Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, Gereza yo muri Indonesia mu gace ka Jakarta yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibirimi byawo bihitana abagera kuri 41, abandi benshi barakomereka nk’uko byatangajwe na polisi yo muri icyo gihugu.
Umuhanzi Semu Jean Berchimas bakundaga kwita Semu wa Semu, ni umwe mu bari bagize itsinda (orchestre) Impala, witabye Imana ahagana mu 1983 Impala zimaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda benshi kubera kumenya guhuriza hamwe ubuhanga bwa buri wese mu buryo bwe.
Abakobwa bakiri bato mu gihugu cy’u Buhinde, bakoreshejwe urugendo bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba imvura.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kutitabira ibikorwa by’ubukerarugendo batabiterwa n’uko batabikunda, ahubwo ngo bakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.
Polisi mpuzamahanga (Interpol), ishami ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, ryashyikirije Interpol yo muri Afurika y’Epfo imodoka ikururwa (Romoroki), yibwe umunyemari wo muri icyo guhugu witwa Andre Hannekom.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umunyamakuru ukorera radio i Kigali akaba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, no kubaha serivise nziza muri rusange.
Ikipe ya APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi n’abandi iyi kipe ijyanye muri Djibouti gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club
Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, babashije kuzimya inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wari wibasiye icyo gishanga yamenyekanye, bituma abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutira (...)
Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), mu mpanuro yahaye abanyashuri biga muri iyo Kaminuza ishami ryayo rya Musanze, yasabye abanyeshuri kwiga baharanira kugira ubumenyi buhagije buzabafasha kwihangira umurimo, abibutsa ko badakwiye kwiga bategereje ko hari uzabaha akazi.
Nyuma y’igihe inteko z’abaturage zidaterana kubera Covid-19, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.
Ku munsi wa mbere w’imikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bworoshye yatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 453 bakaba babonetse mu bipimo 12,023. Abantu 7 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,141. Abitabye Imana ni abagore 1 n’umugabo 6.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, biturutse ku mpamvu z’uburwayi bw’uwo mukambwe, akamwifuriza gukira vuba.
Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, ni bwo Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya, IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bari bageze ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, banagirana ibiganiro bishimangira (...)
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bitwa ’BIO Ventures for Global Health’ na ’GardaWorld’, baramara ukwezi bapima kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bafite imyaka y’ubukure 30-49 mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo gukosora imyifatire imwe n’imwe idakwiye umuyobozi, aho hari abakoresha imbaraga z’umurengera mu kubahiriza gahunda za Leta, ba DASSO bagiye gutegurirwa amahugurwa abafasha kunoza inshingano zabo.
Umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nitwa Patoro”, ni umwe mu Banyarwanda bake babonye impamyabumenyi ya kaminuza mbere ya za 80 ariko hanze y’u Rwanda kuko yayiboneye i Burundi mu 1976.
Indirimbo ‘Naanzaje’ ya Diamond Platnumz imaze iminsi ibiri isohotse ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri kuri YouTube, na yo ishobora kuza mu ndirimbo zakoze agashya ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito.
Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.
Umunyakenya Frank Ouna Onyango ni we mutoza mukuru wa Musanze FC, wungirijwe na Nshimiyimana Maurice (Maso), aho bamaze gusimyira gutoza iyo kipe, basabwa gutwara igikombe kimwe mu bikombe bikuru bihatanirwa mu Rwanda.
Umusaza Ndayisenga Vianney utuye mu Mudugudu wa Sabudari mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, amaze koroza inka abantu bagera kuri 32, bakaba bamwirahira kuko yabafashije.
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali baraye bahagurutse i Kigali, aho berekeje mu birwa bya Comores gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup.
Umugabo witwa Sinzabakwira Innocent w’imyaka 36, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva tariki 06 Nzeri 2021, nyuma yo kwambura abaturage ababwira ko ari umuvuzi gakondo, akaba n’umupfumu uje kubakiza ibibazo bafite.
Abana b’umwaka umwe b’impanga bwa mbere kuva bavuka bafashijwe kurebana amaso ku maso, nyuma yo kubagwa, kuko bavutse umwe afatanye n’undi ahagana inyuma ku mitwe yabo, ku buryo batabashaga kurebana, bikaba byarabereye muri Israel kandi bigenda neza.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 244, bakaba babonetse mu bipimo 12,180.
Inkongi yibasiye Igishanga cy’Urugezi, giherereye mu Karere ka Burera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021. Ni inkongi yibasiye agace gaherereye mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco, Umurenge wa Rwerere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’umwaka rwakiriye ibirego bisaga 300 by’ubushukanyi bukorewe kuri telefone, byakozwe n’abagabo n’abagore.
Mu bugenzuzi Polisi yakoze mu gihe cy’amasaha 24, bugamije kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, yafashe abantu 670, barimo n’abo yasanze mu tubari tutemewe, na za resitora bahakorera ibirori, inama z’ibimina n’izitegura ubukwe, ari nako banywa inzoga mu (...)
Muri tombola y’amatsinda y’igikombe cya Afurika cya Volleyball kizabera mu Rwanda, u Rwanda rwatomboye itsinda ririmo u Burundi na Uganda.
Jean-Pierre Adams wahoze akina umupira w’amaguru mu Bufaransa, akaba yari amaze imyaka 39 muri koma kubera uburwayi, yitabye Imana afite imyaka 73.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize ACP Lynder Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Lt Col François Regis Gatarayiha.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, umukinnyi w’icyamamare ku isi Cristiano Ronaldo, yagaragaje ibyishimo yatewe no gusubira muri Manchester United, asubiye gukinira nyuma y’imyaka 12 yari amaze ayivuyemo.
Perezida Paul Kagame aravuga ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera.
Inzu ndangamurage ya ‘Africa Museum’ ibitse amateka y’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni na mbere yabwo, ibitsemo byinshi mu birango by’amateka y’u Rwanda bimaze igihe mu Bubiligi, birimo n’Ikamba rya Rwabugiri.
Umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu uheruka gusezererwa muri APR FC, amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali
Ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, Abayobozi ba Libya bafunguye umwe mu bahungu ba Muammar Gadhafi nyuma y’imyaka irindwi (7) afungiye muri gereza yo mu Murwa Mukuru wa Libya, Tripoli.
Abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu Mbere tariki 6 Nzeri 2021, abasaba kubakira ku musingi utajegajega.
Habimana Safari wakoraga nk’umukorerabushake (Youth volunteer), akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bikagaragara muri ‘sisitemu’ ko abantu bakingiwe batarigeze bahabwa urukingo rwa Covid-19.
Umunyerondo witwa Twizerimana Cyirique ukorera mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) muri uwo murenge, akaba akekwaho kwica mugenzi we witwa Bahinyura Alain, bakunze kwita Fils.
Muri Guinea, nyuma ya Coup d’Etat yakozwe n’abasirikare ejo ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, bagakuraho Perezida Alpha Condé, ubu muri icyo gihugu hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse na ba Guverineri b’abasivili basimbuzwa ab’Abasirikare.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.
Mu Mudugudu wa Nkamba uherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, hari ingo zibarirwa mu 180 zivuga ko zijejwe umuriro w’amashanyarazi imyaka ikaba ibaye irindwi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buremeza ko bwatangiye gushyira imbaraga, muri gahunda yo kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi, nk’imwe mu ntwaro izabafasha kurandura icyo kibazo kikigaragara mu bana bo muri ako Karere.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 244, bakaba babonetse mu bipimo 12,191. Abantu 7 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,124. Abitabye Imana ni abagore 3 n’umugabo 4. Abinjiye ibitaro bashya ni 7 na ho (...)
Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, Perezida a Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, aho yemeje ko ahakiri ibibazo bikomeje gushakirwa umuti.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi cyane nka Jay Polly uherutse kwitaba Imana, kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, yasezeweho bwa nyuma akaba yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.