"Uburinganire" ntibukwiriye kuba intandaro y’amakimbirane

Abagore bo mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa gusobanura neza uburinganire bukumvikana kuko ngo hari abagore bamwe bumvise nabi ihame ry’uburinganire, bigateza amakimbirane mu miryango.

Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA bifatanyije na CNF mu gukangurira abahagarariye abandi kumvikanisha ihame ry'uburinganire.
Abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA bifatanyije na CNF mu gukangurira abahagarariye abandi kumvikanisha ihame ry’uburinganire.

Ibi babisabwe mu nama yahuje abagore bahagarariye abandi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, yabereye mu Karere ka Karongi tariki 22 Kamena 2016. Iyi nama yari igamije gusobanurira komite nshya ziherutse gutorwa imikorere y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF).

Nyiranzeyimana Esperance wari ukuriye CNF muri iyi Ntara muri manda icyuye igihe, yagaragaje ko kimwe mu bibazo basize kigomba kwibandwaho na komite nshya ari icy’ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza kuri bose.

Ati “Hari aho uburinganire bwumvikanye nabi. Abantu bakitwaza uburinganire, cyane cyane abagore, bakica inshingano zabo mu ngo, bigatuma havuka amakimbirane. Icyo rero ni ikintu mugomba gukoraho, ihame ry’uburinganire rikumvikana neza.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga ko uretse kwigiza nkana kwa bamwe, ihame ry’uburinganire ryoroshye kumvikana, akagaragaza ko ntawe riha uburenganzira ngo ribwime undi, nk’uko abashaka kurirengaho babivuga.

Abagore bahagarariye abandi biyemeje gushyira ingufu mu kumvikanisha ihame ry'uburinganire.
Abagore bahagarariye abandi biyemeje gushyira ingufu mu kumvikanisha ihame ry’uburinganire.

Nyirinkwaya Faustin ushinzwe iterambere ry’umugore muri CNF ku rwego rw’igihugu, yibukije ko imwe mu nzira yo kugera ku iterambere rirambye ari ukubanza gusobanukirwa no kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Ati “Ingero dufite z’abagore bamaze kuba indashyikirwa ni ababanje gukurikiza aihame ry’uburinganire mu miryango yabo, bagashyira hamwe bagafashanya, bakarebera hamwe icyabazamura, nta watera imbere mu muryango we bahozanya ku nkeke.”

Kamagaju Domithile uhagarariye abagore mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero avuga ko kuba bagaragarijwe iki kibazo, ari cyo bagiye guheraho nyuma yo gusubira aho batuye, bakagishakira igisubizo bashyira imbaraga mu gusobanura icyo uburinganire buvuze mu muryango nyarwanda.

Ibindi komite nshya zasabwe kwitaho birimo guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe, isuku nke mu miryango, imibanire mibi mu ngo, imirire mibi n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana, bikanabaviramo guta ishuri.

Harimo kandi gukangurira abagore gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo ibateza imbere no kwitabira umugoroba w’ababyeyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka