Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, yashimiye Repubulika ya Kenya kubera amatora meza yagize. Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri, rivuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, bashimira cyane Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Kenya, kubera imigendekere (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage kwirinda gutwika ibyatsi haba ibyo mu mirima ndetse n’ahandi, kuko muri iki gihe cy’impeshyi bitera inkongi z’umuriro bigakongeza amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.
Uruzinduko rw’ubushotoranyi ruherutse kuba rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ya Amerika, Nancy Pelosi mu karere ka Taiwan mu Bushinwa, mu buryo bunyuranyije n’ihame y’icyo gihugu, hamwe n’ibivugwa mu matangazo atatu hagati y’u Bushinwa na Amerika, byateje impagarara zikomeye mu bice bya Taiwan no mu (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abantu baturuka hirya no hino mu gihugu, bajya gusengera mu mazi yo ku Rusumo, mu Murenge wa Mutete muri ako karere, ko bagomba kubihagarika kugira ngo batazahuriramo n’ingorane zo kuhaburira ubuzima.
Hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 hatangijwe Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire. Iri barura ryageze no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, nk’uko ibiro bye (Village Urugwiro) byabitangaje. Iri barura riribanda ku kureba umubare w’abaturage, imibereho, ibyo bakora, n’ibindi.
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 580 bari bamaze amezi atandatu bahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye barashima inzego zitandukanye zagize uruhare muri iyo gahunda, kuko ubumenyi bungutse buzabafasha kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aratangaza ko agiye gusohora album ya karindwi n’ubwo ngo atarayibonera izina, ikazaba iriho indirimbo nshya gusa, zirimo iyo yise ‘Amen’.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti wa Amoxicillin 125 gm/5ml Oral Suspension (SPAMOX), ufite numero wakoreweho ya X0928.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Brig Gen. Nkubito Eugene, amuha ipeti rya Major General.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana.
Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Sousse, ku nkengero z’inyanja ya Méditerranée, hatangiye irushanwa ry’imgimbi zitarengeje imyaka 21 mu mukino wa Volleyball (Africa U21 Nations Volleyball Championship) 2022, aho ingimbi z’u Rwanda zitahiriwe n’umunsi wa mbere.
Impuzamashyaka (Azimio) iyobowe na Raila Odinga, wari Umukandida-Perezida mu matora yabaye muri Kenya ku ya 09 Kanama 2022, ishobora kwitabaza Urukiko rw’Ikirenga kubera kutemera gutsindwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 5 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 1,630. Abantu 2 banduye babonetse i Kigali, 1 i Bugesera, 1 i Rubavu n’umwe i Muhanga. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda (…)
Mbere yo gutangira umwaka w’imikino wa 2022-2023 ikipe ya Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti wayihuje n’ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda itsindwa igitego 1-0.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yabajije abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ngo "Ese Bikira Mariya adusuye uyu munsi yaza aseka cyangwa yaza yahogoye?" Yabasabye kandi kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uwo mubyeyi.
Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Mu birori bya Rayon Sports Day 2022 "Umunsi w’igikundiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2022, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 birangira uwari uegerejwe nk’impano atabonetse.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse banataha ikigo kizafashirizwamo abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda.
Nyuma y’amatora yabaye ku wa 9 Kanama 2022, abaturage ba Kenya batangarijwe ko Perezida watowe ugiye gusimbura Uhuru Kenyatta umazeho imyaka 10, ari William Ruto. William Ruto wari Visi Perezida wa Kenya ni we watsinze amatora y’umukuru w’Igihugu, ahigitse bagenzi be ku majwi 50,49%.
Umwarimu w’imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri baturanye.
Abakirisitu Gatolika ku Isi yose bizihije umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uba tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bamwe muri bo bawizihirije ku butaka butagatifu i Kibeho, aho bemeza ko kuhabonekera k’uwo mubyeyi ari gihamya y’uko ari mu ijuru.
Abana n’urubyiruko bo mu Karere ka Musanze, baravuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko, bakomeje kuyifashisha nk’umuyoboro bagaragarizamo uruhare rwabo mu myitwarire n’imibanire myiza, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyiza Igihugu gifite ubu.
Mu gihe hasigaye amasaha makeya, ngo ibyavuye mu matora ya Perezida yo muri Kenya yabaye mu cyumweru gishize bitangazwe, amatsiko akomeje kwiyongera mu baturage b’icyo gihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kirasaba ko abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O positif na O négatif bakwihutira kuyatanga kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abakorera mu isoko rya Gikondo n’irya Kimironko, bibaza aho imishinga yo kuyubaka yahereye, cyane ko imaze imyaka irenga 10.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, avuga ko hakiri igihe kugira ngo Bazilika ya Kibeho itangire kubakwa, ariko ko hagiye gushyirwaho Komite yo gukurikirana imyubakire yayo. Musenyeri Hakizimana avuga ko icyemezo cyo gushyiraho komite ikurikirana imyubakire ya Bazirika ya Kibeho (…)
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-Huye, burasaba abanyeshuri baryigamo kurangwa n’imyitwarire iri mu murongo uboneye (disipuline), bafatiye urugero ku Nkotanyi zawugendeyemo zikabasha kubohora igihugu.
Mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon “IRONMAN Rwanda 70.3” ryakiniwe mu karere ka Rubavu,umurusiya Ilya Slepov ni we wegukanye umwanya wa mbere
Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Bugesera, yahigiye kugira umudugudu w’intangarugero muri buri murenge ugize ako karere, kugira ngo bizafashe uwo mudugudu guhinduka ku buryo n’indi iwigiraho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 3 banduye Covid-19 bakaba barabonetse mu bipimo 1,950. Abantu 3 banduye babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466.
Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri (…)
Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri sitade ya Kigali hakinwe umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup 2022, ikipe ya AS Kigali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya itsinda APR FC inayitwara igikombe itsinze kuri penaliti 5-3.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’inzego zNibanze zirimo ubuyobozi bw’umujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bafashije abaturage 437 bakomoka muri uwo mujyi gusubira mu byabo.
Si ngombwa kuba ufite konti muri Banki kugira ngo ubashe gutunga ikarita ya BK Arena iguhesha kwitabira imikino n’imyidagaduro bibera muri BK Arena, ntibikiri ngombwa guhaha witwaje amafaranga mu ntoki ku bacuruzi bafite imashini za POS ndetse no guhaha ‘online’ niba ufite ikarita ya ‘BK Arena Prepaid Card’.
Abakinnyi 155 baturutse mu makipe 35 bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rizwi nka Triathlon ryabereye mu Rwanda rizwi nka " IRON MAN Rwanda 70.3"
Iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hills Festival’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku munsi waryo wa kabiri ryasusurukijwe n’umuhanzi mukuru Kizz Daniel ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Buga’ kuri ubu, n’ubwo imitegurire ndetse n’ubwitabire bitari binogeye ijisho guhera mu kwinjira ndetse no mu itangira ry’igitaramo nyirizina.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abantu 11 banduye Covid-19 bakaba babonetse mu bipimo 3,646.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) kiratangaza ko hagiye kubaho impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta (Grading System), guhera muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga (…)
Umutoza w’ikipe ya Real Madrid Umutaliyani Carlos Ancelotti yahishuye ko nyuma y’uko azaba avuye muri iyi kipe ari gutoza kugeza ubu azahita asezera kuri uyu mwuga.
Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, ku bakandida babiri bakomeye bahanganye mu guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, ari bo Raila Odinga na William Ruto, n’ubu ntiharamenyekana uwegukana intsinzi, kuko ku majwi amaze kubarurwa, usanga abo bakandida bombi, basa n’abageranye cyane.
Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum. Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato.
Tariki ya 12/8/2022 ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. No mu Rwanda uyu munsi urizihizwa mu rwego rwo guha agaciro urubyiruko nk’amaboko y’u Rwanda rw’ejo.
Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yatangaje ko bagiye kubaka ikipe ikomeye ku buryo uzajya ayitombora azajya atitira nk’uwatomboye andi makipe y’ibihangange muri Afurika
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) rwatangaje ko ku ya 18 Kanama 2022 ari bwo Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi azitaba urukiko mu nama ntegurarubanza.