Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi, kugira ngo birusheho kurinda abaturage ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Gen. Simon Nyakoro Sirro, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021 yasuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda rw’iminsi ine rwatangiye kuva tariki ya 6 Nzeri 2021.
Padiri Bernard Muhawenimana, Umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) buratangaza ko uko inkingo za Covid-19 zikomeza kuboneka ari nako imfungwa n’abagororwa bazakomeza kugenda bakingirwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 474 bakaba babonetse mu bipimo 12,128.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa ipeti rya Colonel.
Alexandre Smith, umwalimu muri Kaminuza yigenga y’i Buruseli (ULB) akaba n’umushakashatsi ku mateka ya Afurika mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubirigi, ibitse amateka yo mu bihe by’Ubukoloni, asaba abakora ibikorwa by’ubwubatsi kudahutaza amateka aba ari aho ibikorwa bica kuko ashobora kuba inyungu kuri bo no mu (...)
Mu mukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Volleyball, u Rwanda rutsinze Burkina Faso mu mukino wa kabiri w’itsinda A.
Abanyarwanda 16 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufatanyije na sosiyete, GURARIDE bashyiriyeho abawutuye n’abawugenda, uburyo bworoshye bwo gukora ingendo bifashishije amagare agezweho.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye inama ihuza abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Nyuma yo kuva muri gereza akaza no kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Kwizera Olivier yahakanye ko yaba yaratewe umwaku n’umukobwa witwa Shazzy, akavuga ko ari uruhurirane gusa.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rumaze gutegeka ko Safari George wagaragaye mu mashusho yanize DASSO, afungwa iminsi 30 y’agateganyo akazaburana ari muri gereza.
Ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 rwafunze Dr. Kayumba Christopher.
Tariki 8 Nzeri 2021, ni umunsi w’ibyishimo kuri Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, aho bizihiza isabukuru y’imyaka 31 bamaze bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll, ubu wagizwe Umutagatifu.
Ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri Djibouti aho igiye gukina umukino wa mbere wa CAF Champions League, ikaba yagiye hamaze kwerekanwa Jacques Tuyisenge nka Kapiteni mushya
Ibihaha kimwe n’umutima, ni ingingo z’umubiri zikora ubutaruhuka kabone n’ubwo umuntu yaba asinziriye, ndetse iyo bihagaze gukora habaho urupfu.
Itsinda ry’abakinnyi n’abatoza bari bahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike yabereye i Tokyo mu Buyapani, biyemeje kwegukana umudali mu mikino Paralempike ya 2024
Agace ka Gikondo karebana n’ahitwa kuri MAGERWA mu Mujyi wa Kigali, ni mu Mudugudu witwa Marembo II, mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo w’Akarere ka Kicukiro, ariko izina rizwi na benshi kuva kera rikaba ari Sodoma.
Abakorera mu isoko rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali no hanze yaryo barasaba ubuyobozi kububakira isoko bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba uzwi nka CEDEAO/ECOWAS bateraniye mu nama idasanzwe biga ku kibazo cya kudeta yari imaze amasaha 72 yahiritse Perezida Alpha Condé wa Guinea maze bafatira ibihano abayikoze.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa ‘Somaho’ igasohoka Jay Polly akimara kwitaba Imana, abantu batandukanye banenze bikomeye umuhanzi Platini bamushinja gushinyagura no gushaka gukoresha urupfu rwa Jay Polly mu kuzamura izina.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo kwiga uko imiti ivura amatungo yarumwe n’isazi ya Tsetse yashyirwaho Nkunganire, bitewe n’uko ihenze byagora bamwe mu borozi kuyigondera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 483 bakaba babonetse mu bipimo 12,131. Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,147. Abitabye Imana ni abagore 1 n’umugabo 5. Iyo Minisiteri ivuga (...)
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje ibiganiro n’urwego rwa DASSO, mu rwego rwo kurwibutsa inshingano rushinzwe no kurushaho kuzinoza, batanga serivise nziza ku baturage aho kubahutaza.
Abarwayi bagera kuri 17 baguye mu bitaro by’ahitwa i Mexico (Central Hidalgo state), nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije umushinga wo koroza abaturage bakennye amatungo magufiya, ari yo ihene, intama, ingurube n’inkoko.
Kubera ibibazo bamakimbirane bigize iminsi bigaragara hagati y’abayobozi n’abaturage, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira impande zombi kongera kuzuzanya, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho hagati y’abayobozi n’abaturage biturutse ku kuba inama zibahuza zitari (...)
Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, Gereza yo muri Indonesia mu gace ka Jakarta yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibirimi byawo bihitana abagera kuri 41, abandi benshi barakomereka nk’uko byatangajwe na polisi yo muri icyo gihugu.
Umuhanzi Semu Jean Berchimas bakundaga kwita Semu wa Semu, ni umwe mu bari bagize itsinda (orchestre) Impala, witabye Imana ahagana mu 1983 Impala zimaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda benshi kubera kumenya guhuriza hamwe ubuhanga bwa buri wese mu buryo bwe.
Abakobwa bakiri bato mu gihugu cy’u Buhinde, bakoreshejwe urugendo bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba imvura.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kutitabira ibikorwa by’ubukerarugendo batabiterwa n’uko batabikunda, ahubwo ngo bakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.
Polisi mpuzamahanga (Interpol), ishami ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, ryashyikirije Interpol yo muri Afurika y’Epfo imodoka ikururwa (Romoroki), yibwe umunyemari wo muri icyo guhugu witwa Andre Hannekom.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umunyamakuru ukorera radio i Kigali akaba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, no kubaha serivise nziza muri rusange.
Ikipe ya APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi n’abandi iyi kipe ijyanye muri Djibouti gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club
Abaturage bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, babashije kuzimya inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, nibwo amakuru y’inkongi y’umuriro wari wibasiye icyo gishanga yamenyekanye, bituma abaturage bo mu Mirenge ya Rwerere na Kivuye bihutira (...)
Dr Carlos Fernando, Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), mu mpanuro yahaye abanyashuri biga muri iyo Kaminuza ishami ryayo rya Musanze, yasabye abanyeshuri kwiga baharanira kugira ubumenyi buhagije buzabafasha kwihangira umurimo, abibutsa ko badakwiye kwiga bategereje ko hari uzabaha akazi.
Nyuma y’igihe inteko z’abaturage zidaterana kubera Covid-19, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.
Ku munsi wa mbere w’imikino y’igikombe cya Afurika muri Volleyball, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bworoshye yatsinze u Burundi amaseti atatu ku busa
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 453 bakaba babonetse mu bipimo 12,023. Abantu 7 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,141. Abitabye Imana ni abagore 1 n’umugabo 6.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Jacob Zuma, biturutse ku mpamvu z’uburwayi bw’uwo mukambwe, akamwifuriza gukira vuba.
Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, ni bwo Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya, IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bari bageze ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, banagirana ibiganiro bishimangira (...)
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bitwa ’BIO Ventures for Global Health’ na ’GardaWorld’, baramara ukwezi bapima kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bafite imyaka y’ubukure 30-49 mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo gukosora imyifatire imwe n’imwe idakwiye umuyobozi, aho hari abakoresha imbaraga z’umurengera mu kubahiriza gahunda za Leta, ba DASSO bagiye gutegurirwa amahugurwa abafasha kunoza inshingano zabo.
Umuhanzi Bizimana Loti wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Nitwa Patoro”, ni umwe mu Banyarwanda bake babonye impamyabumenyi ya kaminuza mbere ya za 80 ariko hanze y’u Rwanda kuko yayiboneye i Burundi mu 1976.
Indirimbo ‘Naanzaje’ ya Diamond Platnumz imaze iminsi ibiri isohotse ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni ebyiri kuri YouTube, na yo ishobora kuza mu ndirimbo zakoze agashya ko kurebwa n’abantu benshi mu gihe gito.
Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.