Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana baravuga ko ntawe utabona ibyiza Perezida Kagame yakoreye u Rwanda, bityo ngo abatinya kubivuga basa n’umuvugabutumwa utinya guhamya Imana kandi ari cyo yahamagariwe.
Mu biganiro bihuza abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abaturage ku busabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga, abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bahamya ko nta muntu u Rwanda rufite wasimbura Perezida Paul Kagame, bityo bagasaba ko iri tegeko ryavugururwa agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe (...)
Ubwo hari mu gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, mu Murenge wa Kiramuruzi, abasigajwe inyuma n’amateka bavuze ko nta wundi muyobozi bari babona umuze nka Perezida Kagame.
Abaturage bo mu Murenge wa Kirehe bakira abadepite ku wa 25 Kanama 2015 bayobowe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko/ Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, mu byifuzo byabo basabye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavaho burundu bagakomeza gutora Perezida Paul Kagame.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, cyane cyane abageze mu za bukuru bavuga ko bibaza niba ibihugu bihoramo imvururu bigira Kagame wabyo.
Bimwe byo bishimira bagezeho mu rwego rw’ubuzima ku ngoma ya Perezida Paul Kagame harimo isuku, ubwisungane mu kwivuza, kurwanya malariya, kurwanya Sida no kongera umubare w’abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima.
Abaturage bo mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi basaga ibihumbi bitanu bitabiriye ibiganiro n’abadepite ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, bashyigikiye iyo ngingo ihinduka kuko ibangamira ko bongera gutora Kagame kandi kuko bavuga ko kumubura ari nko kubura umubyeyi batarakura.
Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles, atangaza ko umuganda ari inkingi ikomeye yo guhuriza hamwe imbaraga no gufashanya, bityo mu gihe ukozwe neza bikaba bifasha igihugu gutera imbere.
Abatuye umurenge wa Janja nabo bumze mu rya bagenzi babo bo mu y’indi mirenge igize akarere ka Gakenke ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame, kubera demokarasi yabazaniye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nyakanga 2015, mu gihugu hose habaye igikorwa cy’umuganda, uri bukurikirwe n’ibiganiro bihuza abaturage n’intumwa za rubdanda baganira ku ngingo y’i 101 niba yahindurwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza mu 2017.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, bavuga ko ntacyo banganya Perezida Paul Kagame ku bw’ibikorwa bifatika, cyane cyane bijyanye n’imibereho myiza, yabagejejeho.
Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc avuga ko uburyo abaturage batanga ibitekerezo ku bijyanye n’ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga bigaragaza intambwe ya Demokarasi ihambaye u Rwanda rumaze gutera.
Abasheshe akanguhe bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bafite ipmpungenge z’uko bazasaza batongeye kwitorera Perezida Kagame, kuko ari we muyobozi wenyine wagiye usezerna abaturage ibintu akabibagezaho.
Yezu Kristu ngo yahaye abatuye isi kuba umwe bitwa abakristo, azi abantu mu mazina yabo nk’uko na Perezida Kagame ngo yagize abaturage ubwoko bumwe (Umunyarwanda), kandi ngo arabazi mu mazina yabo n’ibibazo bafite, nk’uko uwitwa Batamuliza Jennifer Cyakwita abisobanura.
Abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya “Mercer” (Mercer University) yo muri Leta ya Georgia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baratangaza ko ibikorwa by’Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA - AGAHOZO) bikwiriye kuba isomo ry’ubumuntu ku batuye isi kuko ngo bigaragaza ukwihangana gukomeye no kwiyubaka nyuma yo (...)
Mu gihe Nyirambarushimana Thérèse wo mu Karere ka Ngororero yari amaze imyaka 9 avuga ko yarenganyijwe n’abaturage bamutwariye imitungo, abanyamategeko n’ubuyobozi mu Karere ka Ngororero basanze iki gihe cyose yamaze asiragira mu nkiko cyaraturutse ku kutemera ibyemezo by’inkiko no kutubahiriza inama yagiriwe mu (...)
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bagaragaje ko ibyo Perezida Kagame yabagejejeho batabona uko babivuga kuko ari byinshi, bakavuga ko nicyo kumwitura kitaboneka uretse kumureka akabayobora kugeza ashaje.
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 baravuga ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igomba guhinduka Kagame Paul akongera gutorwa akayobora u Rwanda kubera ko ari we wa mbere wakuyeho igihano cy’urupfu.
Imibereho myiza y’umwana n’ahazaza h’igihugu hategurwa kare, akaba ari yo mpamvu akarere gafatanije n’umuryango wita ku bana SOS, bateguye igikorwa cyo gusezeranya ababanaga bitemewe n’amategeko, bityo n’umwana ahabwe uburenganzira bwo kuba igihugu kimuzi.
Abaturage bo mu Murenge wa Karembo ho mu Karere ka Ngoma barabeshyuza ibivugwa na bimwe mu bitangazamakuru birimo n’amaradiyo mpuzamahanga birimo ibikorera hanze y’igihugu bivuga ko Abanyarwanda bahatirwa guhindura Itegeko Nshinga ngo Perezida Kagame yiyongeze manda.
Abaturage bo mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke bashaka ko Perediza Kagame yakwongera kwiyamamaza bakamutora, bitewe n’uko yabakuye mu ntambara yari yarabajengereje.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga baravuga ko impamvu ikomeye bashaka ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bakitorera Paul Kagame ari uko yabakijije abacengezi.
Abaturage bo mu kagari ka Kamombo na Saruhembe mu murenge wa Mahama, basanga Perezida Kagame yarabagejeje kuri byinshi ariko ngo imvunja na bwaki bikaba byarabaye amateka kubera yabahaye amata akabatoza n’isuku.
Abaturage benshi barimo gusaba ko Umukuru w’Igihugu yajya agira manda y’imyaka irindwi bakagena n’umubare, ariko bikaba urujijo aho basaba ko Perezida Kagame ari we wenyine wayobora kugeza igihe ubwe azemera ko atagishoboye. Abahanga barimo abadepite n’abasenateri babona byateza ikibazo, bakajya inama yo gushyiraho manda (...)
Ubwo intumwa za Rubanda, Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde baganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge, tariki 23 Nyakanga 2015; abasigajwe inyuma n’amateka batangaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga kuko ngo bakeneye gutora Kagame ngo akomeze ayobore u Rwanda.
Umutesi Julliette umukobwa wahoze mu mutwe wa FDRL, ashingiye ku mutekano abona mu Rwanda n’iterambere Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, arasaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa.
Abagore bo mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, bavuga ko mbere y’uko Perezida Paul Kagame atangira kuyobora u Rwanda bari barasigaye inyuma, kuko birirwaga baharura amasafuriya bakuraho imbyiro zo gushyira mu misatsi kugira ngo ise neza.
Abatuye umurenge wa Karambo mu karere ka Gakenke bagaragarije itsinda ry’abadepite babasuye ngo baganiro ku ngingo y’i 101 ko bacyifuza ko Kagame Paul yazabayobora mu gihe manda ateganyirizwa n’amategeko irangiye kuko hari aho yabakuye harimo no kubaha uburezi.
Abatuurage bo mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu, umurenge wabaye uwa mbere mu gushyikiriza inteko ishingamategeko inyandiko zisaba ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ihindurwa, bateguje abadepite ko nibadakora ibyo babasabye bazabeguza bagatora abandi babumvira.
Abaturage bo mu murenge wa Musange, bifuza ko umukuru w’igihugu akwiye gukomeza kuyobora igihugu, ariko igihe cyazagera uwamusimbura akazabanza gukoreshwa mu igeragezwa (probation) kugira ngo atazasenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.