Umuhuzabikorwa w’Urwego rwunganira Akarere ka Nyagatare mu gucunga umutekano Faustin Mugabo avuga ko n’ubwo bahura n’abaturage kenshi bari mu byaha, bitavuze ko babanga ahubwo ngo bakwishimira ko bafite imibereho myiza.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.
Muri Nigeria ubwato bwarohamye buhitana abantu 10 abandi 60 baburirwa irengero, mu gihe 15 ari bo barohowe ari bazima, nk’uko bitangazwa n’abategetsi bo muri Leta ya Anambra aho byabereye.
Abanyeshuri 67 barangije amahugurwa y’ubumenyingiro, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, bashyikirijwe impamyabushobozi, bibutswa ko ubumenyi butubakiye ku ndangagaciro zo gukunda umurimo ntacyo bwaba bumaze.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwatangiye imyitozo y’uko umurwayi wa Ebola wagera mu Rwanda yakwakirwa, busaba abaturage gutanga amakuru ku bantu baheruka muri Uganda mu minsi 21 ishize.
Polisi yo mu Buhinde yarashe ingwe nyuma yuko yishe abantu icyenda muri Champaran, iherereye muri Leta ya Bihar mu Buhinde.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana ubusabe bwa Beatrice Munyenyezi ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kujyana abatangabuhamya mu rubanza rwe.
Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bakuze bifuza gufashwa mu buvuzi bw’amaso kuko ngo indwara y’umuvuduko w’amaraso ibatera kutabona. Ku kigo nderabuzima cyo mu Murenge wa Ngoma, ni ho usanga aba babyeyi ku munsi bahawe wo kuza gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso.
Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, buravuga ko bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka (Agro Forestry), kuri hegitari 3500 kugera mu mwaka wa 2024.
Umugore witwa Cherri Lee w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko yakuze akunda icyamamare Kim Kardashian yiha intego yo kuzasa na we uko byagenda kose.
Bayiringire Elysée w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, agiye gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri y’incuke akererewe, kubera ubumuga bwo mu mutwe bwatumye atamenya kuvuga kandi n’ingingo ze zikaba zidakora neza.
Abatuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikiraro kimaze igihe kirekire gitwawe n’ibiza, bihagarika imihahirane n’imigenderanire y’abaturage.
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 09 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, mu bipimo 1,828 byafashwe. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,467 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye mu gice cy’umujyi n’inkengero zawo, bashimishwa no kwegerezwa serivisi zituma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bitabasabye kumara umwanya munini kandi badatanze ikiguzi cy’amafaranga.
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda bavuga ko kubura amikoro yo kubageza mu Bugenzacyaha no gusubika imanza z’ababahohoteye bituma ababahohoteye badahanwa.
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze FC 4-0.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryasabye Igihugu cya Gambia guhagarika gukoresha imiti y’inkorora ya Promethazine Oral Solution, Kofexmalin Baby Cough Syrup, Makoff Baby Cough Syrup na Magrip N Cold Syrup ikorerwa mu Buhinde kuko itujuje ubuziranenge.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zibarizwa muri RWABATT10, zahaye amahugurwa abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abagore bo mu Karere ka 5ème Arrondissement, mu mujyi wa Bangui.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 7 Ukwakira 2022, yafashe uwitwa Gashema Tumani ufite imyaka 49 y’amavuko, ukurikiranyweho kugerageza guha ruswa umupolisi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70,000 Frw) kugira ngo imodoka ye ihabwe icyangombwa cy’ubuziranenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 08 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu banduye Covid-19, bakaba barabonetse mu bipimo 2,071.
Abanya-Kenya babiri bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho icyaha cyo kwituma muri pariki ibamo inyamaswa z’ishyamba. Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’umwanzuro wo gutanga ikirego mu rukiko, abo bantu babiri binjiye mu ishyamba rwihishwa, bajya kuryitumamo abarinzi ba pariki barimo bacunga umutekano barababona.
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro bakoresha imirongo ya MTN bishyurirwa n’Akarere bavuga ko batishimira telefone bahabwa kuko zidatanga umusaruro. Bamwe mu bakozi bakorera mu mirenge y’Akarere ka Rutsiro bavuga ko telefone bahabwa bahisemo kuzanga kuko zidatanga umusaruro, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere kujya bubafasha kubona (…)
Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK), Dr Diane Karusisi, yemereye abikorera b’i Nyagatare imodoka mu gihe baba bashyize mu bikorwa umushinga mugari bafite wa Laboratwari igendanwa y’ubuvuzi bw’amatungo.
Raporo y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko umwaka warangiranye n’ukwezi kwa Kamena 2022, wasize ingo zigera ku 243,992 zihawe amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.
Abategereje kwiyandikisha gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga, Polisi yavuze ko igihe cyo gufungura umurongo kugira ngo abakeneye iyo serivisi bayihabwe bazakimenyeshwa vuba kuko hari ibirimo kunozwa neza kugira ngo ibibazo byari baragaragaye bitazongera gusubira.
Ingaruka za COVID-19 n’intambara yo muri Ukraine bishobora gutuma intego Isi yari yihaye yo kuba yaranduye ubukene bukabije muri 2030, itagerwaho nk’uko byatangajwe na Banki y’Isi.
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kwifashisha amahirwe bahawe bakaka inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi kuko kuba bari ku kigero cya 0.3% ku nguzanyo zatswe mu Gihugu cyose ari nk’igisebo mu gihe Akarere gakungahaye mu buhinzi n’ubworozi.
Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 309, imodoka 2 n’amagare 219 byafatiwe mu turere dutandatu tw’Intara y’Iburasirazuba.
Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), aho baganiriye ku byatuma ubumenyi n’ikoranabuhanga biza ku isonga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19, akaba yabonetse mu bipimo 1,500.
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze kuri penaliti 4-2.
Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.
Ubuyobozi bwa Urusaro International Women Film Festival, bwatangaje ko muri filime nyarwanda enye zigomba guhatana mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema, imwe yamaze gukurwamo.
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse, bikaba bigomba kubahirizwa guhera tariki ya 08 Ukwakira 2022.
Abasora bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko Intara yabo yaje ku isonga mu gutanga neza umusoro wa 2021-2022.
Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2022 ikipe ya Bugesera FC mu rugo i Bugesera yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko bitarenze ukwezi k’Ukwakira 2022, ikigo nderabuzima cya Kayumbu kizaba cyatangiye kwakira ibikoresho by’ibanze, nyuma y’umwaka umwe gitangiye gukora, bikaba bitangajwe nyuma y’aho hari amafoto yagaragaye yerekana ko abakozi b’icyo kigo badafite intebe n’ameza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko icyayi cyiza ku isonga mu bihingwa u Rwanda rwohereza hanze byinjiriza Igihugu amadovise menshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kirishimira uburyo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse biturutse ku misoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2021-2022, aho umuhigo icyo kigo cyari cyihaye mu gukusanya imisoro wiyongeyeho Miliyari 78,8Frw.
I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, hari abahinzi b’imyumbati bavuga ko bigishijwe kuyihinga mu binogo bamwe bita ibiroba, bikaba bibaha umusaruro batari barigeze banarota, kuko igiti kimwe cyeze neza gishobora kuvaho ibiro 40.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Hon. Omar Daair, arashima uko urwego abahinzi bagezeho mu gutegura imihigo ijyanye n’igenamigambi ry’ubuhinzi, hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage byakusanyijwe n’abaturage.
Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, rikomeje kugaragara ku masoko atandukanye, riri mu byo abaturage bavuga ko bibahangayikishije, bagasaba inzego zibifite mu nshingano, kugira icyo zikora, iki kibazo kikavugutirwa umuti byihuse.
Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga bakina bicaye (Sitting volleyball), bagiye kwerekeza muri shampiyona y’Isi mu gihugu cya Bosinia Herzegovina mu gushyingo uyu mwaka.
Abikorera mu Turere tune tw’Intara y’Iburasirazuba barasaba Banki ya Kigali (BK) kurushaho kubegera kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara.
Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 1,467. Abo bantu babiri banduye bose babonetse i Kigali. Nta muntu witabye Imana, imibare igaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu (…)
Kuri uyu wa gatanu haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA rizitabirwa n’amakipe 4 aho iya mbere izahabwa miliyoni 5.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda. Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda.