Imodoka yari itwaye abahanzi bari muri PGGSS II ibajyanye i Gicumbi kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 yagize ikibazo ishaka gushya nk’uko byatangajwe na King James ku rubuga rwa Twitter.
Abarimu n’abanyeshuli b’ishuli ryisumbuye rya ESPANYA ryo mu karere ka Nyanza bakoze impanuka y’imodoka ku mugoroba wa tariki 25/05/2012 ubwo bavaga gufasha umunyeshuli wacitse ku icumu rya Jenoside kuri icyo kigo ariko ntawagize icyo aba.
Ku nshuro ya 8 u Rwanda rugiye kongera kwita izina abana b’ingagi. Mu birori by’uyu mwaka biteganyijwe tariki 16/06/2012 i Kinigi mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru, hazitwa amazina abana b’ingagi 19 hamwe n’ingagi nkuru imwe.
Abatangabuhamya bunganira Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w’ingabo warindaga Perezida Juvénal Habyarimana barangije gutanga ubuhamya tariki 23/05/2012 imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 i Rebero mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Munyentwari Jean, umwarimu mu kigo cyigisha imyuga cya Kavumu wari ufunzwe akekwaho gucura umugambi wo kwicisha umugore we yarekuwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana nyuma yo gusanga ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega bidafite ishingiro.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazitabira International Peace Marathon izabera i Kigali tariki 27/05/2012 ngo bizeye kwitwara neza muri ½ cya marathon kuko ahandi nta bunararibonye bahafite; nkuko bitangazwa n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’ingororamubiri mu Rwanda, Rukundo Johnson.
Mugabe Thomas niwe wegukanye tike y’indege hamwe no kurara aho ashatse hose mu Burayi mu gihe cy’iminsi itatu byatanzwe muri promotion ya MTN Mobile Money ku bufatanye na Turkish Airlines.
Kuri Station ya Polisi ya Muhima hafungiye umugore witwa Isabele Umutesi n’umugabo witwa Eric Ntamuheza, bazira icyaha cy’ubusambanyi, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Muhima, aho umugore yari yarahukaniye.
Abanyekongo b’Abatutsi bahungiye mu Rwanda bari mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi barasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose abababiciye abavandimwe n’inshuti bagashyikirizwa ubutabera.
Itsinda ry’abayobozi b’Akarere ka Gicumbi ryagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu karere ka Kabare ko mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo kwiga uburyo bwo kunoza umutekano w’uturere twombi.
Impunzi z’abanyarwanda 272 zabaga muri Kongo-Kinshasa zatahutse mu Rwanda ku bushake tariki 25/05/2012. Gutahuka zabifashijwemo na Komisiyo yo Gucyura Impunzi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (CNR) ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Impunzi (UNHCR).
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Afurika ku bushakashatsi mu by’ubuhinzi (FARA), burashima uburyo u Rwanda rushyira mu bikorwa politike z’impinduramatwara mu buhinzi, hagamijwe kuzamura imibereho y’abakora uwo mwuga.
Ishuli rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) riri mu Karere ka Nyanza ryatanze impamyabumenyi ku nshuro ya kabiri ku banyeshuli bagera kuri 94 mu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 abahanzi bari muri PGGSS2 bazerekeza mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru kwiyereka abakunzi babo nyuma y’ibitaramo bagiriye hirya no hino mu turere dutandukanye tw’intara z’u Rwanda.
Umunyeshuri wimenyereza umwuga wo kuvura mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke witwa Ntahondereye Jean Baptiste yateye umwana urushinge mu masaha ya saa sita z’amanywa kuwa gatatu tariki tariki 23/05/2012 ahita apfa.
Abapolisi bakuru 40 baturuka mu Rwanda, u Burundi, Sudani y’Amajyepfo no muri Somalia bashoje amahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira ku isi (FIFA), Sepp Blatter yatangaje ko umupira w’amaguru uta umwimerere iyo umukino urangiye bagaterae penaliti. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 25/5/2012 mu nama ihuje abanyamuryango ba FIFA iri kubera muri Roumania.
Ishyirahamwe ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bo mu Rwanda (RNMA/ANIR) rirasaba iperereza ricukumbuye kugira ngo hagaragazwe ukuri ku cyatumye umuforomokazi Mbabazi Perpetue afungwa dore ko ari n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), tariki 23/05/2012, rwashyikirije ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda dosiye ya Ladislas Ntaganzwa wari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu mu gihe cya Jenoside.
Imirimo yo kubaka inzu izabika amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwa Yugusilaya (ICTY) igiye gutangira.
Imvura nyinshi imaze amezi abiri igwa mu karere ka Gakenke yahitanye abantu batatu bagwiriwe n’amazu n’inkangu ndetse n’amazu agera kuri 225 arasenyuka.
Ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) zo muri batayo ya 108 ikorera mu gace ka Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo mu ntangiriro z’iki cyumweru zivuganye umurwanyi wa FDLR, abandi batatu bafatanwa imbunda zo mu ubwoko bwa K 47.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko mu gihe kitageze ku kwezi amabwiriza agenga ubumenyingiro mu Rwanda azaba yemejwe kugira ngo abiga imyuga n’abayikora bahabwe agaciro.
Bamwe mu bakuriye ibigo byo kubitsa no kuguriza bizwi ku izina rya SACCO bemeza ko ibibazo by’ubushobozi bikigaragara mu mutungo wazo bizibuza gushora imari mu bikorwa bitandukanye byazibyarira inyungu.
Umutoza w’Amavubi wungirije, Eric Nshimiyimana, avuga ko kuba Amavubi yaratsinzwe na Libya mu mikino wa gicuti bakiniye muri Tuniziya, byabahaye isomo ryo gukomeza kwitegura neza Algeria, kuko Libya ikina kimwe nabo.
Amatara mashya arimo gushyirwa ku mihanda yo mu mujyi wa Butare yibasiwe n’abajura bari kwiba bimwe mu byuma biyagize bakajya kubicuramo ibindi bikoresho bitandukanye bagurisha mu isoko; nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukora ayo matara.
Umugore w’imyaka 35 y’amavuko witwa Jody Smith wo mu gihugu cy’u Bwongereza arwaye indwara yitwa Cystinosis ituma amarira ye azamo utwuma tubengerana tumeze nka diamant (diamond).
Nyiranizeyimana Claudine w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Buganda, akagali ka Karukungu, umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke yibarutse uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 23/05/2012.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012 saa munani z’ijoro, ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagera irahaguruka i Kigali yerekeza i Asmara muri Erirea aho igiye kwitabira isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka icyo gihugu ‘Tour of Eritea’ rizatangira tariki 30/5/2012.
Abadepite b’Inteko Nshingamategeko ya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) bafashe umwanzuro usaba Abaminisitiri b’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) guhagarika ibiganiro ku bucuruzi hagati ya EAC n’umurayngo w’Ubumwe bw’Uburayi kuko yemejwe uko ameze ubu yazatera igihombo gihoraho cya miliyoni 301 z’amadolari y’Amerika (…)
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) urateganya gukoresha ingengo y’imari ingana n’amadorali y’Amerika 138,316,455 (miliyari 82 na miliyoni 989 n’ibihumbi 873 by’amafaranga y’u Rwanda) mu mwaka wa 2012/2013 nk’uko byagajejwe ku bagize inteko ishinga amategeko y’uwo mu ryango (EALA) na Musa Sarma, Minisitiri ushinzwe EAC (…)
Inkiko ziburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,zigiye gusoza imirimo yazo ziciye imanza 1,951,388 zirimo abo mu rwego rwa mbere bagera kuri 31,453; urwego rwa 2 rugizwe n’umubare ungana 649,599 naho urwego rwa gatatu rukaba arirwo rufite umubare munini wa 1,270,336.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) iratangaza ko yongereye ibihano bihabwa abakerererwa kwishyura imisoro mu rwego rwo guca umuco wo gucyerererwa.
Abatuye imirenge ya Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze ituriye umwuzi wa Rwebeya barasabwa gufata neza Gabiyo (Gabions) zubatse muri uwo mugezi, zigabanya umuvuduko w’amazi awumanukamo aturuka ku kirunga cya Sabyinyo mu gihe cy’imvura.
Simba Gold Corp, sosiyete ikora ishoramari mu gucukura amabuye y’agaciro, yatangaje ko izatangira gucukura zahabu mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka mu mushinga yise Miyove Gold Project mu karere ka Gicumbi.
U Rwanda rwatsinzwe na Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere wa Beach Volleyball mpuzamahanga y’abagore irimo kubera i Rubavu, ruhita rusezererwa. Rusigaje gukina imikino yo guhatanira imyanya myiza mu irushanwa.
Impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ziri hirya no hino mu Rwanda no mu Burundi, tariki 25/05/2012, zizibuka ku nshuro ya cyenda ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu karere k’ibiyaga bigari.
Ubuke bw’abakozi mu mirenge igize Intara y’Amajyepfo ni kimwe mu bitera imikorere mibi w’iyi ntara; nk’uko bitangazwa na Guverineri, Alphonse Munyantwali.
Ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri Espagne tariki 25/05/2012, Abafana ba Atletico Bilbao na FC Barcelona batangaje ko ubwo hazaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu bazavuza induru mu rwego rwo kongera gusaba ubwigenge bakomeje gusaba.
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arahamagarira abaturage n’abayobozi muri iyo Ntara kongera umuvuduko mu bikorwa by’iterambere, bakarenza kwihuta basanganywe, ndetse aho bishoboka abantu bakavuduka bakirukanka.
Gakumba Didas wo mu mudugudu wa Nyarwahi, akagari ka Nyarurama, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi nyuma y’imyaka ingera kuri itandatu kwihishe inkiko Gacaca.
Abana b’abakobwa bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Kayonza, kuri uyu wa kane, tariki 24/05/2012, bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura.
Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame ari bugeze ijambo ku bakuru b’ibihugu n’izindi nzobere ziteraniye mu nama igamije kwiga ku iterambere rirambye muri Afurika ibera muri Botswana tariki 24-25/05/2012.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta (sosiyete sivili) yo muri Kongo-Kinshasa tariki 22/05/2012 riratunga urutoki umutwe wa FDLR gufata urubyiruko ku ngufu mu gace ka Fungolamacho ikarwinjiza mu bucukuzi bwa zahabu mu nkengero z’umugezi wa Lubero.
Ubwo imikino mpuzamahanga ya Beach Volleyball y’abagore iza kuba itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012 i Rubavu, ikipe y’u Rwanda ni yo itangira amarushanwa ikina na Afurika y’Epfo.
Karimwabo w’imyaka 21 utuye mu mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Nganzo mu murenge wa Gakenke afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva 22/05/2012 akekwaho kwangiza umwana w’umukobwa w’imyaka 14.
Isosiyete ya MTN yaje ku mwanya wa 88 mu masosiyete 100 ya mbere akomeye ku isi hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe na sisiyete y’inararibonye mu ikusanya makuru kuri sosiyete zose ku isi yitwa Millward Brown.
Umukino wo kwishyura uzahura u Rwanda na Nigeria tariki 17/06/2012 uzasifurwa na Desire Doue Noumandiez w’imyaka 42 akaba yaratangiye kuyobora imikino mpuzamahanga muri 2004.