Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’igihugu butangaza ko ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ingabo, abapolisi n’abasivili ari ngombwa mu butumwa bw’amahoro kugira ngo ibikorwa byo kugarura amahoro bigerweho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko kuba muri ako karere hakunze kugaragara igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge birimo kanyanga, bigaragaraza ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kubirwanya.
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative COCAMU bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ko ingingo y’101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa maze Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.
Inzego zitandukanye mu Karere ka Kayonza ngo zigiye gushaka uko ibibazo by’abafite ubumuga byakemuka nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho ya bo na serivisi bahabwa.
Ku wa 8 Gicurasi 2015, Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wijihije umunsi mpuzahanga wa Croix-Rouge ushyikiriza Akarere ka Nyabihu umudugudu wa Kijyambere ugizwe n’amazu 180 yubakiwe abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abirukanywe muri Tanzaniya n’abandi batishoboye bari batuye (…)
Imiryango ine ihuriye kuri gahunda y’uburezi bugamije amahoro (Peace Education Program) yahuguye abanyeshuri n’abarezi 160 bo mu Karere ka Musanze ku mahoro arambaye, kuko bizera ko habayeho uburezi bwiza Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruri mu Karere ka Musanze rwahamije icyaha cy’ubushoreke Hakizimana Jean Pierre na Umwari Marie Claire rubakatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi 9 kuri Hakizimana, igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu kuri Umwari, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 100 kuri buri wese.
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi imaze igihe kirenga umwaka yubakwa i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, igiye kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari ngo ishobora kuzatangirwa gukorerwamo mu mpera za Gicurasi 2015.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ahagarariwe na Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Vénantie, yashyikirije impano y’imodoka koperative COCAMU ihinga ikawa yo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe.
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi(EU) ingana na miliyoni umunani z’amayero (ahwanye na miliyari 6.3 z’amanyarwanda RwF), igice kimwe cyayo kikazafasha u Rwanda kunoza serivisi z’ubutaka, ikindi kikazaharirwa kongera ubumenyi ku bakozi mu nzego za Leta zitandukanye.
Umuryango Nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural (Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro) watangije mu Karere ka Nyanza umushinga w’igihe gito ugamije gushishikariza abantu kuvuga no kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Théogène Rusanganwa yatorewe kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Ruhango mu minsi isigaye kugira ngo manda yayo irangire nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe itagira umuyobozi, mu matora yabaye ku wa 07 Gicurasi 2015.
Mu nama Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagiranye n’abakuriye amatorero bo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015 babasabye kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage babasobanurira gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo bagire imibereho myiza.
Abagize urwego rushinzwe gufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Ngororero bavuga ko Igihugu gifite umutekano, ariko ngo ntibakwicara kuko bafite inshingano zo gufasha abaturage batishoboye gutera intambwe begera abandi babatanze kuzamuka.
Umwari Marie Claire na Hakizimana Jean Pierre, ku wa 06 Gicurasi 2015 bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze baregwa icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.
Umuryango w’ Abanyamerika witwa STARKEY HEARING FOUNDATION ukora utwuma twunganira abafite ubumuga bwo kutumva kugira ngo bashobore kumva, kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015, waduhaye abafite ubumuga bwo ku tumva bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangije igikorwa cyo kwiyamamaza, aho abakandida bane bahatanira gusimbura Dr. Bizimana Jean Damascène mu nteko ishinga amategeko, umutwe wa Sena bahereye mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 5 Gicurasi 2015.
Abaturage batuye mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza bavuga ko ibigega bifata amazi y’imvura bubakiwe bigiye kuborohereza ku kibazo cy’amazi bari bafite.
Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye 15 byo mu Karere ka Rubavu rwanenze abaharanira uburenganzira bwabo bakoresheje ibikorwa byo kwigaragambya n’urugomo, kuko basanga umuti ukwiye ari ibiganiro.
Abadepite bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda basabye urwego rw’Umuvunyi kongera ubugenzuzi mu maperereza ikora ku bakurikiranyweho gukoresha nabi no kunyereza umutungo wa Leta kandi rukanabasabira ibihano bibakwiriye.
Kuri uyu 05 Gicurasi 2015, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku murenge kugera ku rwego rw’akarere ka Nyagatare bakoranye inama aho biyemeje gutangira gukora ibarura ry’abagore babashyira mu byiciro.
Mu bihe bitandukanye mu karere ka Gatsibo hagiye hagararagara ba rwiyemezamirimo bagiye bakoresha abaturage mu bikorwa bitandukanye, ariko bikaza kurangira abo baturage batishyuwe amafarana bakoreye, ubuyobozi bw’akarere kuri ubu bukaba buvuga ko iki kibazo bukigikurikirana kugira ngo abo baturage bishyurwe.
Muri aya masaha y’igicamunsi, umuryango FPR Inkotanyi uri mu Karere ka Bugesera, aho wagiye gushimira ku mugaragaro umugabo witwa Ntampfura Silas wahoze afite ipeti rya caporal mu gisirikare cya Habyarimana (EX-FAR) gishinjwa uruhare nyamukuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage batuye hafi y’umuhanda Ruhango-Kinazi, baravuga ko ibikorwa byabo byangirika kandi bakaba nta burenganzira bwo kugira icyo babikoraho kuko hamaze kubarirwa amafaranga y’ingurane, ubundi bagashaka ahandi bimukira.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) urateganya gutangira kujya usobanurira abana bari kwinjira mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi uko bakwakira kandi ngo bakishimira imibiri yabo igenda ihinduka uko bakura.
Ubwo kuri uyu wa 04 Mata 2015, World Vision yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya impfu z’abana no kwimikaza imitangire myiza ya serivise mu bihugu ikoreramo, yasabye abaturage bo mu Karere ka Gakenke gukomeza kwita k’ubuzima bw’abana babo by’umwihariko abari munsi y’imyaka 5 kugira ngo hakumirwe impfu zabo.
Nyuma yo kugaragarizwa n’abaturage b’utugari twa Sheli na Bihembe tw’Umurenge wa Rugarika, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yabizeje ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015- 2016, ibyifuzo bya bo bizitabwaho.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), ku mugoroba wo ku wa 04 Gicurasi 2015 yashyize hanze itangazo rigaragaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’imvururu n’ubugizi bwa nabi bikomeje kwiyongera mu Burundi, aho bamwe mu baturage batishimiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamariza kuyobora icyo (…)
Visi perezida w’urukiko rurinda itegeko nshinga mu Burundi, Nimpagaritse Sylvère yasesekaye mu Murenge wa Bweyeye mu Karereka Rusizi ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 04 Gicurasi 2015 hamwe n’umugore we n’abana 5, bahunze kubera umutekano muke yari afite bishingiye ku mirimo yari ashinzwe.
Minisitiri Moussa Dosso ushinzwe umurimo, imibereho myiza y’abaturage, n’ubumenyingiro mu gihugu cya Côte d’Ivoire, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yatangaje ko kwihangira imirimo ariyo nkingi y’iterambere rifatika ry’urubyiruko.