Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko servise z’ubutaka zigitinda kuri bo cyane mu ihererekanya ry’ubutaka, hakiyongeraho ko zitanabegereye bakifuza ko zabegerezwa.
Mu gusuzuma imihigo y’umwaka wa 2013-2014, ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abakozi batandukanye bako bishimira uburyo bushya bwo gusuzuma imihigo, basanga bwarajemo agashya kuko bufasha abakozi gutanga Serivise ku baturage nk’uko byari bisanzwe.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kararo, Akagali ka Mudakanwa mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bagaragaza ko inka za Girinka zitangwa hakurikije ikimenyane kandi zigahabwa abantu bifite.
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutaka ba noteri bagera kuri 94 barahiriye kujya kwemeza inyandiko zirebana n’iby’ubutaka mu mirenge igize intara y’amajyepfo.
Intore z’umuryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Karongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2014 zasoje amahugurway’iminsi ibiri ku ndangagaciro zikwiye kuranga abayobozi ndetse n’ibyo zikwiye gukora mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, kwihutisha iterambere ry’igihugu no gukomeza kubungabunga isura nziza y’u (...)
Ubwo hatangizwaga itorero mu ishuri rikuru rya Institut polytechnique de Byumba (IPB) umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri biga muri iryo shuri kwimakaza ubutore na kirazira ndetse bakongera indangagaciro ku bumenyi barimo bavoma muri iryo shuri.
Ministeri ishinzwe umutekano (MININTER), iy’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) hamwe n’inzego zinyuranye, bagaragaje ko gushya kw’amazu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, biterwa n’impamvu zitandukanye zitarashyirwa ahagaragara, ariko ko muri zo hashakishwa abakorana n’abo mu mitwe ya FDLR na RNC.
Mu gihe ubusanzwe itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye ryatangiraga mu kwezi kwa 11 nyuma y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ngo baratangira gutozwa muri ibi biruhuko by’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2014, bikorerwe mu bigo byatoranyijwe muri buri murenge.
Bamwe mu bahoze mu bu local defense mu karere ka Rulindo basezerwe ku mirimo yabo mu mpera z’iki cyumweru ngo basanga kuba barakoze igihe kirekire bitwa abakorerabushake bitakagombye gukuraho ko bahabwa ishimwe nk’abantu bakoreye igihugu ngo bakitanga kugira ngo umutekano uboneke mu baturage.
Intore za FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi zirasabwa kurushaho gutekereza udushya twakwihutisha iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange kugira ngo umuryango wa FPR INKOTANYI nka moteri y’igihugu urusheho kugera ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye wemereye Abanyarwanda.
Abanyarwanda 71 bambutse umupaka wa Congo baza mu karere ka Rusizi, aho bari bavuye mu mashyamba ya Congo garutse mu gihugu cyabo nyuma yimyaka 20, kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014.
Abari aba Local Defense Force mu karere ka Bugesera, baravuga ko ngo bakoze akazi katoroshye mu gihe bari bamaze muri aka kazi, iyi ikaba ari yo mpamvu basaba ubuyobozi bw’akarere kubaha imperecyeza ngo bitewe n’uko banahuriyemo n’ibibazo byinshi.
Abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali barifuza ko ubuyobozi butabaharira ikibazo cyo kwirindira inkongi z’umuriro, bakavuga ko n’ubwo hari ibikorwa remezo byashyizweho ariko hari ibigikenewe nk’amazi yo kuzimya akiri kure y’umujyi mu gihe agiye kwitabazwa.
Ikigo cy’ubwisungane mu buvuzi cya gisirikare (MMI) cyahaye abahoze mu mwuga w’uburaya ibikoresho bitandukanye bibafasha gutangira ubuzima bushya, nyuma yo guhugurwa mu myuga itandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwamurikiye abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JAF) ingengo y’imali y’uyu mwaka wa 2014-2015 isaga miliyari 12 ndetse n’imirongo migari izakoreshwamo kugira ngo abafatanyabikorwa na bo babone aho imbaraga zabo zikenewe maze bagaragaze uruhare rwabo mu bikorwa bateganya gukora kugira ngo (...)
Abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bo mu karere ka Gicumbi barasaba ko bakongererwa amafaranga bahabwa y’izabukuru ndetse bagahabwa inguzanyo bagakora imishinga ibyara inyungu kugirango babashe kugira amasaziro meza.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge wakoresheje isuzumabumenyi abakorerabushake ba wo bo mu karere ka Kayonza, binyuze mu mukino abaturage bo mu mudugudu wa Gatoki mu kagari ka Shyogo ko mu murenge wa Nyamirama bakinnye tariki 17/07/2014 bigaragaza nk’abahuye n’ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko itorero ry’igihugu asanga ari urufunguzo rufungura imyumvire y’Abanyarwanda kugira ngo bashobore kwitoza ndetse no gutoza abazabakomokaho kuba inyangamugayo no gukorera mu mucyo.
Imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu babyeyi n’ubumenyi buke ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana ngo biracyatuma abana bahohoterwa bakamburwa uburenganzira bemererwa n’amategeko nk’uko bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Kawangire mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza babyemeza.
Nyuma y’igihe kinini ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’ubwa sosiyete yitwa GMC (Gatumba Minning Concession) icukura amabuye y’agaciro muri uwo murenge batavuga rumwe ku kwishyura abaturage bwabangirije amazu hamwe n’indi mitungo, umuyobozi bw’akarere buvaga ko bwihaye igihe cy’icyumweru kimwe bugashyikiriza GMC (...)
Abaturage bo mu mudugudu wa Gacamahembe mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi baravuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kuba bamaze iminsi itatu bari mu kizima kuko ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi (EWSA) giheruka kubakupira umuriro bitewe n’amasinga yari yamanutse akagwa hasi kuko ibiti byari biyafashe byaboze.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke bagabiye inka ababarokoye muri icyo gihe, aba bombi bakaba bibumbiye mu ishyirahamwe bashinze baryita INSHUTI NYANSHUTI mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Abashinzwe irangamimerere mu mirenge ndetse n’abashinzwe ibarurishamibare (statistiques) mu turere kimwe n’abagaragaza imibare y’abarwariye kwa muganga, abahavukiye hamwe n’abahapfiriye, bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kugaragaza iyo mibare.
Bamwe mu bagore bahuye n’ikibazo cyo gutandukana n’abana babo mu gihe cya Jenoside baracyafite agahinda ko kutamenya irengero ryabo, bakaba bariyemeje gushyiraho umuryango wo gufasha abandi bahuye n’icyo kibazo.
Mu gitondo cyo kuri iyi wa gatatu tariki 16/07/2014, uruganda Cristal Bottling Company rukora imitobe, amazi ndetse n’imiheha ruherereye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera rwari rufashwe n’inkongi y’umuriro ariko umuriro bawuzimya utarafata amazu.
Umukecuru witwa Nyirambonigaba utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, wari umaze amezi agera kuri atanu acumbikiwe n’abaturanyi kubera ko inzu ye yari yarahiye igakongoka arashimira ingabo z’u Rwanda n’abaturage bari kumwubakira inzu nshya none ubu akaba agiye kubona aho yikinga.
Nyuma y’uko bigaragaye ko ibyangombwa bisaga 31.000 biri mu karere kandi ba nyirabyo ntibaze kubifata, ubu akarere karahamagarira abaturage kuza kubitwara kuko ngo udafite icyangombwa nta butaka aba afite.
Kwimakaza indangagaciro nyarwanda na kirazira no gusigasira ibyiza bimaze kugerwaho, nibyo bizatuma igihugu kigera ku iterambere rirambye. Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga.
Leta ya Kongo yandikiye ubuyobozi bwa CEPGL na Minisitere z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu bigize umuryango wa CEPGL ibamenyesha ko ibikorwa byo kwaka amafaranga ya Viza abaturage bari mu muryango wa CEPGL byatewe n’uko ibi bihugu nabyo byishyuza Viza abaturage bari muri uyu muryango.
Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, bacumbikiwe mu kagari ka Rwoga umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane n’abaturage bagenzi babo bakibita Abatanzaniya kandi bo bazi neza ko ari Abanyarwanda.