Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 28, bakaba babonetse mu bipimo 6,845. Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bazize icyo cyorezo bose bamwe ni 1,336.
Padiri umenyerewe mu njyana ya Rap, Uwimana Jean François, yashyize hanze indirimbo ‘I loved you’ yakoranye n’umuhanga mu gukora indirimbo wamamaye mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Mastola.
Uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan ufite umuyoboro (channel) wa YouTube witwa Ishema TV, Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abayobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bakuyeho itegeko ribuza indirimbo zinegura Perezida w’icyo gihugu, Félix Antoine Tshisekedi.
Mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar, Mali yatsinze u Rwanda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Imiryango 100 itishoboye yo mu Karere ka Burera, nyuma yo gushyikirizwa inka yorojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, yiyemeje kuzifata neza kugira ngo mu gihe kidatinze izabe yaciye ukubiri n’ubukene.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco arasaba urubyiruko gushyira Ubunyarwanda imbere y’ibindi byose kuko aribwo ruzabasha gukorera Igihugu rukagiteza imbere kandi rufatanyije.
Inyubako Nyarutarama Plaza iherereye mu Karere ka Gasabo ni yo ya mbere mu Rwanda, yahembewe kuba yubatswe mu buryo burengera ibidukikije, kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyisaba ubufasha mu gushyira abarimu mu myanya mu gihe uturere turimo kuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa kandi bitari mu nshingano zabo.
Active ni itsinda rigizwe n’abahanzi Tizzo, Dereck na Olvis baje kwihuriza hamwe mu mwaka wa 2013 nyuma y’uko buri wese yakoraga umuziki ku giti cye. Bihurije hamwe bigizwemo uruhare na Bagenzi Bernard watunganyaga amajwi n’amashusho muri icyo gihe.
Frederik Willem de Klerk, wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ari na we w’umuzungu uheruka kuyobora icyo gihugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021 ku myaka 85, azize kanseri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ba DASSO bashya binjiye mu mwuga kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira imbere umuturage.
Ikipe ya Rayon Sports n’ikigo cya Canal Plus gicuruza amashusho basinye amasezerano y’umwaka umwe, aho ikipe ya Rayon Sports izajya Canal+ ku makabutura
Abakunzi b’injyana ya Rap na Hip Hop mu Rwanda ntabwo ari kenshi bashobora kujya mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Riderman ngo bamubone ari wenyine ku rubyiniro adaherekejwe na Karigombe.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko uko iminsi igenda ihita, ari nako hagaragara impinduka nshya, zishingiye ku bikorwa bitandukanye bivuka umunsi ku wundi, cyane cyane bigaragarira mu mishinga y’ibikorwa remezo, byaba ibigirwamo uruhare na Leta, abikorera ndetse n’abaturage ubwabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, imbogo zitaramenyekana umubare, zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zikomeretsa abaturage.
Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iya RRA bityo abacuruzi badakwiye gutinya ko ubucuruzi bwabo bukurikiranwa na yo.
Kaminuza mpuzamahanga yigisha Ubuzima Rusange kuri Bose (University of Global Health Equity-UGHE) yongeye gutegura Iserukiramuco ngarukamwaka rya gatatu ryiswe Hamwe Festival rizaba kuva tariki 10-14, hagamijwe isanamitima muri ibi bihe bya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 19, bakaba babonetse mu bipimo 5,920.
Hagati ya tariki ya 6 na tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa byo kugenzura abatwara imodoka banyoye inzoga. Muri ibyo bikorwa hafashwe abantu 28, bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bose ibipimo byagaragaje ko bafite umusemburo wa Alukolo mu maraso urengeje 0,8.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021 yayoboye inteko ya 10 ihuza abagize inama rusange y’umuryango Smart Africa ugamije gufasha umugabane wa Afurika kugera ku cyerekezo cyawo mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Mu nama irimo kubera muri Tanzania ihuje urubyiruka rwaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afrika, izwi nka YouLeadAfrica, abayobozi bakuru barimo na Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame, baganirije urwo urubyiruko rwayitabiriye.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC), Gen Célestin Mbala Munsense uri mu ruzinduko mu Rwanda, yahuye n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ahanini ku bijyanye n’umutekano.
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II iri mu Rwanda muri gahunda yo kuyitambagiza ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Iyi nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.
Iterambere ry’ubuhinzi bw’umuceri rituma ari umwe mu biribwa Abanyarwanda batari bake barya, nyamara ngo si ko byari byifashe ubwo wadukaga mu bice biwuhinga cyane, urugero nk’ahitwa mu Cyiri mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, ari na ho wageze mbere mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, kuko nk’abantu bakuze (...)
Abunganira abantu mu mategeko (lawyers) bo mu Rwanda no mu Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya kugeza ubwo abavoka ba Kenya na bo bazemererwa gukorera umwuga wabo muri ibi bihugu byombi.
Guverinoma ya Hongria yemereye u Rwanda inguzanyo ihendutse ingana na Miliyoni 52 z’Amadorali ya Amerika azifashishwa mu kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Ihuriro ry’ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (East African Tourism Platform) riratangaza ko mu gihe cya vuba batangira gukoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa EAC Pass, buzafasha abahatuye kutongera kwipimisha Covid-19 ishuro zirenze imwe.
Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko indwara y’umwingo ari ukubyimbirwa kw’imvubura yitwa Thyroide iba mu ijosi. Iyi mvubura ishinzwe gukora imisemburo yitwa thyroxine (tirogisine) igenga imikurire y’umuntu ikanamurinda ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije buturuka mu mubiri ubwawo.
Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, CP Emmanuel Hatari, bagiranye ibiganiro n’abamotari bagera ku 1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare, bigamije kubakangurira kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka (...)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yatangaje ko bari mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatuma abaturage gukoresha Jeto mu kwambukiranya umupaka uhuza ibihugu byombi, kuko gukoresha Pasiporo na Laisser-passer bihenda umuturage.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugabo wasambanyije umwana we akamutera inda.
Malala Yousafzai wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yashyingiranywe n’umukunzi we witwa Asser Malik mu birori bya kisilamu byabereye i Birmingham mu Bwongereza.
Itsinda ry’Abayobozi bakuru b’Inzego z’Ubutabera mu gihugu cya Somaliya, riyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu, Bashe Yusuf Ahmed, ryaje mu Rwanda kwiga imikorere y’Ikoranabuhanga ryitwa IECMS rihuza inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 22, bakaba babonetse mu bipimo 7,854.
Covid-19 yatumye ibihugu n’u Rwanda rurimo, bihindura uburyo bw’imyigishirize hashyirwa imbere gukoresha ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.
Umugati Kugira ngo umugati ubashe kumara igihe kirekire utangiritse, ushobora kuwubika mu ishashi yabigenewe ukawuzingiramo, cyangwa ukawushyira mu gafuka ka plastic gafite imashini gashobora kongera gukoreshwa, cyangwa se mu gasanduku gato kagenewe imigati (bread box).
Mu bahanzi hakunze kuvugwa ibijyanye no kwigana igihangano cy’undi, cyangwa se umuntu akagisubiramo atabiherewe uburenganzira (ibyo bita gushishura) bigateza impaka z’urudaca.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko imisoro n’amahoro umwaka wa 2020-2021, Intara y’Iburasirazuba yinjije Miliyari 35.74 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe hari hateganyijwe Miliyari 33.7, intego igerwaho ku kigero cya 106%.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyakoze ubushakashatsi gisanga indwara ya stroke iri ku mwanya wa gatatu mu zihitana abantu benshi mu Rwanda ndetse umuntu umwe mu bantu bane akaba ashobora kugira ubu burwayi.
Umubyeyi witwa Uwamahoro Mediatrice, wo mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arasaba ubufasha bwo kubasha kubona icumbi, ndetse n’umwana we agasubira mu ishuri.
Ikipe ya Volleyball y’abagore ya APR (APR WVC) mu kanya kashize ikoze impanuka ubwo imodoka yagendaga ifata abakinnyi mu bice bitandukanye muri Kigali nk’uko bisanzwe.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko ahagiye hagezwa ibikorwa by’iterambere byagizwemo uruhare n’igihugu cy’u Bushinwa, barishimira ko hari byinshi byabafashije mu iterambere ryabo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, barashima uruhare rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bikorwa bakora, bikagira abo bikura mu bukene, bakajya mu cyiciro cy’abafite imibereho myiza.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), riravuga ko RDF nta ruhare ifite ndetse nta n’inkunga itera umutwe w’abarwanyi wa M23.