Abagore n’abakobwa baherekejwe na basaza babo bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, bashingiye ku bikorwa by’iterambere bagejejweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame bashyikirije abasenateri inkwano yinka iherekejwe n’ibisabo yo gukwa umugeni Paul Kagame.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Burera na bo bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yavugururwa Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora kuko ari we ngo watumye abahinzi bagira agaciro, umusaruro w’ibirayi ukiyongera bityo bakava mu bukene.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza basaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igomba kuvugurwa, kugira ngo basabe perezida Paul Kagame kongera kubayobora, bavuga ko batari kumwamamaza kuko nta n’ibyo yabasabye ahubwo ibikorwa bye birivugira.
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda, Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde bakiraga ibitekerezo by’abaturage bo mu Murenge wa Kayumbu, mu Karere ka Kamonyi, ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, mu bagera ku bihumbi bine bitabiriye ibiganiro, 44 ni bo batanze (...)
Rurangirwa Jean Paul w’imyaka 40 y’amavuko, wireze icyaha cya Jenoside akagisabira imbabazi, nyuma akaza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku mbabazi zatanzwe na Perezida Paul Kagame, ngo afite agahinda gakomeye ko kuba atemerewe gutora akaba atazabona uko atora Kagame ngo amwiture ineza yamugiriye.
Nyuma yo kuganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, abasenateri baravuga ko bimaze kugaragara ko nta muturage wategetswe gusaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora abanyarwanda nyuma y’umwaka wa 2017.
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo itegeko nshinga rivugururwe, cyane ingingo y’101 ikumira perezida Kagame maze abashe kongera kuyobora, kuko yabakijije inzara no gusuhuka byarangaga abatuye ako karere.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bagereranya Perezida Kagame nk’umukinnyi ukomeye utagomba kwicazwa, bakavuga ko nk’umufana we aramutse asimbujwe bababara nk’abafana b’umukinnyi bakunda iyo asimbujwe.
Ntujwenima Cyprien utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, avuga ko nubwo ari umugabo ukuze, amaze gusa imyaka icyenda avutse, kuko iyo myaka ariyo amaze ageze mu Rwanda avuye muri FDLR akaba anabayeho neza nyuma y’imyaka myinshi asa n’utariho.
Nyuma y’imyaka 9 inzu yubatswe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside, SURF, idakorerwamo; Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye ko yegurirwa Akarere ka Kamonyi igakorerwamo icyo yubakiwe ari byo kuba ikigo cy’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize ikiciro cy’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ab’urugaga rw’abikorera n’abagize amakoperative y’abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko bifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, bakabona amahirwe yo gutora Paul Kagame ngo akomeze abayobore.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga barifuza ko ingingo y’101 yahinduka bakitorera Perezida Paul Kagame, ariko ntagereze aho gusa ahubwo akazayobora na Afurika nk’uko Perezida Obama ukomoka muri Kenya ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Kayonza bavuga ko batarwanya uwo ari we wese uhatanira kuyobora u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe, icyo bifuza ngo ni uko inzitizi yatuma Perezida wa Repubulika Paul Kagame atongera kwiyamamaza ivaho kuko ari we bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda.
Bamwe mu Banyarwanda basubiye mu buzima buswanzwe nyuma yo gutahuka bava mu mashyamba ya Congo, barasaba bagenzi babo basigayeyo bakava mu bujiji bagataha mu gihugu cyabo.
Abatwara amagare mu karere ka Rubavu bagaragarije abadepite bari kuganira n’abaturage ku birebana n’ ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ko nta wundi muyobozi bashaka uretse uwo bita umubyeyi wabo "Perezida Paul Kagame".
Abaturage bo mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batangarije abadepite ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda, bashingiye ku buryo yasubije Abanyarwanda uburenganzira bw’ubunyarwanda bari barimwe kuva kera.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo Perezida Paul Kagame yabakoreye ibikorwa byinshi byiza byabagejeje ku iterambere bishimira, bakimukeneyeho ibindi byinshi kurushaho, bikaba ari n’impamvu ituma basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihindurwa, itegeko rikavugururwa kugira ngo bongere bamutore.
Abaturage batuye mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro batangaza ko bagendeye ku mutekano bafite bitandukanye n’igihe cy’intambara y’abacengezi yari yarababujije amahoro bifuza ko ingingo y’101 yavugururwa Paul Kagame akongera kwiyamamaza % kubera ko ngo nta kindi gihembo babona bamuha kuko bakijije abo bacengezi.
Ntibaganira Damarisi, umuturage wo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu agereranya Perezida Kagame n’umwami Salomo wo muri Bibiliya kubera ubwenge, ubushishozi, ubuhanga ndetse n’ubutabera agaragaza mu buyobozi bwe.
Ubwo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bari mu Karere ka Nyamasheke bari bakomeje kumva ibyifuzo by’abaturage ku kuvugurura Itegeko Nshinga, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Shangi yabaye abasabye ko mu gihe yapfa amatora ataragera bamwemerera ijwi rye bakazaryongera ku (...)
Abaturage 48 mu basaga ibihumbi 8 bitabiriye ibiganiro bagiranye na ba depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, mu Murenge wa Nyamiyaga bagaragaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga bakongera bagatora Kagame kuko ngo muri manda ebyiri amaze ayobora yabagejeje kuri byinshi.
Abayisilamu bo mu Karere ka Musanze bahuriye muri Sitade Ubworoherane mu Murenge wa Muhoza, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015, basaba ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda kuko yabagejeje kuri byinshi, by’umwihariko abayisilamu ngo basaga nk’aho ari ibicibwa bahabwa (...)
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora, akongererwa manda zishoboka, bitewe n’uko yabegereje ubuyobozi bubasha kubageza ku bikorwa by’iterambere kandi bukanabakemurira ibibazo.
Abagize Urwego rwa Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency (CCTTFA) uhuriweho n’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, basubukuye ibikorwa bigamije guteza imbere uwo muhora, kuva kuri wa 27-28 Nyakanga 2015.
Urubyiruko rw’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ruravuga ko rwiteguye gukoresha imbuga nkoranyambaga, rugaragaza ibyiza Perezida Kagame yabagejejeho bakanamagana abirirwa basebye u Rwanda bavuga ko Kagame atagomba gukomeza kuyobora.
Ubwo abaturage batuye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo batangaga ibitekerezo byabo ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, bavuze ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora ubuziraherezo ngo kuko ngo basanga ari impano y’Imana.
Byemero Ferdinand na Bakundukize Fortuné barishimira intabwe bateye yo kurushinga nta mikoro bakemera kugenda n’amaguru ibirori bikaryoha, bakaba basanga ubukwe bwabo bwarasumbye ubw’abagenda n’imodoko zihenze akenshi ari n’izo bakodesheje ku madeni.
Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana barifuza ko Perezida Kagame ubwe yavuga ko yemeye ubusabe bwabo, kugira ngo bamenye ko ibyo baharanira bizatanga umusaruro.
Nyamugabo George utuye mu Kagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, mu gihe cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage kuri uyu 25 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Mbuye, yabwiye abadepite bari baje muri iki gikorwa ko we asanga nta wukwiye kuvuga kuri Kagame, kuko u Rwanda yarukuye habi akarugira Paradizo.
Abaturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuze ko batagenera Perezida wa Repubulika Paul Kagame manda azayobora u Rwanda, kuko ari we ufite icyerekezo cy’iterambere aruganishamo.