Mu Karere ka Rulindo, umwanda w’ubwiherero watangiye kubyazwa umusaruro, ahamaze kubakwa uruganda rutunganya uwo mwanda (vermifiltration plant), mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ifumbire izajya ibafasha mu buhinzi bwabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ingengabihe yo gusubira ku ishuri, aho abanyeshuri bazagenda kuva ku wa Kane tariki 5 kugera ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko ibiza byahitanye abantu 200, abagera kuri 400 barakomereka muri uyu mwaka wa 2022.
Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, yaranyereye agwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Afrochella 2022’.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abatuye Akarere ka Gicumbi, bamennye banatwika ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, kandi zitemewe gucururizwa mu Rwanda.
Icya mbere cy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, Cristiano Ronaldo yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Muri Afurika y’Epfo hari Umupasiteri uvuga ko asengera abantu bakabona ibitangaza bitandukanye, na vuba aha kuri Noheli hari abo yasezeranyije kubona ibyo bitangaza, gusa bisaba ko umuntu abanza kwishyura amafaranga runaka bitewe n’icyo yifuza, kuko ibiciro bitandukanye hagendewe ku cyo ushaka isengesho yifuza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu mu ruhando rw’Isi bikungahaye ku byiza nyaburanga bikururira ba mukerarugendo kurusura, dore ko kandi ruri mu bihugu bifite ikirere cyiza cy’imberabyombi, bivuze ko ubukonje n’ubushyuhe biringaniye, ibyo bigatuma abasura u Rwanda bahishimira, uyu mwaka ibyamamare binyuranye bikaba byarahigereye.
Ntabudakeba Immaculée ni umubyeyi umaze imyaka 44 mu burezi. Avuga ko akazi ka mwarimu ugakoze ugakunze kakugeza ku iterambere ukabasha gusaza neza. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Ntabudakeba yatangaje ko akorera umwuga w’uburezi mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma kuri G.S Mubuga.
Mu isiganwa Royal Nyanza Race ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu, Mugisha Moise yongeye kuba uwa mbere
Ubuyobozi bw’itorero ryitwa Ebenezer Rwanda, bwamaganye amakuru avugwa ko barimo kugurisha urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo, bukavuga ko ayo makuru ari ibihuha.
Murandasi (Internet) yatangiye hagati mu myaka ya 1960-1970, ubwo ibyogajuru (satellites) byari bitangiye koherezwa mu kirere(mu isanzure), hagamijwe gufasha abasirikare kuvugana bakoresheje itumanaho rigendanwa(mobile telecommunication).
Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.
Hari abantu bahimba ibinyoma bitandukanye bagamije kutishyura amadeni baba bafite, ariko harimo n’abahimba ibinyoma biteye ubwoba kurusha abandi. Urugero ni umugore wo muri Indonesia wahimbye ko yapfuye ndetse akifotoza yitunganyije nk’uko batunganya umurambo, ubundi agashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga, ahunga (…)
Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Muri uyu mwaka, itsinda ry’abaganga b’Abashinwa baje mu Rwanda boherejwe na Guverinoma y’Igihugu cyabo, bavuye abarwayi bagera ku 12,291.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko muri uyu mwaka, ibyaha birimo icy’ubujura buciye icyuho, magendu, kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, ari byo byagaragaye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 29 bo mu Karere ka Kirehe, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
Ubuyobozi bw’ikigo cya Volcano Express gitwara abagenzi mu Rwanda no mu Karere, buratangaza ko imodoka yabo itwara abagenzi hagati ya Kampala na Kigali, yakoze impanuka igonganye n’imodoka ya Modern abantu batanu bahita bapfa.
Abacururizaga indabo n’amavaze mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwa aho bakoreraga bakimurirwa ahandi.
Umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel wari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite imyaka 110 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aziza uburwayi.
Tariki ya 29 Ukuboza 2022 U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 bagize imiryango 14 batahutse bavuye muri Mozambique. Bigirimana Gabriel ni umwe mu batahutse muri izi mpunzi. Avuga ko akomoka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba akaba yari amaze imyaka 28 mu buhunzi muri iki gihugu.
Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2023, abashimira ubunyangamugayo bagaragaje mu mirimo yabo.
Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 azize kanseri y’amara ku myaka 82 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bugaragaza ikibazo cy’ibikorwaremezo byorohereza ishoramari birimo imihanda, amashanyarazi n’amazi meza, bitaragezwa mu cyanya cy’inganda cy’ako Karere, nka bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kuhubaka inganda.
Uhereye igihe igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kirangira ku itariki 18 Ukuboza 2022, Abanya-Argentine baracyishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo, ku buryo bamwe babonye ko bidahagije kujya mu mihanda bakabyina, biyemeza kugira ubundi buryo bagaragazamo ibyishyimo babyerekanira no ku mibiri yabo bishyirishaho (…)
Ku wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, mu masaha y’igicamunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette na Murenzi Jean Marie Vianney uyobora ishami ry’imibereho myiza n’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Murenge wa Rilima, basuye Uwiragiye Marie Chantal uherutse kwibaruka (…)
Abantu 19 ni bo bamaze kubarurwa ko bapfuye mu ijoro ryakeye ry’uyu wa Kane, aho baguye mu nkongi y’umuriro yibasiye Hoteli bari barimo, ifite n’ahabera imikino itandukanye harimo n’iy’amahirwe ( hôtel casino), iherereye ku mupaka wa Cambodge na Thaïlande, gusa ubuyobozi wa Cambodge butangaza ko imibare y’abaguye muri iyo (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Itegeko rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ririmo kuvugururwa ryongewemo ibijyanye n’uruhushya rwo gutwara imodoka za Automatique, aho uzaba afite urwo ruhushya atazaba yemerewe gutwa imodoka za manuel.
Abasirikare 750 bo muri Sudani y’Epfo tariki ya 28 Ukuboza 2022, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubungabunga amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Umucuruzi wa gazi waganiriye na Kigali Today agira ati “Gazi ni cyo gicuruzwa cyonyine mbona kirimo kugabanuka mu biciro kuko uyu mwaka wa 2022 watangiye icupa ry’ibiro 12kg rigurwa amafaranga ibihumbi 13Frw, ubu na bwo ndabona ikomeje kumanuka ikaba yenda kugurwa nk’ayo, kuko kugeza ubu iryo cupa rigurwa ibihumbi 17Frw.”
Kamanzi Ernest wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ahagarariye urubyiruko yeguye kuri iyi mirimo.
Jean Bosco Uwihoreye uzwi ku izina rya Ndimbati muri filimi y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yasinye amasezerano n’uruganda Sky Drop Industries rukora inzoga, kujya arwamamariza mu gihe cy’umwaka.
Koperative Umwalimu SACCO yatangije serivisi nshya z’ikoranabuhanga, zizafasha abanyanyamuryango kugera kuri serivisi z’imari kandi bidahungabanyije akazi kabo ko kwigisha.
Drake yamaganye icyo yise ibihuha aho umugore yavuze ko yamusohoye mu nzu nabi bamaze kugirana ibihe byiza, ariko uwo mugore akavuga ko yatangiye gukubitwa na Drake amusohora ari na ko umugore amufata amashusho.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gikomeje gahunda yo kongerera ubumenyi abanyamakuru kuri gahunda y’inkingo, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa neza akamaro kazo.
Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE 519 D ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya.
Abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Nyaruguru, bigishijwe gutoza abaturage kwegerana bakabwizanya ukuri ku bikomere basigiwe na Jenoside, nk’inzira izabageza kuri Ndi Umunyarwanda.
Mahama ni imwe mu nkambi eshanu zo mu Rwanda zicumbikiye impunzi zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika ziganjemo izo mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa, iyo (…)
Bamwe mu bayoboke b’Itorero Ebenezer Church Rwanda barashinja uburiganya Umuyobozi waryo, Rev Pasiteri Jean-Damascène Nkundabandi, kuko ngo arimo kugurisha urusengero atabibamenyesheje, kugira ngo arye amafaranga wenyine.
Papa Benedigito wa XI wayoboye Kiliziya Gatolika kugeza muri 2013 ararwaye bikomeye. Papa Francis wamusimbuye yasabye abantu ko bamusengera ngo yoroherwe.
Umunye-Congo Hertier Luvumbu wari utegerejwe mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 28 Ukuboza 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kiratangaza ko nyuma y’uko ibiryo by’amatungo bikomeje guhenda, cyatangiye kwigisha aborozi uburyo bwo kugaburira amatungo yabo bitabahenze.
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev yaraguje umutwe ku bintu 10 bishobora kuzaba muri uyu umwaka wegereje wa 2023.
U Bushinwa bwatangaje ko kuva muri Mutarama 2023 buzafungura imipaka, urujya n’uruza rukongera kubaho muri iki gihugu nyuma y’igihe kigera mu myaka 3 nta bugenderanire n’ibindi bihugu, kubera icyorezo cya Covid-19.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko ifite gahunda yo gushyira Internet nibura muri 60% by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu, ibyo bikazaba byamaze gukorwa bitarenze umwaka wa 2024.
Pamela Ruzigana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kubungabunga Ibyogogo no Kurwanya Isuri, Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), avuga ko mu nyigo bakoze basanze mu turere twose tw’u Rwanda isuri itwara ubutaka bwinshi, bugatemba bugana mu nzuzi no mu migezi.