Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama, bavuga ko bafite ikibazo cy’ibicanwa gituma bamwe babona ibyo guteka bakabura inkwi, ku buryo hari n’uwaburara kubera icyo kibazo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO), zavuye mu mujyi wa Butembo nyuma y’imyigaragambyo simusiga yabaye mu kwezi gushize, abaturage basaba ko zihambira utwazo kubera ko zananiwe guhosha ubugizi bwa nabi bukorwa n’inyeshyamba.
Abaturage bo mu miryango 20 itishoboye, bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Burera, barahamya ko kuba borojwe inka, ari imbarutso yo kwikura mu bukene bwari bumaze igihe bwarabadindije, ubu bakaba bagiye kwihutana n’abandi mu iterambere.
Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga ari mu bantu batangije ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bamwe ndetse bakaba baragiye babimwigiraho na bo barabikora. Icyakora bamwe mu bareba Filime zisobanuye bemeza ko n’ubwo yari yarabiretse, ababikora ubu yabarushaga.
Abanyeshuri biga kubaka imihanda mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (RP/IPRC-Kigali), bibukijwe ko mu gihe bazajya ku isoko ry’umurimo bagomba gukora kinyamwuga.
Mu gihe habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, ibihugu bimwe byamaze kugera mu Rwanda aho iri rushanwa rizabera
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 10 cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro bavuye muri Libya.
Kapiteni mushya akaba n’umukinnyi mushya mu ikipe ya Police FC, Mugiraneza Jean Baptiste umenyerewe nka Migi, mbere yo gutangira shampiyona ya 2022-2023, avuga ko bafite akazi gakomeye ko kugeza iyi kipe ku byo itari yageraho birimo no gutwara shampiyona.
Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo ku wa Kane tari 18 Kanama 2022, bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye yo kubaka, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.
Ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage, angana n’ibihumbi 98 by’Amafaranga y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 6 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,360. Abantu 5 banduye babonetse i Kigali n’umwe i Rubavu. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Umukobwa witwa Mugabekazi Liliane uherutse kugaragara mu ruhame yambaye imbyenda ibonerana, hari ku itariki 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C, yitabye urukiko ndetse Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije umushinga wo gucukura no gutunganya gaz ivuye mu Kiyaga cya Kivu, ikazakoreshwa mu guteka amafunguro, gutwara imodoka no mu nganda guhera muri 2024.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yajyanywe mu bitaro bya Nyagatare aho yongererwa umwuka, naho umukobwa bararanye yitaba Imana, bikekwa ko bararanye hafi y’imbabura yaka.
Daniel Bagaragaza uzobereye mu gutoza imbwa kuva mu mwaka wa 2007, avuga ko yashoye miliyoni 17Frw mu kugura ubutaka bwo kuzajya ahambamo imbwa n’injangwe zapfuye.
Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru baratangaza ko imikorere na serivisi zitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory-RFL), bayihanze amaso mu kurushaho gufasha umubare munini w’abaturage baba bakeneye guhabwa ubutabera.
Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Umuvugizi wa Polisi muri Afghanistan, yavuze ko imibare y’abaguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku Musigiti i Kabul yazamutse, ubu abapfuye bakaba bamaze kuba 21 mu gihe abakomeretse ari 33.
Nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda rya kabiri nta mukino n’umwe batsinze, ikipe y’u Rwanda iraza guhura na Tunisia yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yatangije ubukangurambaga buhamagarira Abanyarwanda kwirinda ibiza biterwa n’imvura n’umuyaga, bakazirika ibisenge no gushyiraho inzira z’amazi ku nzu, birinda ko zagurukanwa n’umuyaga cyangwa zikinjirwamo n’amazi.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruvuga ko ruzafatanya n’inzego mu kurwanya abakomisiyoneri b’abakarasi, bashinjwa kurangura amatike yose muri za gare bakayagurisha ku bagenzi ku giciro gihanitse.
Ibyo byabaye ku musore w’imyaka 31 mu Mujyi wa Seoul muri Korea y’Epfo, utifuje ko amazina ye atangazwa, nyuma y’uko atonganye n’umukobwa wari umukunzi we, babanaga mu nzu ahitwa i Gangnam-gu, bapfa ko akoresha nabi amafaranga.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye isinyishije umunyezamu Ramadhan Kabwili wakinaga muri Yanga ndetse na rutahizamu Boubacar Traoré
Abagituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali, bifuza ko kuhakurwa byaba babanje kubona ingurane, kuko ngo ntaho bafite bashobora kujya, cyane ko baba bagiye gutangira ubuzima bushya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,896. Abantu 3 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Rwatubyaye Abdul na Niyonzima Haruna bari mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yitegura gushakisha itike ya CHAN 2023
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).
William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya, ni Perezida wa Gatanu wa Kenya, akaba yaregukanye intsinzi mu matora yabaye ku itariki 9 Kanama 2022, nk’uko ibyavuye mu matora byatangajwe ku itariki 15 Kanama 2022 bibigaragaza. Ariko se William Ruto ni muntu ki, afite ayahe mateka muri Kenya?
Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi benshi, barimo bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.
Nyuma yo gusanga ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bikenerwa na benshi mu mibereho ya buri munsi, ikigo cy’imari giciriritse cyitwa Iwacu Finance, kivuga ko cyiyemeje gukorana n’abantu batandukanye mu kubaha inguzanyo, muri bo hakaba harimo n’abakora ubuhinzi n’ubworozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2022, abana 234 basambanyijwe bagaterwa inda, mu gihe abagera kuri 58 ari bo ibirego byabo byashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuryango utuye mu Buhinde, muri Leta ya Rajasthan, uherutse kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka 54 mu rushako nta mwana barabona, ibyo bikaba byatumye bashyirwa mu miryango ya mbere ku Isi yabonye urubyaro itinze cyane.
Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa bamwe mu bari bitabiriye inama, zabereye muri Convention Center na Marriott Hotel, hafatwa abantu bane bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, aratangaza ko hari byinshi abashoramari bo mu gihugu cye biteguye kuza kwigira no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda, mu rwego rw’ubukerarugendo, by’umwihariko bukorerwa mu Karere ka Musanze.
Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Hari mu mwaka wa 1921 ubwo Ishyaka rya gikomunisite ry’u Bushinwa (The Communist Party of China - CPC) ryashingwaga mu bihe by’ubukene no mu bimeze nk’ubukoroni bw’abitwaga Kuomintang.
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 gitangira kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu yatsinze Gorillas Handball Club mu mukino wa gicuti
Yavuye mu Rwanda muri 2012 arangije kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), yerekeza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), agira ngo agiye muri Paradizo cyangwa mu Ijuru, ariko ngo yasanze ubuzima butandukanye n’uko yabyibwiraga.
Abana bitabiriye ingando z’abanyeshuri bagize komite z’amatsinda y’abakobwa mu bigo by’amashuri, bagaragaza ko zatumye hari byinshi bunguka mu bijyanye no kwitinyuka bakigirira ikizere, ndetse no kugira intego z’ubuzima bw’ejo hazaza.
Icyiciro cya kabiri cya Art Rwanda Ubuhanzi kigeze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho abatsinze mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Kayonza barahatana kugira ngo hatoranywemo abanyempano bahagararira Intara.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abaturage bagera ku 68,002 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rushimangira rwa Covid-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangije amahugurwa ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, agamije kubongerera ubumenyi ku kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 5 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 2,440. Abantu 4 banduye babonetse i Kigali n’umwe i Rubavu. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yongeye gutakaza umukino, mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 21 rikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, aho rwatsinzwe na Libya amaseti 3 kuri 1.