Mu rwego rwo gukomeza kubaka umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Inteko ishingamategeko y’u Rwanda irimo gutegura kuzakira inama y’aba perezida b’inteko z’ibihugu bigize uwo muryango izaba tariki 07/05/2012 mu ngoro Inteko ikoreramo ku Kimihurura.
Kuva mu cyumweru gishize, nibura impunzi 1000 z’Abanyekongo zinjira mu Rwanda ku mupaka wa Goma-Gisenyi buri munsi zihunga imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi muri Kivu y’amajyaruguru.
Depite Kamanda Charles arasaba ko byaba byiza n’abatari bihishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagatanze ubuhamya bigafasha gusobanukirwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Nation Media Group (NMG), ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Kenya cyatangaje ko kigiye gutangira guhugura abanyamakuru bo mu Rwanda no muri Sudani y’Amajyepfo, bityo gahunda ikaba igeze mu bihugu 5 byo muri Afurika.
Umugabo witwa Gary Galka wo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yavumbuye igikoresho cy’itumanaho kizajya kimufasha kuganira n’umukobwa we umaze imyaka umunani apfuye.
Nyuma y’umunsi umwe ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 igeze mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga ku Kicukiro ariko ngo yari iyo kurambura imitsi kuko umunaniro w’urugendo ukiri wose.
Ministeri y’Umutekano hamwe n’iy’Ubutegetsi bw’igihugu zatangije ikigo kiri ku Cyicaro gikuru cya Police, kikazajya gihugurirwamo abantu b’ingeri zitandukanye ku myitwarire myiza n’indangagaciro (Ethics Center).
Ikibazo cy’imwe mu mirenge yo mu karere ka Ngoma cyo kutagira abakozi bashinzwe irangamimerere, cyatumye abana bavuka n’abantu bitaba Imana batakibarurwa.
Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Sierra Leone, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 rwasabiye Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia igifungo cy’imyaka 80 ku byaha by’intambara aregwa.
Jeanne Nzamukosha na Jeanne Icyoribera batuye mu Kagali ka Masoro, umurenge wa Ndera, akarere ka Gasabo bafungiye kuri biro bya Polisi ya Ndera, kuva kuwa Gatatu tariki 02/05/2012 bakekwako kwica uruhinja.
Inzira ya Gali ya Moshi izaba ari ibaye iya mbere muri Afrika, izubakwa mu 2014 igahuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, yitezweho kuzazamura ubukungu bw’akarere, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bashinzwe ubwikorezi mu Rwanda.
Ihuriro ry’abashoramari b’u Rwanda na Nigeria rirateganya guhura n’abayobozi bafata ibyemezo mu nama izabera Lagos muri Nigeria taliki ya 9-14 Gicurasi mu nama y’ubukungu igomba kujyana guhindura imitekerereze y’abashoramari n’abafata ibyemezo hamwe n’abanyabihugu baba mumahanga mukorohereza no kwihutisha ishoramari mubihugu (…)
Abakozi bo mu bitaro bikuru by’akarere ka Rwamagana barinubira ko minisitiri w’Ubuzima yabahagarikiye agahimbazamusyi kubera amakosa yakorwaga mu bitaro, ariko abakozi bayateje akabimurira aho ako gahimbazamusyi gatangwa.
Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu utaramenyekana, watoraguwe n’abaturage mu mugezi wa Base mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04/05/2012.
Abakozi bakora mu bitaro bya Rwamagana bamaze ibyumweru bitatu babujijwe n’umuyobozi w’ibyo bitaro kuzigera bavugana na rimwe n’itangazamakuru ku mpamvu iyo ari yo yose. Uyu muyobozi kandi nawe ubwe ntajya atanga amakuru kuri urwo rwego rw’imirimo rusange akuriye.
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, kuva tariki 02/05/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, kubera gufatanwa litoro 15 za kanyanga azikoreye mu gitebo.
Iragena Costantine w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa mbere muri GS Bare (mu kigo cy’uburezi bwibanze bw’imyaka 12) mu murenge wa Mutenderi mu rukerera rwo kuri uyu wa 03/05/2012 yabyaye umwana ahita amuta mu musarani ariko aza gukurwamo ari muzima.
Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda basuye infungwa zo muri gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza, tariki 03/05/2012, bashimye uko zibayeho muri rusange.
Nyuma y’impaka nyinshi ku mukino wagombaga guhuza Police FC n’ Isonga FC ntukinwe, ubuyobozi bwa Police FC buratangaza ko bemeye kuzakina uwo umukino, ariko ntibaremeranywa na FERWAFA itariki bazawukiniraho.
Mu nama y’umunsi umwe yahuje abanyamuryango ba Zigama CSS bagizwe n’abasirikari, abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) basabye ko iyi banki yagabanya inyungu ku nguzanyo ibaha, ndetse ikanabaguriza mu buryo bworoshye.
U Rwanda rwatumiwe mu nama nyafurika ku ishoramari ku buhinzi izabera muri Ethiopia tariki 09/05/2012 ruzahagararirwa n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).
Buri tariki ya gatatu Gicurasi, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bufite ingufu zo guhindura imibereho y’abantu.”
Muberuka Fulgence na n’ubu arakishyuza akarere ka Gatsibo amafaranga yakoresheje yubaka podium Perezida Kagame yavugiyeho ijambo ubwo yasuraga akarere ka Gatsibo muri 2010 hamwe n’amafaranga y’ibyumba 14 by’amashuri yubatse muri 1999.
Nyuma y’iminsi itatu Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango atwawe n’umugezi wa Kirwango, umurambo we watoraguwe n’abaturage bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga tariki 02/05/2012.
Ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 yageze i Kigali kuwa gatatu tariki 02/05/2012 aho ije gukina n’u Rwanda umukino wo kwishyura mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabara muri Algeria.
Amakipe ane agomba gukina imikino ya ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamaze kumenyekana, nyuma y’imikino ya ¼ cy’irangiza yabaye tariki 2/6/2012, hirya no hino ku bibuga bitandukanye mu Rwanda.
Ibitaramo bibera mu Ntara zose z’igihugu (Roadshows) bigomba gukorwa n’abahanzi 10 basigaye muri PGGSS II bizatangira tariki 05/05/2012 kugeza tariki 10/06/2012.
Abaturage bo mu tugari twa Murama na Buhanda mu murenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, babangamiwe cyane n’amazi yuzura mu muhanda ahitwa Rurongora maze bakarara imihana kuko baba babuze uko bambuka umugezi.
Inkangu yatewe n’imvura myinshi yahitanye umwana w’imyaka irindwi witwaga Niyodusenga Jean Claude mu mudugudu wa Rwezamenyo, akagari ka Ndago mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga.
Nkundabagenzi Deo w’imyaka 53 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabuzuru mu kagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahitanwe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 02/05/2012 ubwo yari atashye yasomye urwagwa.
Nsengiyumva Vincent w’imyaka 52 wo mu kagari ka Rugese, umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma acumbikiwe na Polisi ya Ngoma kuva kuwa gatatu tariki 02/05/2012 akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Imbogamizi zigera ku 5023 zagaragaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zimaze gukurwaho.
Nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino ubanza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, Mukura VS yongeye gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye ku kibuga cya Sitade Kamena tariki 02/05/2012.
Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 2/5/2012 yashyizwe mu buroko akurikiranyweho icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihuriye n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa.
Umuhanzi wo muri diaspora y’u Rwanda JAH BONE D umaze gutera imbere mu muziki wa BOB MARLEY azaza kwifatanya n’abarasta n’abakunzi ba REGGAE bose mu gitaramo cyo kwibuka BOB MARLEY tariki 11/05/2012 muri salle ya ISHYO ARTS CENTER (Caisse sociale Kacyiru).
Umwana uzwi ku izina rya Tora yashegeshwe n’igipende yari ahawe n’umuntu yari afashije gusunika mu ma saa tatu z’igitondo cya tariki 02/05/2012 ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu mu Karere ka Nyabihu bava ahitwa ku cyapa bazamuka umuhanda werekeza Mukamira.
Urugereko rwa mbere rw’iremezo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rutangaza ko ruzasoma urubanza rwa Callixte Nzabonimana wahoze ari Minisitiri w’urubyiruko muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi taliki 31/05/2012.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria izakina umukino wa gicuti na Perou tariki 23/5/2012 mu rwego rwo kwitegura umukino izakina n’u Rwanda mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013.
Ikamyo yo mu bwoko bwa ACTROS Mercedes Benz ifite purake RAB 031 I yakoze impanuka mu ma saa cyenda n’igice za mu gitondo tariki 02/05/2012 mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe iby’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije, aratangaza ko abagororwa bagejeje ku myaka 70 bagiye kujya bafungurwa, kuko imibare igaragaza ko abashaje benshi bapfira muri gereza.
Akanama kashyizweho na FERWAFA ngo kige ku kibazo cy’umukino wagomabaga guhuza Police FC na Isonga FC kemeje ko uwo mukino uzakinwa tariki 18/05/2012 na FERWAFA irabyemeza ariko Police FC yo ntibyemera.
Mukanyandwi Rachel umwe mu bayoboke b’idini ry’Abakusi utuye mu mudugudu wa Nzuki mu kagali ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza yanze kujya kwa muganga kubera imyemerere ye bimuviramo urupfu.
Roy Hodgson, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) yavuze ko ikintu cya mbere agiye gukora ari ukugarura umwuka mwiza mu ikipe y’igihugu, dore ko yari imaze iminsi isa n’iyacitsemo ibice kubera ahanini ibibazo by’amoko n’irondaruhu.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo z’igihugu zikorera muri ako gace yafashe imisongo y’urumogi 4842 mu karere ka Rubavu kuwa mbere tariki 30/04/2012 yasinzwe ahantu n’umuntu utaramenyekana.
Ikipe ya APR Volleyball Club yatahukanye umwanya wa 10 mu mikino yahuzaga amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yaberaga i Sousse muri Tunisia.
Impuzamasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR na COTRAF zirinubira ko mu Rwanda hakigenderwa ku itegeko ryo mu 1972 rigena ko umushahara w’umunsi uba amafaranga 100 y’u Rwanda.
Impuzamasendika y’abakozi yitwa CESTRAR iravuga ko hakwiye kujyaho uburyo abakozi babona inyungu igaragara ku bikorwa byunguka kandi by’akamaro Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’abakozi ishoramo imisanzu yabo.
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’abafatanyabikorwa bayo baratangaza ko umubare w’impunzi z’Abanyekongo bahunga imiryano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Kongo n’inyeshyamba zigometse ku butegetsi ushobora kwiyongera nk’uko bitangazwa na zimwe mu mpunzi zamaze kugera mu Rwanda.
Mu masaa moya za nijoro kuri uyu wa kabiri tariki 01/05/2012, ibiti 3 byaguye mu muhanda uva mu mujyi wa Butare werekeza i Kigali, ahagana ku marembo y’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, bibuza imodoka gutambuka.
Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye Cyumweru tariki 29/04/2012, yemeje ko ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyangombwa byo kubaka (Fiche Cadastrale) agomba kugabanywaho 30%, mu rwego rwo korohereza ababisaba.