuru b’ ibitangazamakuru byandika basanga umuco wo gusoma ukiri hasi cyane mu Banyarwanda n’ibiciro byo mu macapiro yo mu Rwanda bikiri hejuru, ari ikibazo kibahangayikishije cyane.