Abakozi b’Umuryango Society for Family Health (SFH) barimo gupima SIDA ku bushake i Kagugu mu Karere Gasabo, bakanageza ninjoro kugira ngo abakozi badacikanwa.
Abahinzi b’urutoki rwa FIA barabara igihombo cya toni 25 z’ibitoki nihatagira igikorwa vuba ngo babone isoko ry’ibitoki biri kunekera mu mirima.
Abaturage bo mu mirenge Kaduha, Musange na Mugano, barashinjwa kwangiza ibidukikije batwika amashyamba ya leta, bikavugwa ko abenshi bakabikorera urugomo.
Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano yakoze umukwabu wo gufata inzererezi maze bafata inzererezi 29 zirimo abarundi 19.
Mu Murenge wa Bweyeye umusore w’imyaka 18 yishe mukuru we amuteye icyuma mu gatuza bakeka ko byaba byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abavuye ku masomo ku Iirwa cya Iwawa barasaba abaturage kubagirira icyizere ntibazongere kubabona mu ishusho y’abagizi ba nabi.
Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ifaranga ryataye agaciro ku kigereranyo cya 1,5% ariko ubukungu bwo buzamukaho 7,6% bitewe n’umusaruro wiyongereye.
Kuri uyu wa 26 Kanama 2015, umukecuru Kamaraba w’i Maraba yatemwe n’umugabo yari abereye mukase, naho i Rwaniro utumva ntanavuge yicisha ishoka abagore babiri.
Abaforomo n’ababyaza 198 barangije amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Rwamagana ku wa 27 Kanama 2015 basabwe kujya bazirikana indahiro barahiye.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gatsibo barahamya ko iterambere ryabo rigenda ryiyongera babikesha gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi bwabo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi ryatoye umunya Argentine Lionel Messi nk’umukinnyi witwaye neza mu mupira w’amaguru ku mugane w’I Burayi.
Abarwayi bavurwa n’Ibitaro bya Gahini i Kayonza ntibishyure ngo babishyira mu gihombo cy’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri buri kwezi.
Kuri uyu wa gatanu kuri Stade Amahoro harabera umukino wa gicuti hagati y’Amavubi na Ethiopia guhera i Saa cyenda n’igice
Chad Hurley, yemeye guha Kim Kardashian na Kanye West, amadorali y’Amerika ibihumbi 440 kubera kugaragaza video yabo atabifiye uburenganzira.
Bamwe mu Nyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye mu karere ka Nyagatare bibaza uko bazarangiza amazu batujwemo atuzuye kandi batizeye kuzayagumamo.
Bamwe mu banyonzi bo mu Mujyi wa Nyanza barishimira ko bakomorewe gukora nubwo ngo bagihura n’imbogamizi zo gusuzugurwa n’abatwara ibindi binyabiziga.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko mu gihe cy’impeshyi basabye abaturage guhagarika gutwika amakara mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro.
Bamwe mu bakora imirimo y’ubukorikori mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko badakorera mu gakiriro kahubatswe kuko umuriro uhagera ari muke, ukaba utabasha gukoresha imashini bakenera.
Bidasubirwaho Manchester United ikimara gutsinda Club Brugge mu mikino yombi, yerekeje mu matsinda y’amakipe yabaye aya mbere iwayo I Burayi.
Abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Muhanga ngo bahangaykishijwe n’ikibazo cy’umutekano w’abasengera ku Musozi wa Kanyarira na Kizabonwa.
Minisiteri y’Urubyiruko itangaza ko urubyiruko ruva kugororerwa Iwawa rugasubira gukoresha ibiyobyabwenge ari ikosa ry’uturere baturukamo tutubahiriza amasezerano twiyemeje yo kubakurikirana.
Abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, bishimira ko ubuzima bw’abaturage burushaho kugenda neza bitewe n’uruhare rwabo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) hamwe na Ministeri y’ubutegetsi b’igihugu/MINALOC, batangije kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2015, ikoranabuhanga rizafasha kwishyuza imisoro y’uturere.
Abaturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’icyatsi cyitwa “Kurisuka” kinyunyuza amasaka n’ibigori bikuma bitarera.
Mu ikipe y’igihugu ya Volleyball igomba kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Congo-Brzzaville,byatunguranye ubwo Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier batagaragayemo
Umuryango Scaling Up Nutrition (SUN), ku uyu wa 25 Kanama 2015 watangaje ko witeguye guhangana n’imirire mibi mu Banyarwanda, wongerera ubushobozi indi miryango isanzwe muri iki gikorwa.
Itsinda rya Two 4Real na Syntex bagiye guhurira mu gitaramo muri Kaizen Club kuri uyu wa 29 Kanama 2015 mu rwego rwo kwegera abafana babo.
Abahinzi bo mu murenge wa Gashora baravuga bamaze kwiteza imbere babikesha ubuhinzi bw’imboga zitwa Amaranth zikurwamo ifu ivamo ibiribwa bitandukanye.
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2015, isoko rya Kabeza ryamaze amasaha arenga atanu rifunze kubera ko nyiraryo atishyura imisoro.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera ruvuye Iwawa rurasaba ubuyobozi kuruba hafi kugira ngo na rwo rugere ku iterambere nk’abandi.
Umutoza wa w’imyitozo ngororamubiri Muvunyi Eric atangaza ko gukora imyitozo buri gihe ari inkingi zirinda ubuzima zikanafasha mu iterambere.
Ku wa 25 Kanama 2015, mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro habonetse umurambo w’umuntu ariko ntibashobora kumenya uwo ari we n’icyamwishe.
Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kagiye gutangira gufata abo bukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe rwo rwego rwo kubarinda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze Isoko rya Kabeza kubera imisoro, abarikoreramo barigaragambya maze Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ategeka ko rifungurwa bagaha abaturage bakabanza bagashaka ahandi bakorera.
Banki y’Igihugu itangaza ko abanyamakuru bafite ubumenyi buke ku bukungu, bagabanyiriza ikizere no gutera urujijo abashoramari kubera amakuru batangaza atuzuye.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko hakiri urugendo ngo ababyeyi bitabire konsa babikoranye isuku.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bufite imbwa zigera ku munani zizifashishwa mu guhangana na ba rushimusi bajyaga bahiga inyamaswa zayo.
Crystal Telecom bwatanze inyungu zirenga miliyari imwe ku baguze imigabanye muri iyi sosiyete, nyuma y’ukwezi gusa itangiye kuyishyira ku isoko.
Abana 514 mu bana 24.080 babaruwe mu kwezi kwa Kamena 2015 mu Karere ka Muhanga nibo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo kubera ko nta bimenyetso bifatika.
Mu mpera z’iki cyumweru kuri Petit Stade Amahoro harakinirwa amarushanwa ya Taekwondo aterwa inkunga n’ambassade ya Korea,akazitabirwa n’abagera ku ijana.
Abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho byo mu ngo mu Murenge wa Bweramana bari mu maboko ya polisi kuva tariki 24 Kanama 2015.
Kuva tariki 11 Nzeri 2015 i Kigali hazabera inama y’iminsi ibiri izahuza impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye.
Barajiginwa Félicien w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Kigina ku wa 24 Kanama 2015 bamusanze mu rutoki rw’umuturage yapfuye ariko ntibaramenya icyamwishe.
Abahingaga mu gishanga cya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ngo bafite inzara baterwa no kuba barabujijwe kugihingamo kugira ngo gitunganywe.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke batinze kwitabira mitiweli kubera amakuru anyuranye arimo n’impuha ku mpinduka muri mitiweli babwiwe.
Abikorera basaga 140 baturtse mu bihugu by’Afurika n’Aziya bari imurikagurisha ry’iminsi 10 mu Karere ka Ngoma kuva tariki 23 Kanama 2015 .
Nyumvira Emmanuel afungiye kuri sitasiyo Polisi ya Ruhango, akurikiranyweho icyaha cyo kwenga ikiyobyabwenge kitemewe n’amategeko cya kanyanga.