Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi, bavuga ko Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yabagobotse, kuko yabasubije igishoro bari bariye mu bihe bya Covid-19 ubwo batakoraga, bakaba bishimiye iyo nkunga igiye kubafasha kongera gukora nka mbere.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hatangajwe ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, akaba asimbuye umutoza Mashami Vincent.
Maniragaba Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Nkoyoyo, Akagari ka Bisega, Umurenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe avuga ko yahoranye urutoki rwiganjemo ibitoki byengwamo inzoga agateka kanyanga ariko gutera imbere biranga. Nyuma yo kumvira inama z’ubuyobozi, Maniragaba avuga ko yatangiye guhinga insina z’inyamunyu ubu akaba (...)
Mu nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika (AWKF), yabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 24 kugeza 27 Werurwe 2022 i Cairo mu Misiri, yatoye Uwiragiye Marc, usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda (RKWF), nka Visi Perezida.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu bane (4) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 6,348. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuhanda Kigali-Huye wangiritse wari utaraba nyabagendwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Werurwe 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yabwiye Kigali Today ko umuyoboro w’amazi menshi unyura munsi y’umuhanda hagati y’igice kiva mu isantere ya Ruyenzi ugera ku (...)
Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL), yagaragaje raporo y’ubushashatsi bwakozwe, bwerekana aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubuyobozi bukuru bw’Urukiko rw’Ikirenga buravuga ko ibibazo byagaragaye mu micire y’imanza birimo kuvugutirwa umuti, kugira ngo bizafashe mu gutuma imanza zirushaho gucibwa neza hatangwa ubutabera bwuzuye ku baturarwanda.
Mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro ryakomeje kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya La Jeunesse yongeye gutungurana isezerera Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022, yitabiriye inama ngarukamwaka ya 8 ihuza Guverinoma zo ku Isi, ibera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ivuga ku Ntego z’Iterambere rirambye (SDGs), aho yagaragaje ko zadindijwe na Covid-19.
Abagiraneza b’abaherwe b’Abongereza beguriye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi koperative ebyiri z’abahinzi bato, zifite abanyamuryango ibihumbi bitanu.
Umuryango Givedirectly ugiye gukorera mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kageyo, aho uteganya guha buri rugo amafaranga atishyurwa ibihumbi 820, kandi akazatangwa nibura ku kigero cya 99% ku batuye uwo murenge, abazayahabwa bakemeza ko imishinga yari yarabananiye bagiye kuyibyutsa bakiteza imbere.
Itsinda ry’abaganga b’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), mu ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal, batangije ibikorwa byo kuvura ku buntu impunzi zavanywe mu byabo n’intambara.
Abatalibani bategetse ibigo bikora ingendo zo mu kirere, guhagarika abagore bo muri Afganistani bakora ingendo mu ndege, keretse igihe bari kumwe n’abagabo babo cyangwa uwo mu muryango wa hafi.
Ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, hatangirijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza zaciwe n’inkiko Gacaca, zijyanye n’imitungo yasahuwe n’iyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nyuma y’imikino ya kamarampaka yo kwishyura, nibwo hamenyekanye amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, asanga ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Musanze, bitazakemukira mu guhugira mu biro kw’abayobozi n’abakozi b’akarere, cyangwa inama za hato na hato bahoramo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), irasaba abanyamategeko ba Leta kurushaho kwibanda ku masezerano y’ubwubatsi ibigo bya Leta bigirana na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo birusheho gufasha Leta kutajya mu manza.
Ikipe y’igihugu ya Gambia mu bagabo na Ghana mu bagore nizo zizahagararira umugabane wa Afurika mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth games’, iteganyijwe kubera mu gihugu cy’u Bwongereza i Birmingham muri nyakanga kugeza muri Kanama uyu mwaka.
Perezida Paul Kagame yatambagijwe ikigo cya BioNTech ari kumwe n’Umuyobozi wacyo, Uğur Şahin, ndetse baganira ku gutangiza gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19, malariya n’iz’igituntu zirimo gutezwa imbere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri (2), bakaba babonetse mu bipimo 7,625. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare (...)
Mu rwego rwo gufasha no korohereza buri muntu wese ubyifuza gutunga televiziyo ya Flat, kuri ubu StarTimes iri kugurisha izi televiziyo, aho iya Pousse 32” igura amafaranga y’u Rwanda 199,900 yonyine. Uyiguranye na Decoderi ya StarTimes y’udushami (DTT) igura 211,900 Frw naho iri kumwe n’igisahani (DTH) wishyura Frw 212,900.
Ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abacuruzi b’ibirayi (Umurabyo) yo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, niyo yegukanye igikombe ‘Ubumwe bwacu imbaraga zacu’, cyateguwe n’Umurenge wa Busasamana mu gufasha abaturage gushyira hamwe no kwishimira gutsinda icyorezo cya Covid-19.
Abakina umukino wa ‘Inzozi Jackpot Lotto’ ubu bafite amahirwe yo kuba batsindira amafaranga menshi kurushaho, kuko ubu ‘Jackpot Lotto’ igeze kuri Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000RWF).
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, avuga ko indege zitagira abapilote zitwa ‘drone’ zatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z’ingurube hirya no hino mu Gihugu.
Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza mushya w’Amavubi asimbuye Mashami Vincent
Cristiano Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko, avuga ko ariwe wenyine wo gufata icyemezo ku hazaza he mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ari i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muruzinduko rw’akazi, akaba yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, mu nama ya 19 idasanzwe yahuje Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nibwo hemejwe ku mugaragaro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’igihugu kinyamuryango gishya.
Will Smith yasabye imbabazi umunyarwenya Chris Rock, nyuma yo kumukubitira urushyi imbere y’abantu, ubwo bari mu birori byo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, avuga ko imyifatire ye itakwihanganirwa kandi ko nta gisobanuro ifite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro 2022 giteganyijwe gutangira muri Mata 2022, bukaba ari ubwa mbere azaba yitabiriye icyo gikombe.
Ambasaderi Claver Gatete, ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri uwo muryango.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasobanuye ko ijambo yavugiye muri Pologne ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin ‘adashobora kuguma ku butegetsi’, ngo yaritewe n’akababaro gakomeye yari afite kandi ko atarisabira imbabazi.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’urubyiruko Vision Jeunesse Nouvelle gikorera mu Karere ka Rubavu, bwatangiye gutanga ibiganiro byo kwigisha urubyiruko amahoro hakoreshejwe impano zirwo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahakanye ibirego by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe n’igisirikare cya RDC butangaza ko bwafatiye abasirikare ba RDF babiri mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’abarwayi ba M23 (...)
Nyuma y’uko Banki ya Kigali (BK) ihawe igihembo nka kimwe mu bigo byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, Kigali Today yaganiriye na Jackie Nkwihoreze, umukozi w’iyo Banki ushinzwe ubugenzuzi, akaba anakuriye komite ikurikirana iby’uburinganire muri icyo kigo, asobanura ibanga bakoresheje ngo babigereho.
Mu gihe ikipe ya Manchester United ikomeje gushaka umutoza mukuru uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Eric Ten Hag umwe mu bahabwa amahirwe yaburiwe na Louis Van Gaal ko atari ikipe nziza yo guhitamo.
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2020 mu turere twose tw’ u Rwanda bwerekanye ko ingo zikoresha inkwi gusa mu guteka mu Rwanda zigera kuri 80.37% mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 28 Werurwe 2022, ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Marie Chantal Ujeneza, ari kumwe n’abandi bayozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, yakiriye itsinda (...)
Abaturage 3,473 bo mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Ngoma na Kirehe bagizweho ingaruka na Covid-19, nibo bamaze guhabwa inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo babashe gukora imishinga mito yabateza imbere.
Ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) riravuga ko umushinga witwa ‘Zigama Ushore Ubeho neza’ na ‘Dukore Twigire’ uzafasha abafite ubumuga kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya no kwizigamira, bityo barusheho gutera imbere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abantu batatu (3) banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 7,235. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko n’ubwo bimaze kugaragara ko ari izingiro ry’ubumenyi n’ubukerarugendo, ariko hakiri ibigomba kwitabwaho bikibangamira umutekano.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hari hateraniye imbaga y’aba sportifu baje gutera ingabo mu bitugu no gushyigikira ako karere, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro irerero ry’abana mu mukino wa Volleyball.
Ikipe ya Gasogi United yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza ikipe ya Gasogi United na Kiyovu Sports, aho ibiciro biteganyijwe ko bizahinduka ku munsi w’umukino
Ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, imbaga y’abaturage batuye Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yiriwe yiga gahunda zitandukanye za Leta hifashishijwe imikino.
Abaturage 85 bo mu Karere ka Rubavu bongeye kubona nyuma yo kuvurwa na Fred Hollows Foundation, umuryango wita ku buvuzi bw’amaso mu bihugu bitandukanye ku isi, bikaba byakozwe ku bufatanye na Minisitiri y’Ubuzima mu Rwanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2022, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati ukurikiranyweho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, afungwa by’agateganyo iminsi 30. Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022 nyuma y’iburana ku ifungwa (...)
Abitabiriye umuganda rusange mu mpera z’icyumweru gishize ku rwego rw’akarere ka Nyagatare bawukoreye mu Murenge wa Rukomo, basiza ikibanza kizubakwamo ibiro by’Akagari ka Gashenyi. Mu bitabiriye uyu muganda harimo Urubyiruko rw’Inkomezabigwi ruri ku rugerero, abaturage b’Umurenge wa Rukomo ndetse n’Abadepite.