Umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu uheruka gusezererwa muri APR FC, amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali
Ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, Abayobozi ba Libya bafunguye umwe mu bahungu ba Muammar Gadhafi nyuma y’imyaka irindwi (7) afungiye muri gereza yo mu Murwa Mukuru wa Libya, Tripoli.
Abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu Mbere tariki 6 Nzeri 2021, abasaba kubakira ku musingi utajegajega.
Habimana Safari wakoraga nk’umukorerabushake (Youth volunteer), akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bikagaragara muri ‘sisitemu’ ko abantu bakingiwe batarigeze bahabwa urukingo rwa Covid-19.
Umunyerondo witwa Twizerimana Cyirique ukorera mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) muri uwo murenge, akaba akekwaho kwica mugenzi we witwa Bahinyura Alain, bakunze kwita Fils.
Muri Guinea, nyuma ya Coup d’Etat yakozwe n’abasirikare ejo ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, bagakuraho Perezida Alpha Condé, ubu muri icyo gihugu hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse na ba Guverineri b’abasivili basimbuzwa ab’Abasirikare.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.
Mu Mudugudu wa Nkamba uherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, hari ingo zibarirwa mu 180 zivuga ko zijejwe umuriro w’amashanyarazi imyaka ikaba ibaye irindwi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buremeza ko bwatangiye gushyira imbaraga, muri gahunda yo kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi, nk’imwe mu ntwaro izabafasha kurandura icyo kibazo kikigaragara mu bana bo muri ako Karere.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 244, bakaba babonetse mu bipimo 12,191. Abantu 7 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,124. Abitabye Imana ni abagore 3 n’umugabo 4. Abinjiye ibitaro bashya ni 7 na ho (...)
Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, Perezida a Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, aho yemeje ko ahakiri ibibazo bikomeje gushakirwa umuti.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi cyane nka Jay Polly uherutse kwitaba Imana, kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, yasezeweho bwa nyuma akaba yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, aratangaza ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu bihugu by’amahanga birimo na Mozamique, bidashingiye ku nyungu iyo ari yo yose usibye kubungabunga umutekano.
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe cya AfroBasket 2021 cyari kimaze ibyumweru bibiri kibera mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda y’amarushanwa anyuze mu mihigo kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku rwego rw’Umurenge mu turere twose tw’uwo mujyi, umurenge uzatsinda ukazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabajijwe impamvu akomeza gufana ikipe nka Arsenal ihora itsindwa, avuga ko mu gihe inshuti igize ibyago udakwiye kuyita ahubwo uyiba hafi, ari rwo rukundo afitiye Arsenal yahoze itsinda, ubu ikaba iri mu bihe bibi ariko yanga kuyivaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza abagabo n’abasore basambanya abana kuko usibye kuba bangiza ubuzima bwabo banateganyirijwe ibihano bikarishye, birimo no gufungwa burundu igihe uwasambanyije umwana yanamuteye uburwayi budakira.
Mu mukino wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Amavubi anganyije na Kenya igitego 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda kitoroshye, kizakemurwa na Uganda ubwayo kuko ikibazo kibaye cyose kigerekwa ku Rwanda.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yongeye guhakana yivuye inyuma iby’abavuga ko u Rwanda rwaba rukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kumviriza amakuru y’ibindi bihugu.
"Ubu se umukobwa ufite inzara zireshya kuriya yashobora iki!" Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abantu benshi barimo kunegura abakobwa bafite inzara ndende ko ari abanebwe.
Ikipe ya Police FC yamaze gutangaza ko yashyizeho umutoza mukuru mushya witwa Francis Nuttall Elliott, akaba yatozaga ikipe ya St George FC yo muri Ethiopia
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, aratangaza ko kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda bigamije mbere na mbere kwihaza mu byo u Rwanda rutumiza mu mahanga, no gukemura ikibazo cy’ibura ry’inikingo zirimo n’iza Covid-19.
Uwitwa Hakizimana Félicien wo mu karere ka Rulindo ni we wegukanye umwanya mu irushanwa rya Duathlon ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatandatu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.
Nk’uko byari byitezwe na benshi, Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe bw’agatangaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu ikipe ya Rayon Sports.
Umukinnyi w’amagare, Ishimwe Patrick, wakiniraga Club ya Cine Elmay yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021, azize impanuka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 352, bakaba babonetse mu bipimo 12,232. Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,117. Abitabye Imana ni abagore 2 n’umugabo 3. Abahawe doze ya mbere (...)
Umuvandimwe wa Jay Polly witwa Uwera Jean Maurice ni mukuru we bakurikirana ariko akaba arusha Jay Polly imyaka irindwi. Mu kiganiro yagiranye na RBA, Uwera yagarutse mu mateka ya Jay Polly kuva akivuka, uko Jay Polly yakunze injyana ya Hip Hop mukuru we atabishaka, asobanura n’uburyo yagize inshingano zo kumwitaho kuva (...)
Abahanzi batandukanye basanzwe bategura ibitaramo bakanitabira ibirori basusurutsa abantu mu bukwe cyangwa mu mahoteri n’utubari, baratangaza ko biteguye neza kongera gusubukura ibitaramo nyuma y’igihe ntawe ukora ku ifaranga kubera ingaruka za Covid-19, icyakora bavuga ko kuba ibitaramo bifunguwe ariko utubari dufunze nta (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barimo n’umukuru w’umudugudu, bakaba bakekwaho gukorera urugomo Umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, aho bivugwa ko bamukubise.
Lt Col Innocent Munyengango yashyizwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeli 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasoje itorero ry’abarinzi by’ibyambu 402 ndetse bahita batangira akazi, abasaba gukumira abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko binjiza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, wagaragaje ruswa yatanzwe mu masoko ya Leta, isaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12.
Umuhanzi Theogene bakunze kwita Theo Bosebabireba, arasaba imbabazi abo bakobwa yateye inda n’imiryango yabo, abakunzi be n’Imana ku byaha byo gutera inda no gusinda byamuvuzweho mu myaka itatu ishize.
U Rwanda rwakiriye inkingo 200.000 za Covid-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatanzwe n’Ingabo za Hellenic binyuze mu bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari banyoye gakeya cyane, bagasabwa (...)
Abatuye mu Midugudu ya Ryarumenangiga, Kigina, Umunazi n’Ubuseruka mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, barinubira kuba hari umushoramari mu by’ubworozi uboneshereza, ku buryo nta cyo kurya bafite mu mirima.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ivuga ko izasaba indishyi nyuma y’uko abantu bayo 12 bapfuye, ndetse abandi bagera ku 4.400 bakarwara bitewe n’ibisigazwa n’imyanda y’ahatunganyirizwa amabuye y’agaciro muri Angola.
Ku ya 3 Nzeli 2021, umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa, ahanini babyariye iwabo ndetse n’abagore, bose hamwe bagera ku 14,455, abagenerwabikorwa bakemeza ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo kuko bamenye akamaro kako nyuma yo guhugurwa n’uwo (...)
Uruganda Rutsiro Honey Ltd ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwamuritse ubuki bw’umwimerere rukora, ndetse runatangaza ko rugiye gushyira ku isoko divayi z’amoko ane (4) bitarenze uyu mwaka, rugashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira ibyo rukora kuko byujuje ubuziranenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 490, bakaba babonetse mu bipimo 12,737. Abantu 7 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,112. Abitabye Imana ni abagore 2 n’umugabo 5. Abahawe doze ya mbere (...)
Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, wahinduriwe izina witwa ‘No way’ (Nta nzira) kubera kutarangwamo icyaha, maze umuyobozi wawo ahabwa inka y’ishimwe.
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), uzasubiza za miliyoni z’inkingo zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson zakorewe muri Afurika yepfo ariko zikaba zari zaroherejwe i Burayi, maze zikoreshwe ku mugabane wa Afurika.
Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.
Ikigega cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga(USAID) cyahaye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti(RMS), inkunga y’amadolari miliyoni 75(ahwanye n’amanyarwanda miliyari 75).
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barifuza ko bafashwa mu kubona amazi mu nzuri kuko kenshi igihe cy’impeshyi amatungo yabo abura amazi yo kunywa, kubera ko valley dams zabafashaga zasibamye.
Abaturutse mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, byo mu Rwanda, bifite aho bihuriye n’imicungire y’ibiza; bamaze iminsi, bigishwa imikoreshereze y’ikoranabuhanga rishya, rizwi nka “Artificial Intelligence”, rifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago n’ingaruka ziterwa n’ibiza.