Abahinzi barenga 100 bo mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma bibumbiye muri koperative bagiye guhinga imboga n’imbuto kuri hegitari enye ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burasaba abafatanyabikorwa kugira ibipimo bigaragaza urwego baba basanzeho abagenerwabikorwa babo kugira ngo bijye byoroshya gusuzuma imizamukire yabo.
Nyuma y’imyaka irenga irindwi mu Rwanda hatangijwe gahunda y’uko abize iby’ubuganga biga mu buryo bwimbitse (spécialisation) mu mashami amwe n’amwe y’ubuganga, abitabira kwiga ibijyanye no kubaga (chirurgie) no gutera ibinya (anesthésie) baracyari bake cyane ugereranyije n’abiga mu yandi mashami nyamara ngo na bo (...)
Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu gihugu batangaza ko hari amakosa bakoraga mu gihe cyo gutara no gutangaza inkuru zirebana n’abana bitewe n’ubumenyi buke ariko ngo ntazongera ukundi.
Uzziel Rwemera utuye mu kagari ka Muhamba, umurenge wa Musaza wo mu karere ka Kirehe yafatanwe ibiro 28 by’urumogi na litiro eshatu za kanyanga kuri uyu wa gatandatu tariki 11/10/2014 ubwo Polisi yamugwaga gitumo iwe mu rugo atararugurisha.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umukobwa mu karere ka Bugesera, tariki 11/10/2014, inzego zitandukanye zasabwe gufatanya maze hagakumirwa inda zitateguwe mu bana b’abakobwa.
Bamwe mu batuye akarere ka Gisagara baratangaza ko kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ricike burundu hakenewe uruhare rw’ababyeyi, ariko kandi n’urubyiruko rw’abahungu ruvuga ko rufite inshingano zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa bashiki babo bitabira kurigaragaza mu buyobozi igihe ribonetse.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, atangaza ko gukora siporo bituma akazi ke agakora neza kandi bikanamufasha gusabana n’abaturage bakamwiyumvamo.
Iyo winjiye mu mujyi wa Nyamagabe, ku muhanda wa kaburimbo munsi y’ahahoze isoko rya Nyamagabe, ubona iseta ry’abagabo baba bicaye iburyo n’abagore bicaye ibumoso bwabo kandi ugasanga abenshi muri bo nta suku bafite.
Urwego rw’Umuvunyi kuri uyu wa gatandatu tariki 11/10/2014 rwatangaje amarushanwa y’urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru agamije gukangurira urubyiruko kwirinda no gukumira ruswa.
Abanyamuryango ba koperative dutabarane yo mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi baravuga ko batishimiye kuba imodoka baguze ngo ijye ibatabara mu gihe bagize ibyago byo gupfusha bagiye kujya bayishyura.
Mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro, nta mugore wemerewe kurenza saa moya z’ijoro atarataha mu rugo. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abagore basinda bagataha amasaha akuze kandi ngo bigatanga isura mbi ku gitsina gore.
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burazenguruka imirenge yose busuzuma imikorere y’utugari tugize iyo mirenge. Mu tugari tumaze gusurwa, abayobozi ngo bagerageza gushyira mu bikorwa inshingano zabo, gusa ngo hari ahakigaragara intege nke.
Imibare itangwa n’ibitaro by’akarere ka Nyanza ikanemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere irerekana ko uburwayi bwa malariya bukomeje kuza ku isonga, aho abafatwa nabwo bageze ku gupimo cya 51.2% by’abaturage baje bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro by’akarere muri uyu mwaka wa 2014.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare n’umuryango w’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare ndetse n’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare b’abakirisitu b’itorero ADEPR, baratabariza abarwayi bo muri ibi bitaro badafite amikoro basaba abagira neza kubafasha kubaho.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yavuye mu ibarura ry’abaturage riheruka igaragaza ko 93% by’abatuye akarere ka Ngororero bakoresha ibituruka ku bimera mu gucana no muyindi mirimo isaba umuriro, naho 7% gusa nibo bagerageza gukoresha ubundi buryo burimo ingufu za biyogazi, amashanyarazi n’ibindi.
Isoko mpuzamipaka rizubakwa ahitwa Rugari ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu karere ka Nyamasheke rishobora kuba ryuzuye bitarenze umwaka mu gihe ibikenewe byose byaba bimaze gukorwa.
Ishuri Rikuru rya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences), risanganywe icyicaro i Butare mu Karere ka Huye, ryaguriye amarembo mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryafunguye ku mugaragaro Ishami ryaryo rya Rubengera mu Karere ka Karongi kuri uyu wa 11 Ukwakira 2014.
Ababyeyi batuye mu kibaya cya Bugarama baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abakobwa bagenda batwara inda zidateganyijwe kandi batarageza igihe cyo kubyara. Aba baturage bavuga ko ikibitera ari ubukene n’irari ryo gukunda amafaranga.
Umurenge wa Kavumu uherereye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba. Ni umwe mu mirenge y’icyaro yitaruye cyane icyicaro cy’akarere ka Ngororero. Ubarirwa kandi mu mirenge igaragara ko ikennye ndetse ukaba n’umwe muyagaragaye mo indwara nyinshi ziterwa n’imirire mibi mu myaka yashize.
Imiryango 210 ituye mu mudugudu wa Muyebe mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga yagejejweho ingufu za biyogazi mu kurengera amashyamba no kwirinda indwara zituruka ku buryo gakondo bwo gucana no kubonesha munzu.
Abarwayi babarirwa mu bihumbi 40 bivuje mu karere ka Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imali 2013/2014 abasaga ibihumbi 11 muri bo bari barwaye indwara ziterwa n’isuku nke, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Mudahemuka Maurice umaze imyaka 13 yigisha muri Groupe Scolaire ya Mwendo mu karere ka Ruhango, yaremewe inka ya Kijyambere y’ikimasa ubwo hizihizwaga umunsi wa mwarimu tariki 10/10/2014.
Mu kagari ka Kabere, umurenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatanu hatwistwe ibiro 22 by’urumogi hanamenwa litiro 20 za kanyanga byose byafashwe hirya no hino muri aka karere.
Mu gihe mu gihugu cy’u Rwanda hariho gahunda yo gushishikariza abantu guhinga imirima yose mu rwego rwo kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa, mu karere ka Huye haracyaboneka ibishanga biri ku buso butari butoya bidahinze.
Abaganga n’abaforomo b’ibitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho bahuguwe ku itegeko rigena ubwishingizi ku mwuga w’ubuvuzi rimaze hafi imyaka ibiri risohotse ariko rikaba ritubahirizwa nabo rireba.
Ikigo UAE Exchange gitumikira abohererezanya amafaranga hirya no hino ku isi kirizeza Abaturarwanda ko mu bihe biri imbere kigiye kujya cyakirana ‘Na Yombi’ abashaka kohereza no kwakira amafaranga hagati y’ibihugu ku buryo bunoze kandi bubangutse kuruta abandi bose baba muri uwo mwuga.
Abatuye mu mudugudu wa Nkondo ya kabiri mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bemeza ko hari urwego rw’iterambere bamaze kugeraho, ariko ngo kuba mu mudugudu wabo hataragera amashanyarazi ngo biracyababereye imbogamizi ituma batagera ku rwego bifuza.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke babimburiye abandi gukoresha Biyogazi, bemeza ko nyuma yo kumenya akamaro kayo batumye barushaho kurengera ibidukikije kuko ntawugihangayikishwa no gushakisha inkwi zo guteka.
Umugabo w’imyaka 32 utuye mu kagali ka Teba mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro, arabarizwa mu maboko ya Polisi i Rutsiro azira kubuza mukuru we amahoro aho yakundaga gutera amabuye ku nzu ye aryamye
Mu isoko rya Gasarenda riherereye murenge wa Tare, mu karere ka Nyamagabe, hari ikibazo cy’abacuruza ibiribwa birimo amandazi, ibidiya n’amasambusa bidaphundikiye bigatuma hajyamo ivumbi cyangwa za mikobi zishobora guteza abaturage indwara zituruka ku mwanda.
Sosiyete ya KivuWatt yashinzwe imirimo yo kubyaza amashanyarazi gazi yo mu Kiyaga cya Kivu iravuga ko aya mashanyarazi atazaboneka mbere y’ukwezi kwa 3/2015, mu gihe byari byitezwe ko bitazarenga ukwezi gutaha kwa 11/2014 aya mashanyarazi amaze imyaka ategerejwe yabonetse.
Jua kali/Nguvu kazi ni imurikabikorwa ngarukamwaka ry’abanyabukorikori baturuka mu bihugu bitanu bigize Afurika y’uburasirazuba, aho bahura berekana ndetse banasangira ubunararibonye ku bihangano byabo by’ubukorikori.
Ikigega Nyarwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga igamije gurengera ibidukikije (Green Fund), gifite intego yo gufasha u Rwanda kuba igihugu cybahiriza amahame y’ibidukikije gifasha abaturage gukora imishinga irengera ibidukikije iakanabafasha kwiteza imbere.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yasuraga ikigo nderabuzima cya Karumbi giherereye mu murenge wa Murunda, kuwa gatatu tariki ya 08/10/2014, yagaye isuku nke yasanze mu biryamirwa abarwayi bifashisha asaba ubuyobozi bwacyo kwisubiraho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2014, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 34 wari utuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu yimanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Ikigo nyarwanda cy’urubyiruko cyitwa Creative for Africa n’akarere ka Gasabo, bafatanyije umushinga wo kujya bakoresha amarushanwa y’abahanzi bakiri bato mu mwuga, mu rwego rwo guteza imbere impano y’urubyiruko kugira ngo umwuga w’ubuhanzi ubashe gutunga nyirawo.
Ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’umugoroba wo kuwa 09/10/2014, mu mirenge ya Nzahaha na Rwimbogo yo mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi yiganjemo inkubi y’umuyaga n’urubura rwinshi maze yangiza inyubako n’imyaka by’abaturage.
Nyuma yuko akarere ka Ngoma gatangiriye kubaka hoteli ya mbere yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu, abandi bashoramari bagatangira kubaka izindi hoteli eshatu abatuye aka karere baravuga ko izi hoteli zije zikenewe kuko Ngoma igenda itera imbere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu barwayi bo mu mutwe babarurwa muri ako karere higanjemo ababitewe no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga.
Nyuma y’uko abakora akazi ko kubaza no gusudira bimuriwe mu gakiriro gashya kubatswe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Ngororero, abatuye umujyi wa Ngororero bishimiye ko umwanda n’urusaku byagabanutse, cyane cyane ku masaha ya kumanywa.
Umufasha w’umukuru w’igihugu, Madame Jeannette Kagame, arasaba Abanyarwanda gutekereza ku kintu gishobora guca burundu ubucuruzi bw’abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikorerwa cyane cyane abakobwa aho usanga bashorwa mu buraya.
Itegeko no 49/2012 ryo kuwa 22/10/2013 rigena ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuvuzi, riha umurwayi uburenganzira bwo kwihitiramo umuganga umuvura no kwihitiramo serivisi imukorerwa. Nyamara ariko abaganga bo ku bitaro bya Kabutare batekereza ko hari igihe ubu burenganzira bwavamo n’ingorane.
Bamwe mu baturage batuye mu midugudu yegereye umugezi wa Yanze mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi n’amashanyarazi bikabaheza mu bwigunge, ku buryo hari n’imirimo imwe n’imwe batabasha gukora.
Kuri uyu wa kane tariki 09/10/2014, Umugabo witwa Daniel Ntibarihuga wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yemeye icyaha cyo kwica umugore we asabirwa igifungo cya burundu.
Kuba akarere ka Huye gakwiye ibindi bitaro, uretse ibya Kabutare na byo bikwiye kuvugururwa, byagaragajwe n’abagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu mutwe wa sena, ubwo bagendereraga ibi bitaro tariki 09/10/2014.
Abanyarwanda umunani bari bamaze ukwezi barafashwe bugwate n’ingabo za Kongo bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa 9 ukwakira 2014 nyuma yuko bishwe n’inzara bigatuma ingabo za Kongo bibafungura aho bari bafungiye muri gereza yitwa T2 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero baranengwa kudafata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi aribo bifitiye akamaro, ariko nabo banenga ubuyobozi kubaturaho ibikorwa remezo bimwe na bimwe batabanje kubagisha inama ngo barebe ko bikenewe.
Bamwe mu bakora akazi k’ubunyonzi bakorera muri koperative “Koranumwete Gakenke” babangamiwe n’amafaranga ubuyobozi bw’iyo koperative bubaca kuko ngo barengeje umuvuduko nyamara nta byuma bipima umuvuduko bugira kandi ngo abanyamuryango bavuga ko batazi aho ayo mafaranga arengera.
Ibiro by’ubutaka by’akarere ka Muhanga (Muhanga one Stop Centre) bifite abakozi batatu gusa mu gihe ngo bakagombye kuba 12, ibi bigatuma umukozi umwe akora aha bane mu gihe mu mirenge naho aba bakozi batarahagera.