Sebagabo Charles n’umugore we Nyiramawombi Esperance bafatiwe ku biro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka kuwa gatatu tariki 26/09/2012 bashaka kwiyitirira umwana utari uwabo, kugira ngo abone ibyangombwa by’inzira ajye muri Kenya.
Umunyabugeni witwa Adel Abdessemed yakoze igishusho kinini kibutsa umutwe umukinnyi Zinedine Zidane yakubise Marco Materazzi mu gituza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wabaye mu mwaka wa 2006.
Akarere ka Karongi gafite umwihariko utaboneka mu tundi turere tw’Intara y’Uurengerazuba, wo kuba mu tugari twose uko ari 88 harimo byibuze koperative imwe y’urubyiruko.
Julian Assange washinze urubuga rwa Wikileaks kabuhariwe mu gutangaza amakuru afatwa nk’amabanga yo mu rwego rwo hejuru (top secrets) yavuganye n’abari ku cyicaro cy’umurango w’abibumbye i New York hakoreshejwe uburyo bwa teleconference.
Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, aratangaza ko umuco nyarwanda wo kurerera Abanyarwanda mu itorero wari warakuweho n’abakoloni ndetse n’abayobozi babi barangwaga n’imico mibi.
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kabagera giherereye mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe bahawe inkweto mu rwego rwo kubashimira uburyo bitwaye mu mitsindire yabo.
Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi (EU), ishami rikorera mu Rwanda, wasohoye itangazo rivuga utazahagarika inkunga ugenera u Rwanda, ko ahubwo uzakerereza iy’inyongera wari kuzatanga, kugira ngo ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Kongo kibanze gikemuke.
Umuyobozi wa Google, Eric Schmidt, kuwa gatatu yabwiye abanyamakuru ko Apple yokosheje kureka gukoresha amakarita ya Google maps muri telefone za iPhones.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bafite akamenyero ko gutangiza ibikorwa byabo amasengesho nk’uko Kigali Today yabibonye mu mwiherero Abadepite bakoreye i Muhazi ya Rwamagana, ndetse bigashimangirwa n’umunyamabanga mukuru w’Inteko, umutwe w’Abadepite madamu Immaculee Mukarurangwa.
Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu byiciro bitandukanye mu karere ka Nyamasheke, bagiranye inama n’abagize ihuriro ry’abagore baba mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) babashishikariza kugira uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.
Abantu barindwi bitabye Imana mu mirwano imaze icyumweru hagati y’imitwe ya FDLR na Mai-Mai mu Karere ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya KBS yavaga mu Karere ka Musanze yerekeza mu Mujyi wa Kigali, tariki 25/09/2012, yagonze umunyegari ahita yitaba Imana.
Mu ijoro rishyira kuwa gatatu tariki 26 Nzeri 2012 mu mujyi wa Goma hagabwe igitero cyaguyemo umwe mu barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila.
Umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yagiranye ibiganiro n’abapolisi bagiye kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Haiti abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza kandi bakuzuza inshingano zabo nk’abapolisi b’umwuga.
Umwana wo mu gihugu cy’Ubushinwa witwa Yang Jinlong afite imbaraga zidasanzwe kuko ku myaka irindwi gusa abasha guterura se ufite ibiro 90, ndetse akanakurura imodoka ifite uburemere bwa toni 1,85.
Umusore witwa Irakarama Vincent wo mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma, yafatanywe inka ahagana ma saa saba z’ijoro rishyira tariki 26/ 9/2012, ayibye nyirasenge witwa Nyiraneza Vestine, ayijyanye kuyigurisha.
AS Kigali yihereranye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 26/09/2012 bituma irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko ari byiza ko aho umujyi ugarukira hagira imbibi, kugira ngo n’ibindi bikorwa birimo ubuhinzi n’ubworozi bibone aho bijya.
Bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda bakoresha ikoranabuhanga rya “Auto-tunes” kugira ngo amajwi yabo agororoke kurushaho bigatuma amajwi yo mu ndirimbo zabo zicurangwa ku maradiyo aba ari meza kurusha igihe baba bari kuririmba mu bitaramo by’imbonankubone “live”.
Abadepite umunani b’Abarundi bari mu rugendo-shuri mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012 basuye ikigo cya Mutobo gishinzwe kwakira abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gufatira ibyemezo bikaze abaturage bataritabira gahunda yo gutura mu midugudu, ndetse izo nzego z’ibanze zisabwa kutazongera kwemerera EWSA gutanga amashanyarazi ku bantu badatuye mu midugudu.
Inzego zishinzwe kubungabunga ubuzima mu Rwanda zatangaje ko mu mwaka wa 2015 indwara ya Malariya izaba yaracitse mu Rwanda; nk’uko byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kugabanya Malariya yatangiye i Kigali kuva kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012.
Umuntu muremure ku isi witwa Sultan Kosen ubu nta gikura, bikaba bibaye nyuma yuko abaganga bamuvuye indwara yatumaga akura bidasanzwe.
Abagore batatu bakubizwe n’inkuba barimo guhinga mu murima mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Kabuye, umurenge wa Nyakarenzo mu ma saa sita z’amanywa tariki 25/09/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntihagira upfa.
Ishuri ryisumbuye rizwi ku izina rya “Ecole de Sciences de Gisenyi” ryo mu karere ka Rubavu niryo ryegukanye umwanya wo guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa yo kwihangira imirimo ku rubyiruko.
Umwanditsi w’umufaransakazi witwa Laure de Vulpian kuwa 25/09/2012 yashyize ahagaragara igitabo yanditse kivuga ku ruhare rw’abasirikare b’u Bufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagarurwa muri uwo muhanda kuko basigaye babura imodoka zibatwara bagakererwa akazi cyangwa bakarara mu nzira.
Abaturage bo muri Congo bakomeje kwibaza icyo ingabo z’umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO) zimaze kuko zitabarindira umutekano.
Abahanzi nyarwanda barategura ibitaramo byo gutera inkunga ikigega AgDF Muri uku kwezi k’urubyiruko, abahanzi nyarwanda bafatanyije n’umujyi wa Kigali bateguye ibitaramo mu rwego rwo gutanga inkunga yabo mu kigega Agaciro Development Fund.
Ravi Borgaonkar, impuguke mu bushakashatsi bwa virus za telefone yatangaje ko hari virus ikora nka telekomande ishobora kwinjira muri telefone za Samsung Galaxy igahanagura ibirimo byose.
Taliki 24/09/2012 kaminuza yigenga ya Kigali ULK ishami rya Gisenyi ryatangije ku mugaragaro amasomo yaryo umwaka wa 2012-2013 ritangirana na gahunda y’uburezi y’uburyango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Mini Alimentation Iwacu iherereye mu mujyi wa Ruhango, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro rya tariki 25/09/2012, ibicuruzwa byarimo birashya ibindi byangizwa n’umuyonga w’ibyahiye.
Kubungabunga ibidukikije, ubutaka n’amazi byariyongereye ndetse hari n’ibindi byinshi biteganywa gukorwa; nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishiznwe umutungo kamere n’Inyandiko mpamo z’ubutaka abyemeza.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, buravuga ko bwatoraguye umurambo w’umugabo utazwi ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo mu kagari ka Muremure.
Mu mezi atageze kuri kuri atanu amaze ayobora akarere ka Ngoma, Namabaje Aphrodise, aravuga ko amaze kubona ko ikibazo cy’amasambu ari ikibazo gikomereye akarere n’Abanyarwanda muri rusange.
Biyakiteto Antoine afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo kuva kuwa kabiri tariki 25/09/2012 azira gufatanwa amafaranga y’amiganano bihumbi 15.
Perezida Kagame asanga amakimbirane agaragara henshi ku isi aterwa nuko hari abantu badahabwa umwanya yo kugira uruhare mu micungire y’igihugu cyane cyane ku birebana n’ibigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.
Abayisilamu bo mu karere ka Rubavu tariki 23/09/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni zirindwi yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund, nyuma yo kumva ko akimuhana kaza imvura ihise.
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe ajyanwa kwa muganga bazize ibiza by’inkuba byibasiye imirenge ibiri yo mu karere ka Nyamasheke kuwa kabiri tariki 25/09/2012.
Senateri Marie Claire Mukasine wo mu ishyirahamwe ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko mu Rwanda (FFRP) aratangaza ko kuba bamwe mu Banyarwanda basigaye batinyuka ibyaha ndengakamere ari ingaruka za Jenoside zigenda zigaragara.
Mbonimpa Daniel w’imyaka 30 y’amavuko yatawe muri yombi n’abaturage bo mu mudugudu wa Mukindo, akagali ka Kibinja, umurenge wa Busasamana bamushinja kubiba ibintu kubera igihanga cy’ibyarahani bibiri yafatanwe abishakira umuguzi.
Umugabo witwa Ndabagaruye Jean Bosco afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera kuva tariki 25/09/2012 aregwa gushaka kujya gucuruza magendu ifumbire mva ruganda yagenewe abahinzi bo mu Rwanda, muri Uganda.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko mu gihugu cya Norvege kuwa 25/09/2012, Umunyarwanda Sadi Bugingo yahakanye ibyaha aregwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda mu 1994.
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateranyo muri shampiyona, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 25/09/2012.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Musumba, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bamaze amezi arenga umunani badacana umuriro w’amashanyarazi kandi warashyizwe mu mazu batujwemo.
Janvier Habineza, umushoferi utwara ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yikorera amakara, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye akurikiranyweho kugerageza guha umupolisi ukorera mu Karere ka Huye ruswa.
Impuguke mu bya biogaz zo mu muryango wa COMESA, kuwa 25/09/2012 zasuye gereza ya Ririma mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kunoza imikoreshereze ya Biogaz yifashishwa mu guteka ibiribwa by’imfungwa n’abagororwa.
Umushinga w’itegeko ryo kugenzura itumanaho uherutse kwemezwa n’Inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite, waraye wongeye kwemezwa n’umutwe wa Sena ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25/09/2012.
Audace Niyomugabo ni we wegukanye imodoka ya nyuma muri tombola ya SHARAMA na MTN. Umuhango wo kuyimushyikiriza wahuriranye n’uko MTN yizihizaga isabukuru y’imyaka 14 imaze ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 25/09/2012.