Ku bufatanye na Leta, Umuryango Mpuzamahanga ukorera mu Rwanda witwa Humanity&Inclusion watangije ku mugaragaro umushinga ugamije guteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza.
Ku wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda babiherewe amahugurwa rya gatatu (FPU-3), rigizwe n’abapolisi 180 ryahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ryerekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Santrafurika (MINUSCA).
Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022, Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko.
Senegal ni igihugu cya gatatu twahisemo kubagezaho mu bihugu bitanu bya Afurika bizitabira igikombe cy’isi.
Kugeza ubu, agaciro k’ifaranga rya Ghana ngo kamaze kugabanukaho 40% muri uyu mwaka wa 2022, ibyo bikaba ari byo byatumye abaturage amagana bajya mu mihanda yo mu Murwa mukuru Accra, basaba ko Perezida Nana Akufo-Addo yakwegura, kubera icyo kibazo cyatumye n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa bizamuka ku (…)
Umuyobozi Nshingwabikorwa (DEA) w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, arizeza ko umubyigano w’ibinyabiziga muri Remera-Giporoso kugera i Kanombe uzagabanuka, ubwo umuhanda wo muri Niboye uzaba urangije gukorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeje kwigisha no kugira inama abo mu muryango wa Hakizimana Innocent barimo na nyina, bakaba bari batuye mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera. Abo muri uyu muryango bamaze igihe kirekire basembera nyuma y’uko inzu babagamo itejwe cyamunara, bakanga kwemera (…)
Mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ishuri ry’imyuga, ryitezweho korohereza urubyiruko rwaho n’uruturuka mu tundi Turere dutandukanye two mu gihugu, kugira ubumenyi bwimbitse, mu bijyanye n’umwuga w’ubudozi, ubutetsi, gutunganya imisatsi, n’umwuga w’ubuhinzi.
Icyamamare muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yayobotse idini ya Islam nyuma yo kugaragara ku mafoto, arimo gusengana n’umuyobozi wo mu idini ya Islam iwabo ku ivuko.
Bob Mugabo ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ngo yishimiye ndetse ananyurwa no kumva amateka y’umuryango FPR-Inkotanyi, nyuma y’igihe ayasoma ariko atarayabwirwa ahibereye.
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko abakozi mu nzego z’ibanze badafata neza ababagana, harimo no kubabwira nabi.
Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (UNICEF), tariki ya 9 Ugushyingo 2022 washyize ahagaragara zimwe mu nama Ange Kagame agira ababyeyi, z’ibyo bakora kugira ngo bafashe ubwonko bw’umwana gukura neza bifashishije imikino.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasaba abatuye mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko abakora ku mipaka yombi uko ari ibiri, bahana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi, kubyaza umusaruro amahirwe ahagaragara kuko ku mpande zombi imipaka ifunguye.
Mu gihe hakomeje kuvugwa ko hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu byaro, impano z’abana mu mikino inyuranye zititabwaho uko bikwiye, u Rwanda rwungutse umuterankunga ugiye kurufasha mu kuzamura impano z’abo bana.
Abantu benshi ku isi by’umwihariko abanyafurika bakomeje kugaragaza ko batewe agahinda na Sadio Mané ushobora kudakina igikombe cy’isi kubera imvune yaraye agize
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati y’imyaka 5-11, mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira.
Ku wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, urubanza rw’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kabuga Félicien rwasubukuwe, humvwa ubuhamya bw’umwe mu bari mu mutwe witwaraga gisirikare, Interahamwe.
Amashuri muri Uganda yasabwe gufunga mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe no kwiyongera kw’icyorezo cya Ebola. Minisitiri w’Uburezi muri Uganda, Janet Museveni, yategetse ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye afungwa mbere y’uko igihembwe cya gatatu kirangira, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu, bahawe telefone zo gukoresha mu bucukuzi na mudasobwa zibafasha kubika amakuru yo gucunga umutungo, bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo bacuruza, hamwe no mu guhererekanya amafaranga.
Abarimu n’abarezi barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo babere urugero rwiza abanyeshuri bigisha n’abantu bose bari aho banyura. Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, Dr. Edouard Ngirente, yababwiye ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge Based (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko abagabo na bo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya isambanywa ry’abana babo, babereka ibishuko bashobora kugwamo.
Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.
Rutahizamu wa Liverpool, Roberto Firmino ukomoka muri Brazil, yashyize amarangamutima mu butumwa bubabaje yageneye isi ya ruhago, nyuma yo kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu izakina Igikombe cy’Isi 2022.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.
Guha abantu babona amafunguro mu mwijima no kubapfuka mu maso bakagenda batareba, ariko bakoresha inkoni yera ngo ni bimwe mu bikorwa biteganyijwe kugira ngo abo bantu babona bakorere ubuvugizi abatabona.
Jackson Majaliwa wari umurobyi wagize uruhare runini mu kurokora abagenzi 24 bari mu ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania yahembwe miliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri Tanzania (abarirwa mu bihumbi 450 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) ahabwa n’akazi keza.
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bazakomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ’Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza Hanifah.
Hamuritswe imishinga mishya icyenda y’ikitegererezo mu ikoranabuhanga izagira uruhare mu guhindura ubuhinzi, ibiribwa n’ikoranabuhanga mu kurengera ibidukikije muri Afurika. Imishinga mishya icyenda yatoranijwe izinjizwa muri gahunda izayifasha mu kwagura ibikorwa byayo by’ubucuruzi binyuze muri gahunda ya Katapult Africa (…)
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro (…)
Perezida Paul Kagame asanga uburyo abantu babayeho bishingira ku kwisanisha n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wambere tariki 07 Ugushyingo 2022, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’ikigega Ireme Invest.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavuze ku gikorwa cy’ubushotaranyi bwakozwe n’indege yayo y’intambara yazengurutse ikirere cy’u Rwanda mu Karere ka Rubavu ndetse ikagera ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Inzobere mu kuvura uburwayi bw’amaso, Dr Nzabamwita Joseph, avuga ko umuntu ashobora kwirinda uburwayi bw’amaso ku kigero kingana na 80%. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Dr Nzabamwita yatangaje ko umuntu wese ashobora kwirinda ubu burwayi ku kigero cyo hejuru akoresheje uburyo bukurikira:
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, baremeye umuryango wa Barawigirira inzu n’ibiribwa, bifite agaciro k’asaga miliyoni eshatu.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’abikorera, nk’ishingiro ry’igisubizo ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ku wa Gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, byasinye amasezerano yo gukomeza gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi mu nzira y’ibiganiro, ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa DRC, (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.
Abanye-Congo baba mu Rwanda bavuga ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byarangiza intambara iri hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Kinshasa. Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura ku itariki 20 Ukwakira 2022, aho M23 yashoboye gutsimbura FARDC no (…)
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, biyemeje guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko, birimo guterwa inda zitateguwe, ibiyobyabwenge hamwe n’igwingira ry’abana.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana uwo bari kumwe arakomereka byoroheje.
Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Ugushyingo 2022.
Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni ukuva kuva k’ukivuka kugera k’utaruzuza myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bagize inzego z’ubuyobozi bw’umuryango ku rwego rw’Umurenge, Akagari n’Umudugudu, ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022 bateraniye hamwe mu Nama y’Iteko Rusange mu rwego rwo kureba ibyo bagezeho cyane cyane muri uyu mwaka barimo gusoza, ndetse n’ibyo (…)
Byamaze kumenyekana ko abantu 19 aribo baguye mu mpanuka y’indege ya Precision Air yo muri Tanzania, yaguye mu kiyaga cya Victoria mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu cyumweru cyo kuva tariki 01-06 Ugushyingo 2022 mu Rwanda habonetse abantu 27 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 9,528 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda muri icyo cyumweru azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize (…)
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2022, inkuru iri kuvugwa cyane mu Murenge wa Ruhashya na Rusatira mu Karere ka Huye, ni iy’umumotari witwaga Zabuloni Ishimwe, wabuze ku wa gatanu, none umurambo we ukaba wabonetse aho watabwe mu ishyamba, na batatu mu bakekwaho kumwica bakaba bafashwe.
Hirya no hino mu Rwanda, hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabusha, kwatangiye tariki ya 01 Ukwakira2022, ahakozwe ibikorwa binyuranye birimo kubakira abatishoboye, kurwanya isuri, ubukangurambaga mu kwirinda ibiyobyabwenge n’inda z’imburagiye ziterwa abangavu.