Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 25 kugeza tariki ya 28 Kanama 2022, aho biteganyijwe ko ku ikubitiro ahura n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu gikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Tunisia mu mukino wa nyuma w’amatsinda.
Abarimu basaga ibihumbi bine baturutse mu mashuri 150 abanza n’amashuri y’incuke yo hirya no hino mu gihugu, kuva ku wa kabiri tariki 23 Kanama 2022, bateraniye mu Karere ka Musanze, aho bongererwa ubumenyi, mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa ntoya(tablet), hagamijwe kuborohereza mu gutegura no (…)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022, basuye Ubuyobozi bw’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa, banasura (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 2,962.
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways yatangaje ko hari umugenzi wapfiriye mu ndege yayo yavaga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza i Nairobi. Mu itangazo Kenya Airways yashyize hanze yavuze ko uyu mugenzi yari asanganywe uburwayi.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye gukorana n’urwego rw’abikorera mu karere (PSF), bagafasha abazunguzayi kubona ibibanza bakoreramo, mu rwego rwo guca akajagari n’ubucuruzi butemewe n’amategeko mu mujyi wa Muhanga.
Umuturage witwa Baharakwibuye Jean yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho kwica umuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwitwa Hatariyakufa Jean d’Amour utuye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero uvuga ko yari atunzwe n’ubujura, ari mu basaga 1000 bamaze kwiteza imbere, bifuza kwimukira mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe.
Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura umukino uzayihuza na Ethiopia, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023), kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima, avuga ko igihe cyo kwitegura kitabaye kinini ariko bazakora ibishoboka.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ari muri Botswana aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu.
Amarushanwa yo guhitamo abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba muri ArtRwanda Ubuhanzi, yabereye i Rubavu ku wa 23 Kanama 2022, abanyempano 11 mu bayitabiriye 40 bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero, nibo batsinze bemererwa gukomeza.
Urubyiruko rwasoje amasomo ku bijyanye n’akazi kanoze, rwiyemeje kuba umusingi wo kurwanya ubushomeri bihereyeho, bagahera ku mafaranga make bakagenda bakura kugeza babaye ba Rwiyememirimo bakomeye.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barasaba ko ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hashyirwa ahagenewe kujya imyanda, mu rwego rwo kugira isuku.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kwegerezwa hafi serivisi zibahesha ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, bigiye kubarinda gusiragira mu nzego z’ibanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko abatazirika ibisenge by’inzu zabo bigatwarwa n’umuyaga, batazajya bafashwa kuko baba bagize uruhare mu gusambuka kwazo.
Banki ya Kigali (BK) yatangije ishami rishinzwe gutanga amahugurwa no kongerera ubumenyi abakozi bashya ndetse n’abari basanzwe mu kazi, (BK Academy). Ni ishami rizafasha mu gukemura ikibazo cy’imishinga imwe n’imwe itahabwaga inguzanyo, bitewe n’ubumenyi buke bw’abakozi ba Banki kuri bimwe mu byiciro binyuranye birimo (…)
Abakozi b’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) bakiriwe n’Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku wa 22 Kanama 2022, bawubaza amakuru ajyanye n’Ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikomeje gukorwa mu Gihugu hose.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 7 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 3,263. Abantu 3 banduye babonetse i Kigali, 2 i Rubavu, 1 i Rusizi n’umwe i Gicumbi. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (…)
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanzi mwiza wakundaga Igihugu. Minisitiri Rosemary Mbabazi yifatanyije n’abitabiriye igitaramo cyo gusezera no kunamira umuhanzi Burabyo Yvan (Buravan) cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 23/8/2022.
Umuyobozi mushya w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Eugene Nkubito, yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Maj Gen Christovao Chume.
Mu barimu n’abandi bakozi b’amashuri Leta yazamuriye umushahara guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, harimo abize kera uburezi bw’ibanze bw’imyaka 11 bafite impamyabumenyi zitwa A3.
Mu gihe abantu bakunze kujya gusengera i Kibeho cyane cyane ku itariki ya 15 Kanama bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, no ku ya 28 Ugushyingo bazirikana igihe amabonekerwa yahatangiye, hari benshi bavuga ko bagiye bahabonera ibitangaza.
Abahinga mu bishanga bya Gasuma na Ruhoboba mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, barifuza gutunganyirizwa ibi bishanga ku buryo bajya babasha kubona amazi yo kuhira mu buryo bworoshye, bityo babashe kubibyaza umusaruro no mu gihe cy’impeshyi.
Bamwe mu bagore mu Mirenge ya Rwimiyaga na Nyagatare bafite abana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo bashinjwa kurera nabi nyamara bo bumva kurera byakabaye inshingano yabo bose.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigiye guhugura abajyanama b’ubuzima gupima indwara z’imbere mu mubiri zitandura. Dr Uwinkindi François ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara zitandura muri RBC, avuga ko abajyanama b’ubuzima bagiye guhabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho bizabafasha kumenya gupima indwara z’imbere mu (…)
Akenshi abantu bakunze kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ari wo ‘Hypertension’ ariko ntibakunze kwibaza kuri uwo muvuduko igihe wabaye muke ari byo byitwa ‘hypotension.’
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu (…)
Umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, yagize ibyago byo kuribwa n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana mu cyumweru gishize.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gutekesha gaz, kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose icyarimwe, kuko bo ngo bumva gaz mu makuru.
Ubuyobozi bwa Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL), butangaza ko mu minsi iri imbere buzagabanya ibiciro bisabwa ku bakenera izo serivisi, kugira ngo zirusheho kugera kuri benshi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Carlos Ferrer yongeye abakinnyi babiri mu myitozo y’ikipe y’igihugu itegura umukino wa Ethiopia
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko igiciro cy’amata cyiyongereho amafaranga 72Frw kuri litiro, bitewe n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatumye aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi.
Urubyiruko Gatolika rwaturutse mu Madiyosezi yo Rwanda rwari ruteraniye muri Diyosezi ya Kabgayi, mu biganiro bahawe basabwe kuba imbaraga zubaka Igihugu cyabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwiyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakarisubizwamo, ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo n’abafatanyabikorwa, hamwe n’ubukangurambaga butandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse umuntu 1 wanduye Covid-19 akaba yarabonetse mu bipimo 2,344. Umuntu umwe wanduye yabonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, ari mu Rwanda mu bikorwa bye byo kubungabunga ibidukikije akorera muri Pariki zo ku mugabane wa Afurica.
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 21 zari mu gikombe cy’Afurika mu gihugu cya Tunisia, urugendo rwazo rwashyizweho akadomo nyuma yo gusoza imikino yabo ku mwanya wa 8 nta n’umwe batsinze.
Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuturage w’Umunya Uganda witwa Justine Owor, wari waraje mu munsi Mukuru wa Asomusiyo wizihirijwe i Kibeho tariki 15 Kanama 2022, akaza kubura, yabonetse ari muzima, ariko yagize ikibazo cyo mu mutwe gituma ajyanwa mu bitaro i Ndera.
Ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyitwa ‘Izere Mubyeyi’ giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, kiratangaza ko abana cyakira bagaragaza impinduka kandi bakagera ku bumenyi butuma bagira ibyo bikorera.
Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’i Burengererazuba, boroje inka imiryango 10 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwiteza imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kugendera ku ndangagaciro yo kwiyubaha bakambara bakikwiza, kuko uwambaye ubusa yitesha agaciro akagatesha n’abamureba.