Rwiyemezamirimo ukorera sosiyete imwe mu zicukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Bwira mu Karere ka Ngororero avuga ko ubuyobozi bw’umurenge butamuha serivisi nziza, kuko yanze gutanga amafaranga yatswe ngo agire uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri muri uyu murenge.
Abaturage batuye mu Kagali ka Sakara, mu Murenge wa Murama ho mu Karere ka Ngoma bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza kuva kera ndetse ko ngo batangiye kuyasaba kuva ku bwabami kugera n’ubu.
Abibumbiye mu makoperative y’abahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama bagera kubihumbi 6500 barasaba Inteko Nshingamategeko y’U Rwanda guhindura ingingo 101 yo mu Itegeko Nshinga kugira ngo bazongera bahabwe amahirwe yo kongera kwitorera Paul Kagame ngo azakomeze kubayobora muri manda itaha.
Abakoresha na ba rwiyemezamirimo muri rusange, mu Karere ka Nyamagabe, barasabwa kujya basinyisha amasezerano y’akazi abakozi babo kugira ngo bifashe umukozi kwishyurwa ku gihe kandi binakumire bamwe mu bukoresha bambura ababa bakoreye.
Abagide (guides) baturutse mu bihugu by’Afurika bivuga igifaransa bateraniye mu Rwanda mu biganiro bibakangurira kwitinyuka. Ubu buryo ngo burabafasha kuzavamo abayobozi bashoboye, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi arasaba abakozi b’aka karere guhora bibuka ko abaturage aribo bakoresha babo b’ibanze bityo bakabaha serivisi nziza, kandi agahamagarira buri wese kuba indashyikirwa mu kazi ke.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Mbabazi Rosemary arasaba urubyiruko rwo mu Karere ka Huye guharanira kwishakamo ibisubizo, rukabyaza umusaruro amahirwe rufite rugamije kwigira.
Mu rwego rwo kurwanya ingeso z’ubuharike n’ubushoreke, mu karere ka Ngororero umugore n’umugabo bagaragaye ko babanye ku buryo butemewe n’amategeko bacibwa igihano cy’amafaranga ibihumbi 10 ku mugabo n’ibihumbi 10 ku mugore ndetse ubuyobozi bukanabatandukanya ntibakomeze kubana.
Mu myaka ishize ingeso y’uburaya niy’ubuharike zari zimaze kugenda zigaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu. Izo ngeso uko ari ebyiri zikaba zarabaga intandaro y’ihohoterwa urugomo ndetse no kwicana bya hato na hato mu miryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku arasaba abakozi kujya bashyira gahunda mu kazi bakubahiriza amasaha y’akazi ariko bakanibuka ko gukora amasaha y’ikirenga bishobora kwangiza akazi aho kugakora neza.
Abakora imirimo inyuranye mu karere ka Rusizi bamaze gutera intambwe barasabwa kujya batanga ubuhamya bwaho batangiriye, kugira ngo bitere imbaraga nabandi bakiri hasi bityo nabo bakore bafite icyizere cyo gutera imbere.
Abasirikare, abapolisi n’abasivili 15 bitabiriye amahugurwa ku kurinda umwana mu bihe by’intambara, bakangurirwa kuzaharanira ko ibyo byabaye ku bana b’Abanyarwanda bitazongera kubaho ukundi yaba muri Afurika n’ahandi ku isi.
Abakozi b’akarere ka Kamonyi ku nzego zitandukanye bifatanyije n’abayobozi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, basubiza amaso inyuma bareba imigendekere y’akazi, bageza ku buyobozi bw’akarere imbogamizi bahura nazo mu kazi barebera hamwe uburyo bwo kubikemura.
Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi, Padiri Kayisabe Védaste aratangaza ko kuba hari abakozi bakora bafite akajagari mu kazi ari byo bituma batagera ku musaruro ushimishije.
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamabuye mu Karere ka Bugesera hafungiwe abagabo babiri bafatanywe amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi icumi (1,200,000FRW) y’amahimbano barimo kuyavunjira Abarundi barimo guhungira mu Rwanda.
Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari bacumbikiwe mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 30 Mata 2015, bimuwe aho bari bacumbikiwe mu Nkambi ya Ruhuha iherereye mu Murenge wa Kabarore, batwarwa gutura mu mirenge itandukanye bubakiwemo.
Urubyiruko ruributswa ko ari rwo mbaraga igihugu gitezeho ejo hazaza, bityo rukikuramo ibitekerezo by’uko rugomba gushyirwa mu bagomba gufashwa ahubwo rugaharanira kwiteza imbere kuko uyu munsi rushobora kuba rutifashije ariko ejo rukaba rwiteje imbere.
Kuri uyu wa 30 Mata 2015, abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamasheke bagera kuri 65 bahawe amagare yagewe abamugaye afite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 20 z’amafaranga y’ u Rwanda.
Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi, Kigali Bus Services (KBS) n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ntibemeranywa n’abavuga ko ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagenzi b’abagore n’abakobwa riterwa n’uko baba bambaye nabi cyangwa kuba abantu ari benshi mu modoka.
Hashingiwe ku byegeranyo bikorwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku murimo (ILO), abantu babarirwa muri miliyoni 2.3 ngo bapfa buri mwaka bazize impanuka n’indwara zikomoka ku kazi, ibi byegeranyo bigaragaza ko abagera kuri miliyoni1.6 barwara indwara zikomoka ku kazi naho miliyoni 313 bagakora impanuka mu kazi.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu Karere ka Musanze burashima uruhare rukomeye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (RYVCPO) bagira mu kurwanya ibyaha.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yagiranye na radiyo ya Kigali today, KT Radio 96.7FM ,kuri uyu wa30 Mata 2015, yavuze ko Ubuyobozi bw’uyu mujyi bukomeje ingamba zo kurwanya ubushomeri bubarirwa hagati ya 7%-10% by’abari mu kigero cyo gukora bawutuyemo.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Mukama Simon Pierre, aratangaza ko nyuma y’uko inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga zisinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’igihugu muri iyi ntara, urwikekwe hagati y’abaturage n’inzego zishinze umutekano by’umwihariko urwa Polisi rwagabanutse.
Abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze barasaba akarere ko bishyurwa imitungo yabo mbere y’uko umuhanda uva kuri Mont Nyiramagumba kugeza ku Musanze ukorwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, kigiye gutanga akazi myanya 88 irimo iyo rwego rw’ubuyobozi ndetse n’indi ijyanye n’inshingano z’iki kigo.
Ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama ku wa 29 Mata 2015, Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yazisabye kwitoza gukora aho gutegereza ko hari ababishinzwe babakorera byose.
Kuri uyu wa 29 Mata 2015 habaye inama y’inteko rusange ya koperative y’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rutsiro, RUTEGROC(Rutsiro Tea Growers Cooperative), iherereye mu Murenge wa Manihira basaba ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu maze bahite bemeranya kwandikira Inteko Nshingamategeko, (…)
Mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015, abaturage bo mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu babyukiye mu gikorwa cyo gusiba indaki zacukuwe ku musozi wa Hehu n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, nyuma y’uko mu ijoro ryakeye zimukiye ku butaka bwa RDC bagaragarijwe na komisiyo ishinzwe (…)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye abagenzacyaha guhora bihugura kugira ngo banoze akazi bashinzwe, by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo kuko muri iki gihe biteye inkeke kandi kubivumbura no kubirwanya bikaba bisaba ubumenyi bufatika.
Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aratangaza ko “Never again” (ntibizongere) igomba kubimburirwa na “Never Forget” (Ntituzigere twibagirwa).