Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (tariki 27-28/10/2012), umuhanzi Kamichi aramurikira abakunzi be indirimbo ye “Byacitse” mu gitaramo cyiswe “Byacitse Concert”.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye ibiganiro n’abarezi bo mu murenge wa Mukura tariki 23/10/2012 abemerera ko mu bizamini bya Leta bisoza umwaka nibatsindisha nibura ku kigereranyo cya 85% azabasengerera.
Mu gihe ubushakashatsi bwagaragajwe na Transparancy International Rwanda (TIR) bwagaragaje ko mu Rwanda hari ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, hari ababona ko iyi ruswa ihera mu mashuri bagura amanota.
Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ryasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gusubiramo amasezerano cyagiranye n’uwashoye imari muri Pariki y’Akagera, kuko kugeza ubu nta nyungu irazanira u Rwanda kandi hari amafaranga agishyirwamo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012 mu masaha ya saa moya z’igitondo, abaturage babiri bataburuye imbunda ebyiri hamwe n’amasasu ubwo bari bari guhinga mu mudugudu wa Nyamigina mu kagari Gakoma ko mu murenge wa Tare.
Abahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu barasaba ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) kubagezaho imbuto y’insina ya kijyambere cyabemereye kubaha.
Mu karere ka Gicumbi hateguwe igikorwa cyo gupima indwara y’igituntu mu bigo by’amashuri y’isumbuye yose abarizwa muri ako karere kubera ko iyo ndwara ishobora kwandura ku buryo bworoheje mu gihe ubana, wirirwanna cyangwa w’igana n’umuntu uyirwaye.
Ba mu kerarugegendo bagera kuri 80% by’abasura igihugu bose bagera mu karere ka Musanze, bitewe n’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo ku rwego rwo hejuru biboneka muri Musanze.
Ikigo kitwa Gazella Safaris kiyemeje gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo cyane cyane urubyiruko, ibyo bikorwa bikaba byaratangirijwe mu karere ka Bugesera.
Hagamijwe kongera kuzamura imyumvire mu bijyanye n’uburere mboneragihugu, abagize komite mpuzabikorwa z’ubureremboneragihugu z’uturere twa Rusizi na Nyamasheke bagenewe amahugurwa kugira ngo nabo bazahugure abandi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare bwo butangaza ko kugeza ubu abaturage barenge 70 ku ijana bafite amazi meza kubera ahaini amasoko y’amazi agaragara hirya no hino mu duce tugize uwo murenge.
Umusirikare ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ufite ipeti rya Pte witwa Kaila Ally Shabani yitabye Imana ubwo yari mu myitozo yiswe Ushirikiyano Imara 2012 ikorerwa mu ishuri rya Gisirikare rya Gako mu karere ka Bugesera.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta barasaba Ministeri y’ubuzima gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoranire yayo n’izindi nzego bireba kugira ngo ibashe kunoza imikorere y’urwego rw’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé).
Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari mu kagari ka Muganza, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi tariki 22/10/2012 yahagaritse umushoferi yanga guhagarara, ahita agonga umupolisi n’abandi bantu babiri bari ku ruhande.
Nsengiyumva Samuel w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Nyesonga, Akagali ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza yiyahuye yimanitse mu mugozi ahita apfa tariki 23/10/2012 mu gihe cya saa tanu z’amanywa.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, arihanangiriza abatuye umurenge wa Shyogwe kugabanya kuba isoko y’ibiyobyabenge birangwa muri aka karere.
Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko kuwa kabiri tariki 23/10/2012 cyarwanye n’umutwe witwaje intwaro muri komine ya Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Uyu mwaka, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) izasohokamo abanyeshuri 3254, bamwe barangije Ao, abandi Masters. Ibirori byo gutanga impamyabushobozi byatangiye tariki 23/10/2012 bikazageza tariki 26/10/2012.
Hamaze gukorwa uburyo (application) buzajya bufasha abantu kuyoboza no kumenya amakuru ku byo bakeneye, bifashishije telefoni zigendanwa, mbere y’uko bafata urugendo bava aho batuye.
Madame Carrie Turk uhagarariye banki y’isi mu Rwanda, yasuye ibikorwa by’ubuhinzi biterwa inkunga na banki y’isi mu turere twa Karongi na Rutsiro, tariki 23/10/2012, ashima intambwe imaze kugerwaho mu kuvugurura ubuhinzi muri utwo turere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bubifashijwemo n’abaturage bakomoka muri aka karere ariko bakorera hanze yako, biyemeje kwishakamo imbaraga zo kuzamura abaturage 60,08% bari munsi y’umurongo w’ubukene bagatera imbere.
Komisiyo y’amatora mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013 azageza buri muturage yarasobanukiwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu na politiki y’amatora.
Abasirikare bo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bari mu Rwanda mu myitozo ya gisirikare yiswe ushirikiano imara 2012 bujuje ibyuma by’amashuri bine mu rwunge rw’amashuri rwa Dihiro mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.
Kiyovu Sport irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ubera kuri stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice.
Umukino wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Rayon Sport na APR FC ku wa gatandatu tariki 27/10/2012, ntabwo ukibaye kuko APR FC ifite undi mukino ariko wa gicuti.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry’ubuforomo muri Institut Superieur Pédagogique de Gitwe (ISPG) ntibishimiye ko batamenyeshejwe mbere ko uyu mwaka bazakora ikizamini cya Leta gikorwa n’amashuri makuru yigisha igiforomo mu Rwanda.
Mu rwego rwo kurengera ibimera bigenda bicika, ishuri rikuru INES-Ruhengeri, ririmo gukora ubusitani buzajya buhingwamo ibimera by’ubwoko butandukanye bigaragaza ko bigenda bicika mu ruhando rw’ibimera biboneka mu Rwanda.
Ubushakashatsi Transparency International Rwanda yamuritse mu karere ka Nyanza tariki 23 /10/2012 bwatunze agatoki abikorera ku giti cyabo mu Rwanda kuba aribo baza ku isonga mu kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.
Nubwo mu kwezi kwa Kanama, abayobozi b’akarere ka Ngororero bagiye mu mirenge gushishikariza abaturage kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, aka karere karacyari mu myanya y’inyuma mu kwitabira iki gikorwa.
Mu rwego rwo kwizihiza yubire y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, hirya no hino mu Rwanda hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.
Abaturage b’akarere ka Gisagara bemeza ko telefoni itishyurwa akarere kabashyiriyeho abaturage mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane uborohereza gusiragira mu buyobozi kandi n’ibibazo batanga bigakemurwa.
Mu nama yahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’abo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012, byagaragaye ko nta mbogamizi zishobora kubuza umunyafurika y’epfo gushora imari mu Rwanda, cyangwa se Umunyarwanda gukorera muri Afurika y’Epfo.
Ihuriro ry’Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda riharanira Amahoro (AMANI) rirategura inama igomba kuva imuzi ikibazo cya Congo n’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Ministiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’uwa Uganda Amama Mbabazi, bari mu bayobozi ba za Guvernoma bakunze gusubiza abaturage mu biganiro bikorerwa ku rubuga rwa Twitter kurusha abandi.
Kampire Venantie w’imyaka 57 wari utuye mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara, murenge wa Runda yishwe anatwikirwa muri matora, mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012.
Imiryango 34 ituye mu mudugudu wa Bihinga, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, irinubira ko hashize umwaka idahabwa ingurane ngo yimuke kandi yarabujijwe kugira ikintu na kimwe ihinga.
Abanyeshuri babiri bo muri Kaminuza y’i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bahishe ababyeyi ba bo ko baryamana n’abo bahuje ibitsina, ariko birangira ababyeyi ba bo babimenye kuko urubuga rwa Facebook rwabashyize ku karubanda.
Mu karere ka Rusizi hashize iminsi hagaragara amafaranga y’amakorano akunze gufatanwa abaturage bayahanahana mu bucuruzi. Akunze gufatwa ni inoti y’ibihumbi bibiri kuko ngo ariyo yakunzwe kwiganwa cyane.
Abaganga bo mu gihugu cy’u Bushinwa batunguwe no gusuzuma umwana witwa Mengru Kang ufite umwaka umwe bagasanga atwite.
Abacongomani bafungiweho umupaka bari mu Rwanda batangaza ko batishimiye icyemezo igihugu cyabo cyafashe kuko hatabayeho kumenyeshwa ifungwa ry’umupaka mbere yuko bishyirwa mu bikorwa.
Abagurisha amazi ku mavomero rusange mu karere ka Kayonza barasaba ikigo gishinzwe amazi, ingufu n’isukura (EWSA) kubagabanyiriza ibiciro ku mazi kuko ngo nta nyungu bakuramo.
Kuwa mbere tariki 22/10/2012, umwe mu Banyakoreya batuye mu mudugudu wa Mushimba, akagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge, yibwe mudasobwa igendanwa n’abantu bataramenyekana, bayisanze mu nzu.
Umuhanzi Mani Martin umaze kugaragaza ubuhanga buhambaye muri muzika, agiye kwitabira iserukiramuco (festival) mu gihugu cya Zanzibar mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2013.
Kuwa gatanu tariki 26/10/2012, mu ishuri ryisumbuye ryitwa Glory Secondary School riri ahahoze ULK mu gishanga hazabera igitaramo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye no mu rwego rwo gusezeranaho kubera umwaka urangiye.
Nyiratabaro Thacienne n’abana be batanu bamaze ibyumweru bine bacumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera nyuma yo guhunguka baturutse muri Tanzaniya ariko ntibabashe kubona aho bavuka kubera kumara imyaka myinshi mu buhungiro.
Kuri uyu wa mbere tariki 22/10/2012, mu Rwanda hageze indi ndege itwara abagenzi yo mu bwoko bwa bombardier CRJ900 NextGen, ikaba ifite imyanya 75, harimo irindwi y’ubucuruzi.
Imvura irimo inkubi y’umuyaga yaguye tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu 119 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi. Benshi mu bahuye n’ibyo biza bakeneye gufashwa gusana, bakaba hari n’abakeneye gucumbikirwa.
Kuva tariki 21/10/2012, Guverinoma ya Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wayo n’u Rwanda mu masaha y’ijoro kandi hari hashize umwaka urenga imipaka y’u Rwanda na Congo ikora amasaha yose y’amanywa n’ijoro.
“Agakiriro” ni igice gishya kigiye kubakwa muri buri karere kizajya gihuriza hamwe ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa mu myuga. Iki gice kizafasha urubyiruko kwihangira imirimo no kuyibonera isoko, nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibitangaza.
Abayobozi 26 mu ngabo z’igihugu cya Botswana bari mu rugendo mu Rwanda, aho bazamara icyumweru basura inzego za Leta n’inganda, mu rwego rwo kumenya amateka, iterambere ndetse n’uburyo u Rwanda rwashoboye gukemura amakimbirane nyuma ya Jenoside yabaye mu 1994.