Kubera abaturage benshi bagaragaza ko bangirijwe ibyabo n’isosiyete ikora umuhanda China Road, ubuyobozi busanga iki kibazo gikwiye gukurikiranwa mu maguru mashya.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yategetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusasa kwishyura amatungo y’umuturage yateje cyamunara binyuranyije n’amategeko.
Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda (RLRC) n’inzego bakorana, basubiye mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono biyemeza kuyubahiriza.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Musanze butangaza ko mu gihe cy’amezi abiri ikibazo cy’umwanda uhagaragara kizaba cyakemutse.
Abana babiri bavuka mu kagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bishwe n’umugezi wa Mwogo barohamye.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda buvuga ko amakuru ikigo gitanga mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere atari ibinyoma nk’uko bamwe babikeka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukabaramba Alvera yemereye ubuvugizi abafite ubumuga bavurirwa Kabagali.
Mu kwezi kw’imiyoborere abaturage bagarutse ku bibazo bya rusange bisaba amikoro menshi arenze ubushobozi bw’akarere bigatuma ibisubizo biboneka bitinze.
Abatuye Umurenge wa Gitesi, Akarere ka Karongi bavuga ko nta kibashimisha nko kubona ubuyobozi bumanuka bukabegera bugamije kumva ibibazo bafite.
Abagize Dasso barihiye ubwisungane mu kwivuza abaturage 80 bo mu mudugudu wa Rebero mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera.
Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye tariki 25 Ugushyingo 2015 muri Village Urugwiro yemeje umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga binyuze muri kamapampaka(referendum).
Bamwe mu bikorera bashyira ibyapa ku muhanda Muhanga-Ngororero bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba ibyapa byabo, kandi bituma babona abakiriya
Umushumba wa Kiriziya Gatolika Papa Francis yakiriwe Perezida Uhuru Kenyatta ku isaha ya saa kumi n’iminota 50 zo muri Kenya.
Mu rugendoshuri bagiriye mu Karere ka Nyanza, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu cya Ghana bashimye uko umutungo wa Leta ukoreshwa.
Kubwimana Emmanuel ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho kunyereza ifumbire.
Ababyeyi bafite abana mu kigo ngororamuco cya Nyagatare barasabwa kubasura kuko bibarinda kwigunga no kwiyumva bameze nk’ibicibwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abafite amasambu bahingamo mu mujyi wa Musanze kubireka kuko biteza akajagari n’isuku nke.
Abanyanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bashyikirijwe terefoni zo mu bwoko bwa “smartphones”, bahamya ko zizabafasha kwihutisha gutanga amakuru ajyanye n’akazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko muri Miliyoni 280 zanyerejwe muri gahunda ya VUP hamaze kugaruzwa izigera kuri ebyiri.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Rusizi bamaze imyaka itatu bishyuza umurenge amafaranga yabo ariko amaso yaheze mu kirere.
Nikuze Vestine wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Murama mu murenge wa Musasa mu karere Rutsiro arwaye impyiko 2 ubu agiye kuzivuriza mu Buhinde.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba abaguze ubutaka kwihutira gukora ihererekanya bubasha kugirango hirindwe amakimbirane hagati y’abaturage.
Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abaturage bakorewe akarengane mu kubimura ku bw’inyungu rusange, mu karere ka Nyaruguru hashyizweho itsinda ryo gusuzuma ako karengane.
Abakozi ba Entreprise Seburikoko banze gutanga ibikoresho byayo byatejwe cyamunara n’urukiko ahubwo bahitamo gufatira abari baje kubitwara.
Hakizimana Tharcisse uyobora urwunge rw’amashuri rwa Mungote mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kunyereza ibikoresho by’ishuri.
Abaturage bo mu murenge wa Kitabi, basanga iyo ubuyobozi bubakemuriye ibibazo ari nk’umuti, kuberako haba hari ibibazo byinshi biba byarananiranye.
Nangwahafi Consolée wo mu kagari ka Muhamba umurenge wa Gahara ababazwa n’ubumuga bw’umwana amaranye imyaka 10 bukaba bwarananiye n’abavuzi.
Ghana yahagaritse gusaba Abanyarwanda viza batemberera muri icyo gihugu, kugira ngo yubahirize igikorwa Leta y’u Rwanda yakoze yo gukuriraho visa Abanyafurika.
Umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, urasaba ababyeyi guhagurukira ikibazo cyugarije urubyiruko cyo kutamenya imyororokere yabo, kuko kenshi bipfira hasi.
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke barasabwa kugendana n’igihe, bakareka imigenzereze ya kera, bakava mu bujiji, bihatira kugira isuku kandi bizigamira.