Abanyeshuri biga muri kaminuza, bakomoka mu karere ka Burera, bafite icyifuzo cy’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora, akazabera icyitererezo abandi baperezida bo mu Rwanda bazamukurikira ndetse n’abo mu bindi bihugu, kubera ibyiza byinshi azaba yaragejeje ku (...)
Ubwo intumwa za rubanda zari mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage kubijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo y’101, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, abaturage basabye ko bazatora rimwe gusa ubundi bakazongera gutora batora uzasimbura Kagame ubwo we (...)
Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzania mu 2013 bakaza nta na kimwe bafite bagatuzwa mu mirenge itandukanye mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubuyobozi bwiza n’umutekano bafite bakesha Perezida Kagame bibaha icyizere ko nakomeza kuyobora bazagura amamodoka bakiteza imbere vuba.
Gahunda y’umuryango Never Again yo guhuza abaturage mu biganiro byo mu matsinda bakaganira ku guteza imbere imiyiborere myiza, yatangiriye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashanda mu Karerer ka Ngoma ubwo baganiraga n’abadepite babaha ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igena manda z’umukuru w’igihugu, bagaragaje ko badatuje kugeza igihe iyo ngingo izavugururirwa maze Kagame agakomeza kubayobora.
Abaturage bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe baratangaza ko nta wundi muyobozi bakeneye waza kunganira ibyo Perezida Kagame yakoze, kuko ashobora kuza akabikora nabi kandi nyir’ubwite yari agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora igihugu.
Abaturage ba Nyamagabe bashimira Perezida Kagame ko ashaka ko buri mwana wese yiga, mu gihe mbere umwana wabashaga kwiga agatsinda ari umwana ukomoka mu miryango ikize, cyangwa mu tundi turere.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr. Alexis Nzahabwanimana, atangaza ko imihanda ya kaburimbo ikorwa mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi uyu mwaka igeze ku kigereranyo cya 35% ikorwa ikazangira mu Gashyantare 2016.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko nta wundi muntu bashaka ku ntebe y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017 utari Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abatuye imirenge ya Mugombwa, Kansi na Kibirizi yo mu Karere ka Gisagara baravuga ko nta ngorane zikwiye kuba mu guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga niba abaturage babishaka cyane ko n’ubundi ngo ari bo baritora.
Abatuye mu murenge wa Kageyo batangaza ko Perezida Kagame ari umusare umenyereye umusomyo bisobanura ko amenyereye akazi ko guteza imbere Abanyarwanda, bakavuga ko badakeneye undi uza kwigira ku kuyobora igihugu atazi aho kivuye.
Bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, batangaza ko bamagana abirirwa bavuga ko abaturage bahatirwa kuvuga ko bifuza ko ingingo y’i 101 yahindurwa, kuko birengagiza ibimaze kugerwaho mu myaka 21 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kutabona serivisi z’ibigo by’imari na banki hafi ngo byajyaga bituma bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza batitabira serivisi zitangwa n’ibyo bigo.
Abayobozi b’Imitwe ya Politiki icyenda muri 11 ikorera mu Rwanda, ni bo bamaze kwemeza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kugira ngo Perezida Kagame azabe mu biyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017, Green Party ikaba yarabyanze, naho PS-Imberakuri ngo iracyabyigaho.
Abavumvu bo mu Karere ka Burera na bo bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora kubera ko yabazamuye bakava mu bavumvu ba kera basuzugurwaga bakagera ku bavumvu biteje imbere bagirira n’ingendo shuri mu mahanga.
Mugihe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bakomeje gutangaza ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa bakitorera Paul Kagame baranibaza niba Perezida we hari icyo yaganirije inteko ku bijyanye na manda abaturage bamwifuriza.
Abarimu bigisha mu bigo by’amashuri mu karere ka Ruhango, bashimangiye ko ingingo ya 101 yavugururwa bakagira amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Kagame, kuko ngo basanga atatererana Abanyarwanda.
Nsaziyinka Damien, umusaza w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, aravuga ko Perezida Paul Kagame afite ubuhanga budasanzwe mu miyoborere ye ndetse agasaba Abanyarwanda kugira ubushishozi bagahindura Itegeko Nshinga kugira ngo bakomeze bamutore igihe cyose.
Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi Avega Agahozo, wahaye Umunyamerikakazi Valerie Jerome uburenganzira bwo kuwubera umuvugizi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2015.
Mu biganiro byo kwakira ibyifuzo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ihinduka ry’ingingo y’101 igenera umukuru w’igihugu manda atagomba kurenza, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko basigaye bafite inzu babamo bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bityo bakaba bifuza ko yakomeza (...)
Abaturage b’umurenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu batangaje ko mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwizihiza umunsi w’umuganura, bashimishijwe guha umuganura Perezida Kagame kuko yatumye beza imyaka myinshi babona umusaruro ushimishije.
Mu biganiro abarimu bo mu mashuri makuru aherereye mu Karere ka Huye bagiranye n’Intumwa za Rubanda tariki ya 28 Nyakanga 2015, umwe muri bo yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yita ku bakene cyane, akaba we amugereranya n’umwami Mibambwe Gisanura, bahimbye irya Rugabishabirenge.
Abagore n’abakobwa baherekejwe na basaza babo bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, bashingiye ku bikorwa by’iterambere bagejejweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame bashyikirije abasenateri inkwano yinka iherekejwe n’ibisabo yo gukwa umugeni Paul Kagame.
Abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Burera na bo bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yavugururwa Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora kuko ari we ngo watumye abahinzi bagira agaciro, umusaruro w’ibirayi ukiyongera bityo bakava mu bukene.
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza basaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igomba kuvugurwa, kugira ngo basabe perezida Paul Kagame kongera kubayobora, bavuga ko batari kumwamamaza kuko nta n’ibyo yabasabye ahubwo ibikorwa bye birivugira.
Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda, Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde bakiraga ibitekerezo by’abaturage bo mu Murenge wa Kayumbu, mu Karere ka Kamonyi, ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, mu bagera ku bihumbi bine bitabiriye ibiganiro, 44 ni bo batanze (...)
Rurangirwa Jean Paul w’imyaka 40 y’amavuko, wireze icyaha cya Jenoside akagisabira imbabazi, nyuma akaza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku mbabazi zatanzwe na Perezida Paul Kagame, ngo afite agahinda gakomeye ko kuba atemerewe gutora akaba atazabona uko atora Kagame ngo amwiture ineza yamugiriye.
Nyuma yo kuganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, abasenateri baravuga ko bimaze kugaragara ko nta muturage wategetswe gusaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora abanyarwanda nyuma y’umwaka wa 2017.
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo itegeko nshinga rivugururwe, cyane ingingo y’101 ikumira perezida Kagame maze abashe kongera kuyobora, kuko yabakijije inzara no gusuhuka byarangaga abatuye ako karere.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bagereranya Perezida Kagame nk’umukinnyi ukomeye utagomba kwicazwa, bakavuga ko nk’umufana we aramutse asimbujwe bababara nk’abafana b’umukinnyi bakunda iyo asimbujwe.